Nancy Pelosi asuhuza abanyamakuru ku Nteko Ishinga Amategeko ya Taiwan i Taipei kuwa Gatatu tariki 3 Kanama 2022

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu yatangaje ibihano u Bushinwa bwafatiye Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibyo bihano umunani bije bikurikira uruzinduko Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika Nancy Pelosi aherutse kugirira muri Taiwan, bikababaza u Bushinwa.

Iki gihugu cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Umugabane w’Aziya kiravuga ko cyanafatiye ingamba Nancy Pelosi ubwe ndetse n’umuryango we, kubera ubushotoranyi.

Mu ngamba zafatiwe Amerika harimo:

  • Guhagarika ibiganiro bya gisirikari byari bitegerejwe hagati y’impande zombi (China-U.S. Theater Commanders Talk)
  • Hahagaritswe kandi ibiganiro by’ubufatanye mu bya gisirikari bizwi nka China-U.S. Defense Policy Coordination Talks (DPCT)
  • Hagarutswe inama z’imikonire mu bya gisirikari byerekeye umutekano wo mu nyanja (China-U.S. Military Maritime Consultative Agreement (MMCA))
  • Hahagaritswe amasezerano yo gucyura abimukira binjira muri Amerika no mu Bushinwa mu buryo butemewe n’amategeko (China-U.S. cooperation on the repatriation of illegal immigrants)
  • Hahagaritswe imikoranire yo guhana ubufasha mu bijyanye n’ubutabera (China-U.S. cooperation on legal assistance in criminal matters)
  • Hahagaritswe imikoranire mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka (China-U.S. cooperation against transnational crimes)
  • Hahagaririkwa imikoranire mu kurwanya ibiyobyabwenge (China-U.S. counternarcotics cooperation)
  • Ndetse n’imikoranire mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Hari hashize imyaka 25 Umuyobozi nka Pelosi wo ku rwego rwa kabiri mu gukomera muri Amerika nyuma ya Perezida, asuye Taiwan.

Ejo kuwa Kane Amerika yahamagaje Ambasaderi w’u Bushinwa i Washington Qin Gang, ngo asobanure impamvu u Bushinwa bwohereje indege z’intambara mu kirere cya Taiwan.

U Bushinwa bwari bwatangaje ko Pelosi nasura Taiwan bizaba ibibazo, ndetse bwongeraho ko bwiteguye “gushyingura umushyitsi udakenewe” ushobora gusura Taiwan.

U Bushinwa ntibwamushyinguye, ariko bwohereje ibisasu bitanu byo mu bwoko bwa misile mu kirere, kimwe kigwa ku butaka bw’u Buyapani.

U Buyapani bwabyamaganye buvuga ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi kibangamiye ubusugire bw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida wahuye na Pelosi kuri uyu wa Gatanu, asanga misile z’u Bushinwa zoherejwe mu kirere zibangamiye amahoro mu karere.

Fumio yongeyeho ko iyo myitwarire y’u Bushinwa igomba guhagurukirwa igahagarara vuba na bwangu.

Ku ruhande rwe, Nancy Pelosi yabwiye abanyamakuru ko u Bushinwa budashobora kubuza abayobozi b’Amerika gusura Taiwan.

Taiwan yahoze ari Intara y’u Bushinwa mbere y’uko ibwiyomoraho mu 1949, ariko kugeza ubu u Bushinwa buvuga ko buzayisubiza umunsi umwe.

Uwayoboraga u Bushinwa Chiang Kai Shek yaneshejwe n’ingabo za Mao Zedong mu 1949, ahungira mu Ntara ya Taiwan (intara y’ikirwa), ahimurira Umurwa Mukuru w’u Bushinwa.

Chiang Kai Shek yakomeje kwiyita Umuyobozi w’U Bushinwa nubwo yari yatsinzwe intambara, ndetse izina u Bushinwa bwitwaga arigumishaho.

Mu yandi magambo, u Bushinwa bwo ku buyobozi bwa Chiang Kai Shek bwitwaga Repubulika y’u Bushinwa, Taiwan y’ubu yitwa Repubulika y’u Bushinwa (ROC).

Ubutegetsi bwa Mao Zedong bwahinduye izina ry’u Bushinwa, bubwita Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa (People’s Republic of China, PRC).

Ubutegetsi bwa Xi Jinping bwizerera muri politiki ya One China, ivuga ko hariho u Bushinwa bumwe, kandi ubwo Bushinwa bwose bukaba ari bwo PRC.

Ni yo mapmvu bufata ko uruzinduko rwa Nancy Pelosi rutagombye kubaho rutemewe n’ubutegetsi bwa Beijing, kuko bukomeza gufata Taiwan nk’agace kabwo.

Ubutegetsi bwa Beijing buziririza ubwigenge bwa Taiwan ku buryo iyo wemeye kugirana umubano wa dipolomasi na Taiwan udashobora kuwugirana n’u Bushinwa.

Kuri ubu ibihugu byemera ubwigenge bwa Taiwan ni 15, ariko Taiwan ntiyemewe nk’igihugu cyigenga mu muryango w’Abibumbye, ndetse no mu Muryango w’Abibumbye.

Amerika yabanje kugira ambasade muri Taiwan ariko mu 1979 irayifunga mu rwego rwo kubahiriza politiki ya One China, kuko itashoboraga kugira ambasade hombi.

Gusa nubwo nta ambasade Amerika ifite muri Taiwan, ikigo cy’Abanyamerika cyitwa American Institute of Taiwan gitanga serivisi zitsura umubano hagati y’impande zombi.

LEAVE A REPLY