Karara Hormisidasi, avuga ko bagize ubuyobozi bwiza ndetse n’abasirikare b’inkotanyi bukabagoboka hakiri kare (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)

Komine Gitu yari muri Perefegitura ya Byumba. Ni yo yonyine itarabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twasuye aha hahoze ari muri Komine Giti kiganira n’abaturage baho, batubwira byinshi bijyanye n’imibereho yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Karara Hormisidasi ni umusaza ufite imyaka 80, avuga ko mu gihe ahandi mu gihugu habaga Jenoside bo bari mu mahoro ariko avanze n’ubwoba bwinshi.

Uyu musaza wari mu bahigwaga, avuga ko abaturage b’iyi Komine batigeze bigishwa inzangano nk’uko byabaye ahandi mu gihugu.

Aha, asobanura ko bari bafite burugumesitiri utarakozwaga ibyo kwigisha Abahutu kwica Abatutsi.

Yagize ati “Twari dufite burugumesitiri witwaga Sebushumba Edouard, ibyo gushishikariza abaturage ubwicanyi ntabwo yabikoze, yarifashe na we yari yifitiye ubwoba.”

N’ubwo Jenoside itabaye muri iyi komine, uyu musaza asanga atari uwundi mutima mwiza abaturage b’Abahutu bari bafite.

Karara agira ati “Sinavuga ko abaturage ba Giti bari ibitangaza, ahubwo amahirwe yabayeho ni uko uwayoboraga Komine atabigizemo umwete ngo ashishikarize Abahutu kwica Abatutsi no kuba abasirikare b’inkotanyi baratabaye hakiri kare.”

Uyu musaza anahamya ko uwari burugumesitiri yakoze inama kenshi ashishikariza abaturage kutijandika mu bikorwa bibi.

N’ubwo ibi byose byari byakozwe, uyu musaza avuga ko iyo Inkotanyi zitahagera bari kwicwa bakarimbuka.

Kuri uyu musozi ni ho ibiro bya Komine Giti byari byubatse, ubu ni mu murenge wa Bukure (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)

Umusaza Munyerango Dismas avuga ko hari bamwe mu baturage bari bifitemo urwango banga Abatutsi ari ko bakazitirwa n’ubuyobozi bwa Komine ntibabone uko bica abantu.

Yiyemerera ko yabaga mu ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ariko akaba nta mugambi wo gukora Jenoside yari afite.

Mukamana Aloysie, we uvuga ko yari afite umugabo w’umusirikare, yemeza ko ubuyobozi bwa Komini iyo bushaka ko Jenoside iba, iba yarabaye.

Kuri we kuba itarabaye bishobora kuba byaratewe na zimwe mu mpamvu yatubwiye agira ati “Njyewe mvuga ko Komini Giti ari uko yari ku ruhande kandi ari mu cyaro, ndetse ifite n’abayobozi beza. Muri icyo gihe nta mwete n’imbaraga babishyizemo kuko umuyobozi akubwiye ngo kora iki akuyobora wagikora.”

Yemeza ko mu gihe mu makomini bahanaga imbibi imivu y’amaraso yatembaga, muri Giti ho nta Mututsi n’umwe wigeze upfa.

“Jyewe ntabwo nahigwaga, nari mfite n’umugabo w’umusirikare. Twari dufite abana b’abaliyetona hano rwose, bahoraga bafite imbunda, hari umuntu bishe se?”

Icyo uwari Burugumesitiri wa Giti abivugaho

Sebushumba Edouard avuka aha hahoze komine Giti, yatangiye kuyiyobora tariki ya 2 Kanama 1983.

Uyu mugabo yemeza na we ko muri Giti nta Jenoside yigeze ihaba bitewe n’uko atigeze ashyira mu bikorwa amabwiriza yahabwaga n’inzego zari zimukuriye yo kubiba urwangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

N’ubwo Jenoside yateguwe igihe kirekire, Sebushumba avuga ko muri Komine yayoboraga yaharaniye ko hari inyigisho iyo ari yo yose yatuma abaturage be bagirana urwango.

Yatanze urugero rw’igihe mu Rwanda hari hadutse amashyaka menshi aho muri Komine yayoboraga nta mvurururu zahabaye nk’ahandi mu gihugu.

Yabisobanuye agira ati “Higeze kuza Interahamwe za MRND, igihe cy’amashyaka ugasanga zirarwana, zikubita abantu, ibyo ntibyigeze bibaho muri Giti, amashayaka menshi yakoreye mitingi muri Giti ariko ugasanga nta mvururu zihaba. N’ishyaka ryazaga ryagomba kubahiriza amategeko, ryarazaga rikavuga ibyaryo ryarangiza rikagenda nta mvururu zihabaye.”

Sebushumba ahamya ko kuba yari afite abakonseye bayoboraga amasegiteri bumvikanaga ari imwe mu ntwaro yakoresheje mu kwirinda ko hari uwababibamo urwango.

Yagize ati “Hari uduce tw’igihugu byagiye bishyuha. Ugasanga ari ibintu bibi cyane, ingegera zo muri MDR zahura n’interahamwe zo muri MRND ugasanga bararwana ibyo bintu muri Giti ntibyigeze biharangwa.”

Sebushumba anavuga ko mu mwaka wa 1993 mu Rwanda hose habaye imyigaragambyo yo kwamagana amasezerano ya Arusha ariko muri Komini ye ntibyigeze bihagera.

Abajijwe imbaraga yaba yari afite zituma atinyuka kudakurikiza amabwiriza y’inzego zikomeye yasubije agira ati “Imbaraga nari mfite zari ugushishoza kandi ukagira n’amahirwe ukagira n’abaturage badashyushye imitwe ndetse n’abayobozi mufatanya.”

Yunzemo ati “Nari mfite abajyanama 11 (Konseye), ugasanga bose turavuga rumwe. Tukabwira abaturage tuti, “iriya ni imyigaragambyo, kuki mwajya kurwana, mutazi n’icyo murwanira, nimujye mu mirimo yanyu, ibyo kwigaragambya mubyihorere.”

Ibi yemera ko yabikoraga asa nk’uwiyahura, azi neza ko bishobora kumugiraho ingaruka ariko akemera ko icyaba cyose yacyirengera.

YUngamo ati, “Gusa nibuka ko igihe haba imyigaragambyo, Umuperefe wa Byumba witwaga Bizimana, yaravuze ati hose byatunganye keretse muri Komine Giti. Kuko imyigaragambyo itari yabaye, urumva ko amanota yari yagabanutse.”

Sebushumba avuga kandi ko inama zitegura Jenoside zitakundaga kuba ku mugaragaro kuko byakorwaga mu mayeri, bakagira Ababurugumestiri bihererana, babona babishyushyemo.

Ati “Inama burya ntabwo zakorerwaga ku mugaragaro, buriya byaterwaga n’ibice by’igihugu. Byakorwaga bisa nk’ibintu byo mu mayeri, ababona ba Burugumesitiri badashyushye muri ibyo bintu, bagasa nk’ababakinga. Ibyo kuvuga ngo hagiye kuba inama itariki iyi n’iyi, izatanga amabwiriza aya n’aya, ntabwo byashoboraga gukorwa ku mugaragaro.”

N’ubwo izo nama zitabaga ku mugaragaro hari igihe Ababurugumesitiri bahawe imbunda ngo bazijyane mu baturage, nk’uko uyu muburugumesitiri wa kera abitangaza.

Aho gukoresha izo mbunda mu bikorwa byo kwica Abatutsi, avuga ko bazifashishije mu gukumira ibitero byagabwagaga n’Interahamwe zaturukaga mu makomini bari bahanye imbibi cyane cyane komini Murambi yayoborwaga na Gatete uzwi cyane kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Bahaye imbunda ba Burugumesitiri ngo bazihe baturage, hari abazikoresheje nabi bajya kurasa abantu, jyewe nabwiye abajyanama (abakonseye) ngo barinde umupaka wabo he kugira ubameneramo.”

Indege ya Habyarimana imaze guhanuka…

Ku itariki ya 7 Mata 1994, indege ya Habyalimana yaraye ihanutse, ibintu byari bimeze nabi cyane aho abaturage abenshi babimenye bukeye.

Mu gitondo cy’iyo tariki, ibice bitandukanye bituranye na Giti, inzu zari ziri gutwikwa, Abatutsi bicwa aho n’impunzi zayihungiragamo.

Hamwe mu hantu umutekano wari umeze nabi hari mu bice biri hafi ya Murambi, Sebushumba ahitamo gufata abapolisi abohereza kuri urwo rubibi ngo bakumire ibitero by’interahamwe zashakaga kwica abatutsi bo muri Giti ndetse n’abandi bahahungiraga.

Ati “Byari bimeze nabi cyane, tukarara tuzenguruka amajoro yose, ari na ko twakira n’abantu bavuye muri za Gikoro, Gikomero, harimo n’inkomere. Ushoboye kwambuka ikiyaga cya Muhazi yarazaga tukamufasha.

Abaturage bari batuye muri izo segiteri babonaga ibibera muri Murambi bagashaka kubakurikiza. Hari n’abari batangiye kurya inka z’Abatutsi. Icyo gihe nagiye yo n’abapolisi turabafata, tujya kubafungira kuri Komine.”

Icyo gihe muri Giti ngo ni ho honyine hakiraga abantu, uwashoboraga kuhagera yaravugaga ati ‘ndakize nta kundi.’ Nta muturage washoboraga gufata iya mbere ngo ateme Umututsi mugenzi we abona ubuyobozi butabishyigikiye, nk’uko abaturage n’ababayoboraga babyemeza.

Sebushumba avuga ko iyo agira ibyago akagira umukonseye ufite indimi ebyiri, akagira nk’ibyo yemera bari mu nama, ariko yagera hirya akagira ibindi abwira abaturage, byari kuba nabi.

Ati “Ntabwo navuga ngo abakozi bose bo muri Komini bose ijana ku ijana twarumvikanaga kuko ntibishoboka, hari abakozi ndetse n’abapolisi bari bashyushye mu mitwe, babishaka ariko bakabura uko babigenza, urumva igihe Burugumesitiri atabishyigikiye, ntabwo burigadiye yatinyuka ngo atange amabwiriza ngo bajye kwicana.”

Uyu wari burugumesitiri ahamya ko kuba yaranze ko Jenoside iba nta sano bifitanye no kuba hari imikoranire yari afitanye n’ingabo zahoze ari iza FPR.

Ati “N’abantu benshi ni ko babyibaza, ariko nta communication nagiranaga na bo, gusa byari ikibazo cya logique n’ukuntu umuntu yarezwe, n’abantu twabanaga, nabanaga n’Abatutsi n’Abahutu nta kibazo, umuntu akumva n’icyerekezo cy’aho ibintu bigana, ukumva n’impamvu abantu barwana, noneho ugashyira mu kuri rero.”

Inkotanyi zigera muri Komini Giti

Nyuma y’ibyumweru bibiri Jenoside itangiye, ingabo za FPR ni bwo zageze muri Komini Giti, ubwo hari tariki ya 23 Mata 1994.

Inkotanyi zikihagera hari abaturage birukanse, kuko batari bamenyereye ibintu by’intambara.

Aha Sebushumba anemeza ko na we yakuyemo ake karenge agahunga kuko mu mpunzi zari zarahahungiye hari izari zizi ibijyanye n’intambara zikamutera ubwoba zimubwira ko Inkotanyi ziba zishaka abantu bari abategetsi.

Yamaze iminsi itatu yihishe mu rugo rw’umuturage, nyuma aza kumenya ko Inkotanyi zimushaka ariko ko zidashaka kumugirira nabi, aremera aragenda.

Uyu mugabo avuga ko yakiriwe n’Inkotanyi, aho yibuka ko uwari Lt Mupenzi ari we wamwakiriye bwa mbere, akabona ari bantu beza, bahita batumiza inama y’abaturage bose bababwira ko nta kibazo gihari ko bagomba gutekana.

Iki kibuga kiri mu Kagari ka Gatobotobo, mu Murenge wa Giti ni ho inama yayobowe n’abasirikare b’Inkotanyi n’abaturage yabereye (Ifoto Ndayishimye JC)

Iyo abasirikare b’Inkotanyi batinda kuhagera Jenoside yarashobokaga cyane. Sebushumba avuga ko iyo abasirikare b’Inkotanyi batinda byari kuba ibindi.

Yagize ati “Bajya baca umugani ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, nari kugeraho nkatsindwa, hari abasirikare ba EX FAR bazereraga nu gihugu aho ngaho, wenda bari kuza bakangirira nabi, bakavuga ngo ‘uyu yatubangamiye reka tumwikize.’ Ntabwo navuga ngo byari gukomeza kugenda mu murongo, nari kugeraho, tugatsindwa ugasanga, ibintu bibaye ukundi.”

Komine Giti yari igizwe n’amasegiteri 11, kuri ubu aka gace kagabanyijwemo imirenge itandukanye ari yo Giti, Bukure (hahoze ari icyicaro cya Komini Giti), na Rwamiko, yose iri mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ikindi gice ubu kibarizwa mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho hari Umurenge witwa Gasange.

Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye, itangazwa bwa mbere mu Kinyamakuru Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY