Imwe mu mafoto y'ubukwe bwa Ange Kagame wibarutse umwana we w'imfura

Perezida Kagame yabonye umwuzukuru nyuma y’aho umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma babyaye imfura yabo.

Ni ibyishimo byinshi kuri Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame nk’uko yabyanditse ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yagize ati, “Kuva ejo dufite umunezero mwinshi wo kuba sogokuru na nyogokuru. Ni uko ni uko A&B. Biranejeje cyane!?

Umukuru w’u Rwanda yongeyeho ko kugira umwuzukuru wa mbere binezeza kurushaho.

Ange Kagame ni umwana wa kabiri wa Perezida Kagame, akaba ari we mukobwa wenyine yabyaye.

Ange na Bertrand bashyingiranwe mu birori byabaye kuwa Gatandatu tarikiĀ 06 Kamena 2019 muri Kigali Convention Center.

Abakurikira Perezida Kagame kuri Twitter, bakiriye neza inkuru yo kubona umwuzukuru.

Amafoto y’ubukwe bwa Ange na Bertrand

LEAVE A REPLY