Umugabo umwe ahagaze muri Amerika, undi mu Burusiya, ku butaka bw’ibyo bihugu bwegeranye kurusha ubundi, batandukanyijwe n’ibirometero 3,8 gusa.

Umwe ari Big Diomede, ni ikirwa cy’u Burusiya, undi ari ahitwa Little Diomede, ubu bwo bukaba ubutaka bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Nubwo ari ubutaka bwegeranye, Big Diomede iri amasaha 21 imbere ya Little Diomede.

 

Umurongo ugabanya amatariki ya kalendari uzwi nka International Border and Date Line unyura hagati y’ibi birwa byombi. Washyizweho mu 1884.

Kuba uca hagati y’ibirwa byombi bituma hagati yabyo habamo ikinyuranyo kinini cy’amasaha.

Mu gihe cy’ubukonje (winter) amazi atandukanya ibi birwa arakama ku buryo ushobora kwambuka n’amaguru udakeneye ubwato.

Usibye ko ingendo hagati y’ibi birwa byombi zitemewe.

Iyo witegereje Ikarita y’Isi, ugira ngo hagati ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’u Burusiya harimo ibirometero ibihumbi n’ibihumbi.

Icyo bamwe batazi ni uko Amerika n’u Burusiya ari ibihugu bihana umupaka mu Nyanja ya Pasifika.

Ukuyemo ibirwa by’impande zombi biri mu nyanja ya Pasifika, kuva mu Burusiya (mainland Russia) ujya muri Alaska (Mainland Alaska) harimo ibirometero 85.

Alaska yahoze ari Intara y’u Burusiya, iza kugurwa n’Amerika tariki 18 Ukwakira 1867, aho Amerika yishyuye u Burusiya miliyoni 7,2 z’Idolari.

Nguko uko u Burusiya bwatakaje ubutaka bwabwo buherereye muri Amerika y’Amajyaruguru.

Alaska ni Leta y’Amerika idafite indi Leta n’imwe y’Amerika bihana imbibi, ahubwo ihana umupaka na Canada, ndetse n’u Burusiya yahoze ibarizwaho mbere yo kugurishwa.

LEAVE A REPLY