Indirimbo ya mbere yamenyekanyeho ikamwubakira izina yitwa Maria Jeanne ariko abenshi si ko bayita, bayita Igisukari Majyane. Na we ubwe yitwa Nsengiyumva ariko abarizi si benshi nk’abamwita Igisupusupu.

Indirimbo ye nshya yitwa Isubireho, ariko umuntu arabwira undi ati ya ndirimbo y’Igisupusupu nshya wayumvise? Utarayumva akabwirwa ko ari Ikibuno Arakinyonga.

Ni ibisanzwe ariko mu muziki ko indirimbo ishobora kwamamara ku izina ritandukanye n’iryo nyirayo yayise. Kitatire ya Riderman benshi bayita Amateka, Starehe ya Ferooz na Professor Jay yamamaye ku izina rya Kwaherini.

Twigarukire ku Minyongere y’ikibuno na Mukamana, nako Isubireho, indirimbo nshya ya Nsengiyumva. Yakuruye impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko irimo amagambo atagakwiye kuba akoreshwa mu ndirimbo nko kunyonga ikibuno, ariko abandi bakibaza niba imvugo yagakwiye gukoreshwa umuntu ashaka kuvuga kunyonga ikibuno ari iyihe.

Indirimbo yuzuye ntirajya hanze, ku rukuta rwa Boss Papa, label ya Alain Muku ifasha Nsengiyumva, hashyizweho agace kagufi k’amasegonda 32. Ibaze niba kakuruye impaka ari agace gato, bizagenda bite indirimbo yuzuye nisohoka?

Nako n’Ibyatsi bya Oda Paccy byasakuje mu mizo ya mbere ndetse Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry’Igihugu ahanisha Oda kumwambura ubutore kubera ifoto y’ikibuno cyanditseho IBYA-tsi yari yagiye hanze iteguza abakunzi b’ibihangano bya Paccy ko bashonje bahishiwe.

Igitangaje ariko ni uko indirimbo yagiye hanze, ibyari IBYA-tsi byumvikanishaga kimwe mu bice by’ibanga by’umugabo mu matwi ya bamwe, umuhanzi bikarangira avuze ko mu ndirimbo ye avuga ibyatsi = ibiyobyabwenge.

Kandi koko indirimbo isaba abantu kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ikagaragaza n’ingaruka zabyo, ariko nyine yagiye gusohoka ikibuno n’IBYA-tsi byari kuri poster byamaze kuyisibira amayira mu myumvire ya bamwe, nubwo bamwe mu bari bayamaganye batarayumva babaye nk’abigarura.

Reka twigarukire kuri Nsengiyumva na Isubireho ye, bamwe barasaba inzego guhagurukira abahanzi baririmba indirimbo zica umuco, abandi bakavuga ko nta kidasanzwe Nsengiyumva yakoze kuko iz’abanyamerika zica mu itangazamakuru ryo mu Rwanda zitamaganwa kandi zigaragaramo amagambo n’amashusho bihabanye cyane n’umuco nyarwanda kurusha Isubireho.

Hari n’abavuga ko Igisupusupu yaba ari nk’insina ngufi icibwaho urukoma, bagatanga ingero ku ndirimbo za Masamba Intore nka Rwagihuta na Kanjogera zirimo amagambo bamwe bafata nk’ibishegu nubwo abandi bavuga ko ntacyo zitwaye kuko Masamba yaziririmbye mu buryo buzimije.

Reba hano hasi Isubireho ya Nsengiyumva urebe n’inyogosho yadukanye imenyerewe ku bahanzi bakiri bato. Hanyuma hepfo ndakwereka ibitekerezo abantu bakomeje gutanga kuri iyi ndirimbo ye ndetse n’iyo misusire ye mishya.

LEAVE A REPLY