Nyirarukundo Ignacienne- Photo/Internet

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Hon Ignacienne Nyirarukundo avuga ko iyo umugore yahukanye biba ari ikintu kiza kuko byereka iwabo ko aho yashatse hari ikibazo gikeneye gukemurwa.

Min Nyararukundo yabivugiye kuri radio Rwanda, mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 17 Gicurasi 2020 cyavugaga ko muryango nyarwanda utekanye ushingiye ku ngo zitekanye.

Yemeza ko ubusanzwe abagize umuryango ari bo bagomba gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo hanyuma abandi bakaza babunganira aho biri ngombwa.

Avuga ko kugira umuryango utekanye bireba mbere na mbere abawushinze.

Kuri we kandi ikibabaje ni uko nta bashakanye (umugabo cyangwa umugore) bagikunda kujya kugisha inama abaturanyi cyangwa abandi bagize umuryango.

Yongeyeho ko umugore iyo yahukanye ntawagombye kubifata nabi ahubwo ko ari ibintu bituma ab’iwabo n’abandi babona ko hari ikitagenda mu rugo rwe, bityo bakaba bakumira.

Ababyeyi ntibagahatire abana babo gushaka kuko bakuze…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,  Hon. Ignacienne Nyirarukundo yagaye  ababyeyi bashyira igitutu ku bana babo babasaba kubaka urugo.

Yavuze ko ubusanzwe gushaka ari ikintu abantu bategura neza, bakagikora babishaka nta gitutu.

Nyirarukundo ati: “Ntabwo rwose ababyeyi bagombye gushyira ‘harassment’ ku bana ngo nibubake urugo kuko bishobora gutuma bashaka bahubutse ntiruzarambe.”

Avuga ko ababyeyi bagombye kumva ko kubaka urugo ari inshingano umuntu afata kandi ko utarwubatse cyangwa utinze kurushinga ntawagombye kumuciraho iteka.

Kuri iyi ngingo umubyeyi witwa Tunga yabwiye Umuseke ko bihungabanya umwana iyo ababyeyi be bamuhoza ku nkeke bamusaba gushinga urugo.

Kuri we, hari ubwo umwana ahitamo gushaka ahubutse kugira ngo akire inkeke y’ababyeyi bikaba byaba intandaro y’umwiryane mu rugo rwe.

Isooko: Umuseke

LEAVE A REPLY