• Prof. Lwakabamba ni inzobere mu burezi, amaze imyaka 40 abonye PhD;
  • Mu myaka 2 isigaye kuri Manda ya kabiri ya Perezida Kagame; afite inshingano zo gutunganya Uburezi mu Rwanda bufatwa nk’inkingi ikomeye ku bukungu bw’u Rwanda;
  • Afite inshingano zo kuzamura umubare w’abize kaminuza mu Rwanda ukava kuri 3% ukagera 10%, igikorwa gishobora gutwara imyaka 44 haramutse hagendewe ku muvuduko uburezi bw’u Rwanda buriho ubu;
  • Kagame yamuhisemo nka Minisitiri wa 12 uhawe Ministeri y’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa hategerejwe kureba niba ashobora kurenza imyaka abandi bamaze bayobora iyi Ministeri.

Kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, Igihugu gikeneye kugira  nibura 10% by’abaturage bize Kaminuza.

Iyi ntego kuyigeraho bisa n’inzozi mu Rwanda kuko abahanga bavuga ko bishobora gufata imyaka itari munsi ya 44 kandi na yo ikabarwa mu gihe abize ubu bazaba bataritaba Imana.

Amezi atandatu ashize Perezida Kagame yashyizeho Prof. Silas Lwakabamba kugira ngo ashyire mu bikorwa politike y’Uburezi, intego u Rwanda rwihaye ku Cyerekezo 2020 ndetse na gahunda z’uburezi muri EDPRS 2.

Lwakabamba ni umugabo ufite inararibonye mu bijyanye n’uburezi kandi avuga ko yaguye ahashashe ubwo umwaka ushize yagirwaga Minisitiri w’uburezi, avanywe muri Ministeri y’Ibikorwaremezo avuga ko na yo igoye kimwe nka Minisiteri ubu ashinzwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe; Prof. Lwakabamba yagize ati, “… akazi kari hano ntabwo gakorwa na Minisitiri gusa, twese dushyira hamwe nk’ikipe, igikenewe ni uko uba umuyobozi mwiza, ukavugana n’abo mukorana  kandi jye ndabona nta kigoye kirimo. Imyaka y’ubuzima bwanjye nyimaze nkora mu burezi uretse igihe gito namaze muri Ministeri y’ibikorwaremezo.

Buri wese muri twe [abaminisitiri bayoboye Mineduc] atandukanye n’undi ariko kuba ndi mu burezi igihe cyanjye cyose bituma akazi kanyorohera, abantu bakora hano muri Ministeri tumaze igihe kinini dukorana, ubwo nari muri MININFRA nabonaga abantu bashya gusa uretse ababaye abanyeshuri banjye …ariko hano nink’umuryango kuko abo dukorana twaranakoranye kuva kera…”

Abarangije umwaka ushize amashuri makuru na Kaminuza (ya Leta n’ayigenga) bari 16.000, Prof. Lwakabamba afite gahunda yo kongera uyu mubare nibura buri mwaka hakarangiza abantu bari hejuru y’ Ibihumbi mirongo itatu (30.000).

Gusa kugira ngo iyi ntego igerweho, Minisitiri Lwakabamba avuga ko hakenewe kongera umubare w’abiga hakoreshejwe “uburyo bw’iya kure” (Long distance Learning) ndetse no kworoshya uburyo bwo kubona inguzanyo ku banyeshuri.

Ese Prof. Lwakabamba azafasha Perezida Kagame kurangiza ibibazo biri mu burezi noneho?

Ubwo yagirwaga Ministri w’uburezi, nyuma y’umwaka n’igice ayobora Ministeri y’Ibikorwaremezo , Prof. Lwakabamba Silas yabaye Minisitiri w’uburezi wa 12 nyuma ya Jenoside.

Yahawe inshingano zakozweho na Rwigema Pierre Celestin, Lawurenti Ngirabanzi, Col. Karemera Joseph, Mudidi Emmanuel, Jeanne d’Arc Mujawamariya, Romain Murenzi, Gahakwa Daphrose, Dr. Murigande Charles, Dr. Pierre Damien Habumuremyi na Dr. Vicent Biruta.

Abakurikirana hafi iby’uburezi bavuga ko guhindura Abaminisitiri b’Uburezi byatewe n’uko nta n’umwe mu bagiyeho wagaragaje imikorere ibereye Uburezi u Rwanda rukeneye bigatuma Perezida Kagame yibaza umuntu ukwiriye umwanya ufatwa nk’umutima w’Igihugu.

Prof Lwakabamba na we yemera ko Ministeri y’uburezi igoye cyane kimwe na Ministeri y’Ibikorwaremezo ariko afite Icyizere… 

Yabisobanuriye umunyamakuru w’Izuba Rirashe muri aya magambo: 

“Nta kintu kidashoboka, izi ministeri (Mininfra na Mineduc) ni zo zitwara amafaranga menshi ku ngengo y’imari ya Leta kandi dukora ibintu bigira ingaruka z’ako kanya ku bantu, hano dufite abanyeshuri miliyoni 3.2 (mubyiciro byose by’amashuri), abo ni abantu benshi ugomba gukorana nabo, dufite n’abarimu, n’ababyeyi n’abandi bafite uruhare mu burezi, rimwe na rimwe habura ubushobozi kandi abantu benshi bafite ibyo batwifuzaho ,…ibibazo ni byinshi, ibijyanye n’ireme ry’uburezi, amikoro…ibyo byose  turwana nabyo.  

Rimwe na rimwe biragorana guhangana n’ibibazo ariko biterwa n’uburyo wita ku kazi ushinzwe, kuri njye, iyo uzi ubushobozi ufite, ukabwiza ukuri abanyeshuri n’abandi bafite uruhare mu burezi, mu byukuri ibibazo bishobora gukemuka, ibibazo byo kumenyesha abantu uko ibintu bimeze, ukababwiza ukuri n’ibindi …iyo ukoze ikosa ukarigira iryawe, ukarisabira imbabazi kuko twese turi abantu kandi iyo nsabye imbabazi ntibivuga ko ari jye wakoze ikosa, bishoboka kuba ari abandi babikoze ariko ngomba kurigira [ikosa] iryanjye nka Minisitiri nkarisabira imbabazi.”

Akigera muri Ministeri y’Uburezi, Prof. Lwakabamba yahasanze ibibazo bijyanye n’inguzanyo z’abanyeshuri  zigomba kugendana n’ibyiciro by’imibereho y’abanyarwanda.

Leta yashyize imbaraga mu burezi bw’ibanze, ubu buri  mwana afite uburenganzira bwo kwiga imyaka 12 (amashuri abanza n’ayisumbuye) ku buntu mu mashuri ya Leta.

Muri Kaminuza ya Leta,  Leta yahinduye politiki yayo ku bijyanye n’inguzanyo ndetse abahabwaga iyi nguzanyo na bo baragabanuka. Hari ababifata nko guca intege abifuza kwiga kaminuza kuko ubwazo zihenze kandi ubukungu na bwo ngo ntibwifashe neza.

Prof. Silas Lwakabamba ntabwo ariko abibona; asanga “ubu muri kaminuza n’amashuri makuru hari abanyeshuri 87.000, muri bo 64% barimo kwirihirira amafaranga y’ishuri , abenshi bari mu mashuri yigenga. Ntabwo rero gahunda yacu ica intege abantu kwiga amashuri makuru. Ikindi ni uko Leta yagabanije amafaranga y’ishuri ava kuri miliyoni 1.2 ajya ku bihumbi , kandi ntabwo baguhatira kwishyurira icyarimwe. Leta kandi igiye gukorana na BRD kugira ngo abanyeshuri babone inguzanyo, Leta izashyiramo amafaranga ariko na BRD ikore akazi kayo.”

Amaso ubu ahanzwe Prof. Silas Lwakabamba mu guhindura uburezi mu Rwanda, haba kugira Ireme ry’Uburezi, Umubare munini w’abagana Kaminuza n’amashuri makuru, Gusa Imyaka ibiri isigaye ngo manda ya kabiri ya Perezida Kagame irangire, isa nk’aho ari igihe gito kugira ngo habe hari impinduka zifatika.

Gusa ashobora gutunganya uburyo bwo kuguriza no kugaruza inguzanyo ihabwa abanyeshuri bifuza kwiga mu mashuri makuru kuko ubu inzira zatangiye zo gukorana na Banki itsura amajyambere(BRD).

Iki gikorwa gifitwe na  SFAR  cyangwa  REB ariko ibi bigo bisa nk’aho byananiwe kuko abahawe inguzanyo batishyura neza ndetse n’abayihabwa bakayihabwa nabi.

Minisitiri  Lwakabamba avuga ko ibi bigo (SFAR na REB) bitari bifite ubushobozi bwo gukora ako kazi.

Prof. Lwakabamba yagize ati; “muri miliyari 80 y’inguzanyo yahawe abanyeshuri;  hamaze kwishyurwa 8% gusa. Iyo tubasha kugaruza inguzanyo twatanze; twari kuba dufite amafaranga ahagije yo kwishyurira abandi.”

Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?  

Professor Silas Lwakabamba yavutse mu  1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

Yigiye muri Tanzania amashuri  abanza  ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami  rijyanye n’ubukanishi (Mechanical   Engineering).

Mu mwaka 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds , mu  1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Yakoze imirimo myinshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no ku  rwego rw’Afrika mbere y’uko aza mu Rwanda. 

1997 – Umuyobozi mukuru w’icyahoze ari KIST

2006 – Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

02/2013-07/2014: Minisitiri w’ibikorwaremezo 

07/2014 – Kugeza ubu:  Minisitiri w’Uburezi

Arubatse  akaba  afite abana 4.

Yanditswe na Fred Muvunyi, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY