Urukiko rwa Gisirikari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo rwahaye igifungo cy’imyaka 10 Umunyarwanda Majoro Lénine Kizima Sabin kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Majoro Kizima ni uwo mu nyeshyamba za FDLR zishinzwe guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyaha Majoro Kizima yahamijwe byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo; birimo gufata abagore ku ngufu, kwica, gusahura, byakorewe abasivili basaga 500.

Ni ibyaha byakozwe hagati y’umwaka wa 2004 na 2006 muri Teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko bitangazwa na actualite.cd dukesha iyi nkuru.

Uyu musirikari yari yarakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose mu mwaka wa 2015, ariko abamwurwanaho mu mategeko bajuririra uwo mwanzuro.

Nyuma y’imyaka 10 arwana intambara y’ubutabera, icyo gihano cyagabanyijwe kivunjwamo igifungo cy’imyaka 10.

LEAVE A REPLY