Authors Posts by Janvier POPOTE

Janvier POPOTE

1140 POSTS 0 COMMENTS
Nshimyumukiza 'Janvier Popote' afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri 2013, mu Ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho.

Ibyo ushobora kuba utaramenye kuri Komini Giti itaragezwemo na Jenoside

Komine Gitu yari muri Perefegitura ya Byumba. Ni yo yonyine itarabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twasuye aha hahoze ari muri Komine Giti kiganira n’abaturage baho, batubwira byinshi bijyanye n’imibereho yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Karara Hormisidasi ni umusaza ufite imyaka 80,...

Kigali: Ababana ari 30 mu nzu imwe basigaye banarana n’ihene

Kubera gutinya kwibwa ihene imwe batunze, umuryango w’Abasigajwe inyuma n’amateka 30 babana mu imwe mu Mujyi wa Kigali wahisemo kurarana n’iri tungo. Uyu muryango utuye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho utunzwe n’ububumbyi bw’inkono...

Ikirwa cya Mazane, ubutaka bwaranzwe n’amateka y’ubwigunge

Kuri Mazane kugeza ubu umuntu umwe ni we wabashije kurangiza amashuri yisumbuye mu kagari kose. Nta kinyabiziga wasangayo, kugera mu tundi tugari ni ukwambuka n’ubwato. Hari n’abashaje bavuga ko inshuro babonye imodoka zibarika. Akagari ka Mazane gakikijwe n’ikiyaga cya Rweru, Akagera, ndetse n’urufunzo rutamenwa. Kugira ngo...

Isesengura: Igishobora kuba ku Rwanda nyuma y’aho Perezida yemereye kwiyamamaza

Amerika n’Abanyaburayi bashobora gufatira u Rwanda ibihano by’ubukungu Ntacyo byatwara u Rwanda kuko abanyarwanda bashyize hamwe Abahemberwa gusobanura iby’u Rwanda bakwiye gukaza umurego U Rwanda rugomba kwereka isi ko Abanyarwanda atari abaswa Iki ni cyo gihe cy’aho u Rwanda rugomba kwerekana ko rudakeneye...

Wowe ushira amakenga ubukwe bukorwa umukwe adahari?

Mu minsi mike ishize, nari ndi mu batumiwe mu bukwe bw’umwe mu bakobwa b’inshuti zanjye tumaze igihe tuziranye. Uyu mukobwa ntitwari tuziranye cyane, ariko yari yarambwiye ko agiye gusabwa akanakobwa, kandi ko kuza kwanjye bizamubera inkunga ikomeye. Kimwe n’izindi nshuti zanjye twatahaye ibyo birori, twese twari dufite amatsiko menshi yo kuzabona umugabo we, cyane bitewe n’uko batubwiraga ko ngo aba...

Nubwo nta muturage ukwiye kwitwaza ko atazi itegeko, Leta nayo igomba kuyabegereza

Hari benshi bavuga ko Abanyarwanda bakunda imanza, ariko wasesengura neza ugasanga nabo atari bo, ahubwo biterwa n’ubumenyi buke mu kumenya amategeko. Inshuro nyinshi umuntu amenya itegeko ari uko ryamugonze cyangwa rigiye kumuhana. Ariko siko byakagenze, ahubwo yakabaye arimenya mbere, akirinda kuryica, n'iyo yaryica akabikora abizi. Hari ihame mpuzamahanga mu by’amategeko rivuga ko “nta muntu ushobora kwitwaza ko...

Umuganga yitiranyije ibitsina bituma uwakekwaga agirwa umwere

Umuganga yapimye umwana w’umukobwa, muri raporo yemeza ko yasambanyijwe, ariko agaragaza ko hapimwe igitsinagabo, bituma urukiko rwanzura kurekura uwakekwagaho kumusambanya. Dr Mbonyizina Celestin, muri raporo ye, yavuze ko yapimye ‘penis’ y’uwo mwana w’umukobwa (penis ni igitsinagabo), mu gihe bizwi ko umukobwa atagira igitsinagabo. Imizi y’ikibazo  Nikuze Marie avuga ko amaze imyaka irenga ibiri afite intimba yatewe no kuba umwana we Iradukunda Marie Clarisse yarasambanyijwe, uwamusambanyije akaba atarabiryozwa. Uyu mubyeyi...

Inzego za Leta ziritana ba mwana mu kwishyura abaturage bambuwe arenga miliyari

• Hashize imyaka irenga itandatu abaturage bubatse ibyumba by’amashuri batarahabwa amafaranga bakoreye. • Inzego zigomba kubishyura; MINALOC na REB zakunze kwitana ba mwana • Muri 2015 Abadepite basabye ko abo baturage bagomba kwishyurwa, na n'ubu ntibirakorwa • Uturere twari twarasabye agera kuri 1,600,000,000 ariko igenzura ryakozwe rigaragaza ko hakenewe 1,200,000,000. •...

Amadini yongereye umutwaro abageni, abaca amafaranga batanga binuba

Ingengo y’imari y’ubukwe bw’iki gihe ni kimwe mu bihangayikisha benshi, bakitabaza inshuti n’abavandimwe mu gusezerera ubuseribateri, ariko mu biyizamura n’amadini akabamo. Uyu musore  witegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka utaha tugiye kwinjiramo mbere y’igisibo  gitegura umunsi mukuru wa Pasika, wahisemo ko twamwita Muhire, yatubariye ibiciro yabonye...

Byinshi kuri ‘Mirenge ku Ntenyo’ n’umwuzukuruza we ukiriho

Abana bari kwiga amashuri abanza muri iki gihe byagorana ko bamenya Mirenge ku Ntenyo kuko ibitabo bigiramo atarimo, ariko abize kera bose, bigiye mu Rwanda baramuzi. Mirenge wo ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango yafatwaga nk’umukire ukomeye mu Rwanda, akaba yarabayeho mu myaka ibarirwa muri...

Most Popular

Yapfuye atera akabariro nyuma yo gukoresha umuti utuma atarangiza vuba ngo yemeze indaya

Albert Agomavi w'imyaka 40 y'amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we...

Ibyo utamenye kuri Igabe Egide umaze iminsi mu maboko ya RIB

Egide Igabe si we Munyarwanda wenyine wize muri Atlantic International University. Hari n'abandi barimo abayobozi bakomeye bavuga ko 'equivalences' bazimaranye imyaka. Abaganiriye na Popote.rw bavuga...

How to add Adsense to your website

You’ve spent countless hours designing and updating your website. But you’re not getting paid for all of your hard work. Rather than letting your efforts...

U Rwanda rwanyomoje abavuga ko Busingye yazize dosiye ya Rusesabagina

Bamwe mu Badepite bo mu Bwongereza barasaba Guverinoma yabo kutakira Johnton Busingye nka Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza kubera dosiye ya Rusesabagina. Bavuga ko Busingye...