Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia wugarijwe n’ibitero by’inyeshyamba za TPLF, yatangaje ko agiye kwigira ku rugamba we ubwe, nyuma y’aho zisatiriye Umurwa Mukuru Addis Ababa.

Ahmed Abiy yavuze ko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2021, ava mu biro akajya aho imirwano ibera kugira ngo akure igihugu mu kangaratete.

Muri Mata 2021, Perezida wa Chad Idris Déby yarasiwe ku rugamba ahita ahasiga ubuzima ubwo yari yagiye kurwana n’inyeshyamba za Front for Change and Concord in Chad (FACT).

Mu Gushyingo 2021 Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy yatangije urugamba ku mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) uyobora Intara ya Tigray.

Ingabo ze zashushubikanye iza TPLF zigarurira ibice bitandukanye bya Tigray ariko zibimaramo amezi make kuko TPLF yubuye umutwe yisubiza ikuzo n’icyubahiro.

Kuri ubu, ingabo za TPLF ziyobowe na Debretsio Gebremichael ziri mu birometero 200 uvuye i Addis Ababa, intego yazo ni ugukura Ahmed Abiy mu biro zigafata ubutegetsi.

Iyi mirwano imaze guhitana benshi ndetse yateye inzara ikomeye, ku buryo abana babarirwa muri 200 bamaze gupfira mu bitaro byo muri Tigray kubera imirire mibi.

Ni imibare yakusanyijwe mu bitaro 14 gusa bikora muri iyi ntara, hagati ya Kamena n’Ukwakira 2021; ni kimwe mu bibazo Ahmed Abiy ashaka gukemura.

“Abifuza kuba abana ba Ethiopia bazibukwa mu mateka, ngaho muhaguruke murwanire igihugu cyanyu, duhurire ku rugamba”, uku ni ko Abiy yavuze ejo kuwa Mbere.

Ahmed Abiy Afite ipeti rya Lieutenant Colonel mu Gisirikari, ndetse yarwanye urugamba rwashyamiranyije Ethiopia na Eritrea kuva muri 1998-2000.

Aya magambo yayavuze mu gihe ingabo za TPLF zari zimaze gutangaza ko ziri hafi ya Addis Ababa, kandi zikaba zateye ziturutse mu bice bine bitandukanye.

Leta ya Ethiopia yabihakanye, ariko amagambo ya Abiy yumvikanamo gusuzugura ibyo TPLF ivuga ku ruhande rumwe, ndetse no gucika intege ku rundi ruhande.

Nta wari witeze ko Minisitiri w’Intebe we ubwe yigira ku rugamba. Aravuga ko ikiguzi cy’ubwigenge kiza gukenera imeneka ry’amaraso.

Mu gusaba abaturage ko bahurira ku rugamba, yashakaga ko abaturage bamushyigikira ariko nanone abasesenguzi bavuga ko ashaka kwinjiza abaturage bashya mu ngabo.

Ubuyobozi bwa Ethiopia n’ubw’Intara zimwe na zimwe, bumaze iminsi busaba abaturage guhaguruka bakarwanya TPLF, bukanavuga ko ingabo zisanzwe zitapfa kuyinesha.

Ipfundo ry’Intambara ni ukutumvikana hagati ya Leta ya Ahmed Abiy n’umutwe wa TPLF wayoboye Ethiopia kuva mu 1991-2018 ubwo Abiy yafataga ubutegetsi.

Nyuma gato yo gufata ubutegetsi, Abiy yahurije amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu ishyaka rye rya Prosperity Party, TPLF yanga kumwiyungaho.

Abiy yahosheje amakimbirane y’igihe kirekire yari hagati ya Eritrea na Ethiopia ndetse bimuhesha igihembo cyitiriwe Nobel, ariko akomeza kudacana uwaka na TPLF.

Ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwatumye Leta ye yimura amatora yari ateganyijwe muri Nzeri 2020, umwanzuro wamaganwe na TPLF.

Debretsio Gebremichael nk’umuyobozi wa Tigray yakoresheje amatora muri iyo Ntara, ibintu byafashwe nk’ikibazo gikomeye mu butegetsi bukuru bwa Ethiopia.

Kwimura amatora byatumye TPLF itangaza ko Leta ya Abiy itemewe (illegitimate), ariko iyo Leta na yo yandukura TPLF mu mitwe ya politiki ndetse yitwa yitwa umutwe w’iterabwoba.

Urufaya rw’amasasu rwatangiye mu Gushyingo 2020 ubwo TPLF yashinjwe gutera ibirindiro by’ingabo za Leta igamije gusahura intwaro, bityo ingabo za Leta ziyigabaho ibitero.

Zabashije kunesha TPLF ariko iba intsinzi y’agahe gato kuko TPLF yahindukiranye ingabo za Leta yigarurira ibice bya Tigray yari yarambuwe, ndetse ubu irashaka gufata Ethiopia yose.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byasabye abaturage babyo kuva muri Ethipia kubera impungenge z’umutekano wabo ushobora kujya mu kaga.

Ethiopia ni yo irimo icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) cyubatswe ku nkunga y’u Bushinwa kuri Miliyoni 2002 z’Amadolari.

Uyu muryango wagennye intumwa eshatu zo kunga abahanganye mu ntambara yo muri Ethiopia ubwo urugamba rwatangiraga, ariko umuti wananiwe gukiza indwara.

Izo ntumwa zahoze ziyoboye ibihugu ari zo, Joaquim Chissano wa Mozambique, Johnson Sirleaf wa Sierra Leone na Kgalema Motlanthe w’Afurika y’Epfo ntacyo zirageraho.

Muri Kanama 2021 AU yagennye Olusegun Obasanjo wahoze ayoboye Nigeria nk’intumwa idasanzwe mu Karere k’Ihembe ry’Afurika, uyu nawe ubwunzi bwe ntacyo burafasha.

Yahamagariye impande zihanganye muri Ethiopia guhagarika imirwano zikayoboka inzira y’ibiganiro, ariko zivunira ibiti mu matwi zikomeza kwiyambaza umututu w’imbunda.

LEAVE A REPLY