Umuyobozi Mukuru wa PSF ushinzwe Ibikorwa (CEO), Stephen Ruzibiza

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) rurashima ko hasubukuwe ingendo za moto n’izambukiranya intara kuko ihagarikwa ryabyo ryazahaje abacuruzi mu buryo bukomeye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri PSF, Stephen Ruzibiza, asobanura ko abanyamahoteli n’abanyenganda ari bo bazahajwe cyane kuva muri Werurwe 2020.

Ati, “Iyo abantu batagenda amahoteli ntabona abakiliya”

Umva ikiganiro twagiranye na Ruzibiza hano hasi

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 2 Kamena 2020, yemeye ko abamotari basubukura ibikorwa, kimwe n’ingendo zambukiranya intara.

Gusa, uturere twa Rusizi na Rubavu ni umwihariko. Ingamba zisanzwe zo kudatwara abantu kuri moto zirakomeza muri utwo turere, ndetse abadutuye ntibemerewe kudusohokamo, bitewe n’ubwinshi bw’ubwandu bwagaragaye muri Rusizi.

Abamotari bishimiye gusubira mu muhanda, inzara yari ibamereye nabi

Mu ngingo zitandukanye zaganiriweho n’Inama y’Abaminisitiri, irimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iyo kwemerera abamotari gusubira mu muhanda.

Abamotari baravuga ko bari babayeho nabi mu buzima bwo kutabasha gutunga imiryango yabo uko bikwiye, kuko isuka yabo itaherukaga mu murima.

Kubwimana Dan ati, “Kuba batwemereye twabyishimiye kuko twari tubayeho nabi, kuba mu rugo nta kazi tugafata moto tugatembera nta kintu turi gukora cyinjiza, tukabona imodoka ziratwara abagenzi, cyari ikibazo.”

“Ubuzima burasa n’ubujya aheza mo gake, dukomeza no kwirinda iyi COVID-19. Naho imibereho rwose buri muntu yihigiraga (yishakishirizaga) kuko iyo umuntu adakora uribaza ngo ibimutunga biva he? Ajya mu miryango gusabiriza, abatayifite bakareba abavandimwe urumva byari hatari.”

Mu Rwanda habarurwa moto zitwara abagenzi ibihumbi 46, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu gihugu (FERWACOTAMO), Daniel Ngarambe. Muri zo, izibarirwa mu bihumbi 26 zikorera mu Mujyi wa Kigali.

Benshi bakundira moto ko zibageza aho amabisi atagera, abandi bakazikundira ko zibasha gukomeza mu mubyigano w’imodoka. Ni yo mpamvu n’ubwo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byemerewe gukomeza mu ntangiriro z’ukwezi gushize, abacuruzi benshi bakomeje gutaka ibihombo kuko abakiliya bakomeje kuba bake nubwo n’ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha bwagabanutse bitewe no kuba bamwe baratakaje imirimo yabinjirizaga.

Siwema Chantal atuye mu Mujyi wa Kigali. Arasobanura ingaruka ihagarikwa rya moto n’ingendo zihuza intara ryagize ku Banyakigali n’Abanyarwanda muri rusange.

Nubwo gutwara abagenzi kuri moto byemewe, ndetse ingendo zambukiranya intara zigasubukurwa, Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda, zirimo kwambara agapfukamunwa igihe cyose ugiye aho uhurira n’abandi, kandi ntigatwikire umunwa gusa, ahubwo kagatwikira n’izuru.

Koronavirusi kuva igaragaye bwa mbere mu Rwanda kuwa 14 Werurwe, imaze guhitana Abanyarwanda babiri, uheruka ni umupolisikazi wabaga mu mahanga mu burumwa bwo kubungabunga amahoro, wagaruwe mu Rwanda arembye, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Muri rusange ariko, abamaze kuvurwa COVID-19 bagakira mu Rwanda ni benshi (269) kurusha abakirwaye (113) mu gihe hamaze gufatwa ibipimo by’abantu 70,108.

Yanditswe na Janvier Popote.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY