Dr Habumugisha Francis asohotse mu cyumba cy'iburanisha i Nyamirambo ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, kuwa 13 Nzeri 2019.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, rwategetse ko Dr Habumugisha Francis yongera gufungwa, nyuma y’aho yari yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 23 Nzeri 2019, umwanzuro utaranyuze Ubushinjacyaha, bigatuma butanga ikirego cy’Ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye.

Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Habumugisha akekwaho ibyaha byo Gukubita, Gutukana mu ruhame no Kwangiza ikintu cy’undi, bityo ko Dr Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Imyanzuro y’urubanza RDPA 00574/2019/TGI/NYGE ku bujurire bw’icyemezo gifungura by’agateganyo Dr Francis Habumugisha dufitiye kopi, igaragaza ko Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko rw’Ibanze mu cyemezo cyarwo gifungura by’agateganyo Dr Habumugisha mu gika cya 30, icya 31 n’icya 32 rwagaragaje ko ibyagezweho n’Ubushinjacyaha mu iperereza ku byaha byose Dr Habumugisha akekwaho bihagije, bityo ko impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma akwiriye gukurikiranwa afunze zifite ishingiro, ndetse mu gika cya 33 rwemeza ko akwiriye kuba yakurikiranwa afunze by’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo urukiko rwemeje ibyo, rwarenzeho ruramufungura, rwirengagiza ko ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake hashingiwe ku kuba gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri nibura no kuba impamvu zikomeye zituma Dr Habumugisha agikekwaho rwari rumaze kuvuga ko zifite ishingiro, ibyo ngo bikaba byari bihagije kugira ngo rumufunge by’agateganyo, ariko ko urukiko rwabyirengagije.

lndi mpamvu Umushinjacyaha yagaragaje mu bujurire, ni ukuba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarirengagije ko Ubushinjacyaha bwarugaragarije ko impungenge bufite zitakurwaho n’ingwate iyo ariyo yose yaba iyo kwishingirwa n’undi muntu cyangwa iy’amafaranga, nk’uko rwabigaragaje mu gika cya 26.

lkindi Umushinjacyaha avuga ni ukuba abishingizi nta cyizere batanga cyo kuba barangiza inshingano zabo kuko usibye kuba barabajijwe amazina yabo ndetse ko urukiko rutigeze rubabaza inshingano zabo ngo banazisinyire, ikindi ko nta kigaragaza ko bari bujuje ibisabwa umwishingizi.

Umushinjacyaha avuga kandi ko ibyangombwa bashyize muri systeme batabigaragaje mu gihe cy’ iburanisha kugira ngo Ubushinjacyaha bugire icyo bubivugaho, ahubwo babishyira muri systeme iburanisha ryaramaze gupfundikirwa, kuko byashyizweho kuwa 17/09/2019 iburanisha ryarangiye.

Umushinjacyaha avuga kandi ko mu gika cya 38 cy’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge warekuye Dr Habumugisha, urukiko rwasanze mu nyungu z’ubutabera ingwate y’umutungo utimukanwa wa Dr Habumugisha Francis ugizwe n’ubutaka bufite UPI 05/04/04/02/2039 na UPI 2/01/01/01/3358 ngo wemewe kandi ifatiriwe ndetse rukavuga ko azashyikiriza Umwanditsi Mukuru w’Urukiko ibyangombwa by’umwimerere akazabisubizwa dosiye y’Ubushinjacyaha imaze gufatirwa umwanzuro wo kuregerwa Urukiko cyangwa gushyingurwa burundu ariko mu gika cya 48 Urukiko rutegeka ko iriya mitungo ari ngwate muri icyo cyemezo, ko Dr Habumugisha cyangwa umwunganizi we agomba gushyikiriza Umwanditsi Mukuru w’Urukiko imyimerere y’ibyo byangombwa by’ubutaka mu masaha 48 ngo nyuma y’uko icyo cyemezo kitakijuririwe.

Ubushinjacyaha mu bujurire bwabwo, bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko impamvu z’ubujurire zabwo zifite ishingiro, Dr Habumugisha agakurikiranwa afunzwe, ndetse hashingiwe ku mpungenge zo kuba yakwihisha ubutabera, kuba yasibanganya ibimenyetso, kuba yakotsa igitutu abatangabuhamya kuko dossier igikurikiranwa, ikindi ni impungenge ku ituze rya rubanza mu gihe yaba afunguwe, kuko ibyaha Dr Habumugisha akurikiranweho ari ibyaha byamenywe n’abantu benshi birabahungabanya kuko hagiye hacaho n’amashusho.

Dr Habumugisha asaba Urukiko ko yafungurwa by’agateganyo kuko ari umuntu uzwi kandi ufitiye abaturage akamaro, ko akoresha abakozi 380, ko afunzwe haba hafunzwe imiryango 380.

Mé ldahemuka Tharcisse umwunganira avuga ko nta byagezweho bihagije bituma Dr Habumugisha afungwa by’agateganyo, avuga ko nta kwivuguruza kwabayeho kuko nta gikorwa cyo gukubita cyabayeho ndetse ko n’Ubushinjacyaha bugaragaza ko dosiye ikiri mu iperereza ndetse amashusho atagaragaza igikorwa cyo gukubita, kandi ko atigeze yemera ibikorwa byo gukubita ndetse ko na video itagaragara neza, bityo ko nta byagezweho bihagije bituma akekwaho ibyaha byavuzwe.

Ku byerekeye impungenge z’Ubushinjacyaha, Mé ldahemuka avuga ko Dr Habumugisha nta mpamvu n’imwe ihari yatuma yihisha ubutabera, ko yemeye kwitaba Urukiko atahamagawe ndetse no mu Bugenzacyaha ko atigeze ahamagarwa kandi ko ibimenyetso byose biri mu maboko y’Ubushinjacyaha ko ntabyo yakwangiza, kandi ko nta mutangabuhamya yahohoteye, ndetse ko ntawigeze avuga ko hari uwo yahohoteye, kandi ko nta tuze ryahungabanye. Ku byerekeye ingwate avuga ko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ariko ntibyabashobokera kubyinjiza muri IECMS, ariyo mpamvu byashyikirijwe umwanditsi w’urukiko.

Mé Francis yasabye Urukiko ko ibyategetswe mu gika cya 42 bidafite aha bihuriye n’ibikorwa akekwaho byakurwaho, nk’ibijyanye no kwitabira inama, asaba ko byakurwaho kuko afite abaganga ayobora n’abaforomo, afite television n’abakozi aha amabwiriza.

Mu mwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge wafunguye Dr Francis Habumugisha, Urukiko rwanzuye ruvuga ko rwasuzumye impamvu zikomeye rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha zituma Dr Habumugisha akekwaho ibyo byaha, rwemeza ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze, rugira icyo rumutegeka bitandukanye birimo kwitaba Umushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru, akaba atemerewe kugira inama yitabira no kuba nta bisobanuro yatanga kuri video yerekanywe mu rukiko.

Uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubibona

Nyuma yo kumva impande zombi, mu mwanzuro warwo ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruvuga ko lngingo ya 96 y’itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukurikiranyweho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi icyo akurikiranweho kikaba ari icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, naho lngingo ya 97 y’itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranwe ashobora kuba yarakoze icyaha.

Urukiko ruvuga ko rukurikije ibikubiye muri izi ngingo, rukabigererenya n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze ku byerekeye impamvu zikomeye ndetse n’impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko, Urukiko rw’Ibanze ku rupapuro rwa Gatandatu rwavuze mu gika cya 30 rutya : «Urukiko rurasanga iperereza rimaze gukorwa ruhereye ku byavuzwe hejuru, ibyo ryagezeho bihagije ngo Dr Habumugisha akekweho gukublfa Kamali Diane. Bityo ko impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zatuma akukiranwa afunze zifite ishingiro.

Mu gika cya 37, urukiko rwasobanuye rutya : «Urukiko rurasanga iperereza rimaze gukorwa ku bijyanye no kwangiza kintu cy’undi, ibyo rimaze kugeraho kugira ngo urukiko rukekeho Dr Habumugisha iki cyaha bihagije, kuko yemera ko telefoni yangiritse, kuba urukiko rwarayiboneye mu gihe cy’iburanisha no kuba Dr Habumugisha yaremeye kuyiriha, bityo ko impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zatuma akurikiranwa afunze zifite ishingiro.

Mu gika cya 32 rwavuze rutya: “Urukiko rurasanga ku bijyanye n’icyaha cyo gutuka undi mu ruhame n’ubwo video itavuga ariko nibura igaragaza ko habaye gushyamirana hagati ya Nzaramba na Dr Habumugisha, Urukiko rukaba rusanga iperereza rimaze gukorwa ibyo ryagezeho bihagije ngo rukekeho Dr Habumugisha gutukana mu ruhame, kuko hari n’abatangabuhamya bwabajije bari mu nama, naho kumenya nimba ubuhamya bwabo bwakwemerwa cyangwa niba butakwemerwa bikazasuzumwa mu mizi y’urubanza bibaye ngombwa, cyane ko Ubushinjacyaha bugikomeza iperereza kandi muri video hagaragaramo ko hari amatelefoni yakoreshejwe akaba yazanatanga amajwi y’ibyabaye ndetse n’abari bayoboye inama bakaba hari icyo bazafasha. Bityo ko impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha kuri iki cyaha zatuma akukiranwa afunze zifite ishingiro.”

Urukiko Rwisumbuye rusobanura ko Urukiko rw’Ibanze mu gika 34 rwashingiye ku ngingo ya 89 y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukurikiranyweho icyaha ari ihame ko akurikiranwa adafunze, bityo ko kuba Dr Habumugisha asaba gukurikiranwa adafunze bifite ishingiro.

Urukiko rw’ibanze kandi rwashingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko Umucamanza ashobora kudafunga by’agateganyo ukurikiranweho icyaha akamutegeka ibyo agomba kubahiriza ku byaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu (5).

Mu bujurire, Urukiko Rwisumbuye rwanzuye ko mu gika cya 31, 32, 33 Urukiko rw’Ibanze rwaragaragaje ko impamvu zikomeye zituma Dr Habumugisha akekwaho ibyaha byavuzwe kandi zituma akurikiranwa afunze zifite ishingiro.

Kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko rw’Ibanze rwivuguruje rumufungura by’agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rusanga Urukiko rw’Ibanze rwarafunguye Dr Habumugisha rushingiye ku ngingo ya 89 all iteganya ko ukurikiranyweho icyaha ari ihame ko akurikiranwa adafunze, urukiko rusanga kandi rwashingiye ku ngingo ya 107 iteganya ko Umucamanza ashobora kudafunga by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha akamutegeka ibyo agomba kubahiriza ku byaha bihanishwa igihano cy’ igifungo kitarenze imyaka itanu (5).

Urukiko rusanga Urukiko rw’Ibanze rwarasobanuye ingingo ya 89 y’ itegeko twavuze igice, kuko rutasobanuye ingingo ya 89 al2 iteganya irengayobora kuri iyo ngingo ivuga ko icyakora ukurikiranyweho icyaha ashobora gufungwa by’agateganyo mu gihe hubahirijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 96 n’iya 97 z’iri tegeko muri izi ngingo iya 96 iteganya ko Ukurikiranyweho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi icyo akurikiranyweho kikaba ari icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura.

Urukiko Rwisumbuye rusanga kuba urukiko rwari rugaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Habumugisha akekwaho icyaha ndetse ko kimwe mu byaha akekwaho cyo gukubita no gukomeretsa gihanisha igihano amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, rusanga kumufungura, urukiko rwaragombaga kugaragaza impamvu zidasanzwe zituma Dr Habumugisha afungurwa by’agateganyo, ibi biteganywa n’ingingo ya 107 al 2 y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko lcyemezo cy’umucamanza kigomba kugaragaza impamvu zidasanzwe yashingiyeho arekura by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha.

Urukiko Rwisumbuye ruvuga ko rusanga kuba Urukiko rw’Ibanze rwarafunguye Dr Habumugisha akagira ibyo ategekwa atari byo byagombaga gushingirwaho gusa, ahubwo rwagombaga kugaragaza impamvu zidasanzwe zituma rumufungura by’agateganyo.

Mu mwanzuro w’urukiko Rwisumbuye, ruvuga ko hari n’ikindi Urukiko rw’Ibanze rwirengagije: impungenge rwagaragarijwe n’Ubushinjacyaha zikubiye mu ngingo ya 98 y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ku byerekeye izindi mpamvu zituma haba ifungwa ry’agateganyo, iteganya ko Ukurikiranweho icyaha ufite impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ashobora gufungwa mbere y’urubanza n’iyo icyo yakoze basanze ari icyaha amategeko yateganyirije igifungo kitageze ku myaka ibiri (2). ariko kirenze amezi atatu (3).

Urukiko Rwisumbuye rusanga Urukiko rw’Ibanze rwarasobanuye ko Dr Habumugisha yamaze amezi abiri ari hanze ntiyatoroka ariko rwirengagiza ko icyaha cyakorewe mu ruhame ndetse uwatanze ikirego agaragaza video y’uburyo yakubiswe, ayisakaza muri rubanda, ubwo bukaba bwari uburyo bw’imboneka rimwe nk’impamvu ikomeye zagombaga gutuma afungwa by’agateganyo, rukaba rusanga kumufunga by’agateganyo ari uburyo bwo guha rubanda ituze. Ikindi kandi ibyaha Dr Habumugisha akekwaho bikaba byarakorewe umuntu urenze umwe ari bo Kamari Diane na Marie Madeleine Nzaramba, uyu yatanze ikirego anasaba kwishinganisha.

lndi mpamvu y’imbonekarimwe, nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabyemeje, ni ibaruwa Diane yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yasabaga kwishinganisha kandi ko bimuteye impagarara ndetse atanga n’amakuru ko Dr Habumugisha ashaka kujya hanze y’Igihugu.

Urukiko Rwisumbuye rukaba rusanga Urukiko rw’Ibanze rwarirengagije izo mpungenge zo kuba Habumugisha ashobora gutoroka, nk’uko byagaragajwe n’abakekwa kuba barahohotewe, Urukiko kandi rukaba rusanga hakurikijwe uburyo icyaha cyakozwemo n’inkurikizi cyateye, kumufunga ari uburyo bwatuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

Urukiko Rwisumbuye rushingiye kuri izo mpamvu zimaze gusobanurwa, rusanga icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gisaba ko Dr Habumugisha afungwa by’agateganyo gifite ishingiro kuko rusanga Urukiko rw’Ibanze rwaragaragaje impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, ndetse n’Urukiko Rwisumbuye rukaba rusanga izo mpamvu zigihari. Kuba Dr Habumugisha n’umwunganira bavuga ko nta byagezweho bihagije bituma akekwaho icyaha, rusanga byarasobanuwe bihagije mu cyemezo cyajuririwe. Ikindi nk’uko bigaragara mu ibazwa rye mu bugenzacyaha ni ukwemera ibyaha mu bugenzacyaha amaze kumenyeshwa ibyaha akekwaho yasubije ko abyemera, ku kibazo yari abajijwe cyo gusobanura uko yakubise Diane no kumena telephone ye, yasubije ati :« icyo nemera ni uko ibyo bintu byabayeho nkamukubita agashyi gato ndetse nkanamena telephone ari uburyo bwo kugira ngo atohereza iyo video Uganda bikazangiraho ingaruka » ndetse yagize icyo avuga ku kibazo eye na Nzaramba.

Ku byerekeye ingwate, Urukiko Rwisumbuye rusanga inenge Ubushinjacyaha bugaragaza ko itagiweho impaka kuko na Dr Habumugisha n’umwunganira batazihakana, bifite ishingiro, ikindi mu bujurire rukaba rusanga harabaye kwivuguruza mu kuzitegeka, aha rwagaragaje ko ubutaka bufite UPI 5/04/04/02/2039 na UPI : 2/01/01/01/3358 ari ingwate muri iki cyemezo kandi ko Dr Habumugisha Francis cyangwa umwunganizi we agomba gushyikiriza umwanditsi mukuru imyimerere y’ ibi byangombwa by’ubutaka mu masaha 48, byumvikana ko kuba rwarajuririwe nta gaciro byahabwa muri iki cyemezo.

Ku byerekeye Rurangirwa Monica na Rugira Antoine, abishingizi ba Dr Habumugisha Francis, Urukiko rusanga batarigeze bagaragaza inshingano zabo nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga ndetse kuba urubanza rwari rukiri mu iperereza ikiburanwa kikaba atari umutungo gusa, ndetse hakaba hatarigeze hagaragazwa agaciro k’ibyo bishingiye, Urukiko rusanga ibyategetswe n’Urukiko rw’Ibanze byo gutanga ingwate nta gaciro bikwiye guhabwa.

Nyuma y’iryo sesengura, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rutegetse ko icyemezo RDP 0092019/TB/NYGE gifungura by’ agateganyo Dr Habumugisha Francis cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 23/09/2019 gihindutse, rutegeka ko Dr Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Yatangajwe bwa mbere n’Imvaho Nshya. 

LEAVE A REPLY