Urutare rwa Ndaba (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Mu Murenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi hari abana benshi bataye ishuri bahitamo kujya gusobanura amateka y’Urutare rwa Ndaba ruherereye muri aka karere.

Iyo ugeze kuri urwo rutare usanganirwa n’abana benshi baba bashaka gusobanurira
amateka y’uru rutare abahisi n’abagenzi.

Nkigera kuri uru rutare abana batanu baje bansanga basa nk’aho bamfashe nk’umuntu wayobye bashaka kuyobora.

Narabasuhuje umwe arambwira ngo “ndagusobanurira amateka y’uru rutare rwa Ndaba mu
Kinyarwanda, Icyongereza Bataye ishuri bahitamo kujya basobanura amateka y’urutare rwa Ndaba n’Ikinyarwanda,” ndamureka, muha akanya turaganira.

Byukusenge Japhet w’imyaka 15, wo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, avuga ko yarangije amashuri abanza ariko akabura amanota amugeza mu yisumbuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bubonye ko abana benshi biyongeraga aho bazaga guhora basabiriza abagenzi banyura aho uru rutare ruri banabasobanurira amateka yarwo, bwafashe umwanzuro wo gushaka umuntu uzajya uhacungira umutekano.

Ushinzwe umutekano twahasanze utashatse kwivuga izina yavuze afite inshingano zo gukumira abana bahoraga bahaza ku bwinshi.

Akomeza avuga ko n’ubwo izi ngamba zafashwe usanga hari abana bananiranye bahora baza kuri uru rutare.

Aya mateka aba bana bavuga ngo yahimbwe na mugenzi wabo wari urangije amashuri atatu yisumbuye, ayabigisha mu ndimi ishatu, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Ngendambizi Gédéon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera,
avuga ko ashishikariza ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo ari ingenzi.

Aba bana bava mu mirenge itandukanye ari yo Mukura, Rugabano na Rubengera.

Mu kiganiro yagiranye n’Izuba Rirashe, Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yemera ko ikibazo cy’abana batiga bahari muri Karongi ariko bakaba baragifatiye ingamba zikaze.

Uyu muyobozi avuga ko ku ikubitiro bahereye ku bana bahoraga basarura icyayi bakaba bakomeje gukora igishoboka ngo icyo kibazo gishire.

Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY