Ibyumba by’amashuri byo ku kigo cya Rugarama mu murenge wa Nyamirambo. (Ifoto Iraguha Dan)

• Hashize imyaka irenga itandatu abaturage bubatse ibyumba by’amashuri batarahabwa
amafaranga bakoreye.
• Inzego zigomba kubishyura; MINALOC na REB zakunze kwitana ba mwana
• Muri 2015 Abadepite basabye ko abo baturage bagomba kwishyurwa, na n’ubu
ntibirakorwa
• Uturere twari twarasabye agera kuri 1,600,000,000 ariko igenzura ryakozwe rigaragaza
ko hakenewe 1,200,000,000.
• Kugeza n’uyu munsi ntiharamenyekana ugomba gutanga ayo mafaranga.

Mu mwaka wa 2009 hatangijwe ubukangurambaga bwo kubaka ibyumba by’amashuri
bizakoreshwa muri gahunda y’uburezi kuri bose, binyuze muri gahunda y’uburezi bw’ibanze
bw’imyaka 9 na 12.

Ibyumba byarubatswe biruzura, abana bariga kugeza n’uyu munsi. Gusa abaturage
bubatse ibyo byumba na n’ubu baracyaririra mu myotsi, kuko batahembwa amafaranga
bakoreye.

Nizeyimana Epa utuye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini yubatse ku masite arenze atatu. Aragira ati “Ubundi ayo mafaranga ni nk’aho twayibagiwe. Icyakora twayibutse igihe Abadepite bavugaga ko bagomba kutwishyura kandi vuba.”

Nzaramba Simon utuye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba avuga ko kuba atarishyuwe byamugizeho ingaruka zikomeye mu mibereho ye. Ati “buri munsi
narabyukaga nkajya ku kazi nk’abandi bakozi, nzi ko wenda nzavanamo udufaranga. Hari
abo nafasheho amadeni n’ubu sindabishyura, kandi uwo mwanya nahatakaje, mba
naragiye gukorera amafaranga ahandi. Byarangoye kubyakira, ariko nyine nta kundi.”

Abadepite umwaka ushize bababajwe cyane no kuba aba baturage batarahabwa
amafaranga yabo, ndetse bategeka Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gukorana n’izindi nzego bakagikemura mu gihe cya vuba.

Umwe mu badepite yagize ati “Ntabwo umuturage yaba victime [inzirakarengane] y’amakosa yabaye hagati ya REB n’uturere. Nimushake uburyo bushoboka bwose, mwishyure abaturage.”

Icyo gihe abaturage bagaruye icyizere ko wenda bagiye guhabwa amafaranga yabo, ariko kugeza magingo aya baracyari mu gihirahiro.

Byatumye Ikinyamakuru Izuba Rirashe kijya kubaza Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
cy’Uburezi REB, ari na cyo gifite mu nshingano kubaka ibyumba by’amashuri, impamvu iki
kibazo kidakemuka.

Janvier Gasana yavuze ko uko bizagenda kose abaturage bazahabwa amafaranga yabo,
ariko ntiyavuga ngo ni ryari, cyangwa ngo ni inde uzayabaha.

Yakomeje avuga ku cyatumye bigera icyi gihe batarayabaha, atunga agatoki inzego z’ibanze [Uturere] avuga ko twakoze amakosa yo gukoresha abantu bazahembwa nyamara bitari ngombwa.

Yaragize ati “Twagiranye amasezerano n’uturere; avuga ko twebwe tuzatanga ibintu byose bikenewemo amafaranga, na bo bagasaba abaturage kuza kubaka amashuri nta kiguzi [biciye mu bikorwa by’umuganda n’ubundi bwitange] abo bayobozi rero babirengaho, baragenda bafata abantu bose bababwira ko ari akazi bazahemberwa.”

Gasana yavuze ko muri ayo masezerano bakoranye n’uturere yavugaga ko REB izatanga ibikoresho binini binahenze, ndetse igaha amafaranga uturere yo kugura ibindi bizakenerwa ariko byakorerwa aho hafi [local materials]; umucanga, amabuye, inzugi, amadirishya, imireko, ibigega byo gufata amazi.

Ati “Kuri ibyo tukongera kubaha amafaranga y’inyunganizi z’umufundi, tukongera tukishyura abatekinisiye bari ku rwego rwa A2, aho buri wese yahabwaga 120,000 buri kwezi kandi akaba ari umwe kuri buri site. Akarere kagasabwa na ko gushishikariza
abaturage kuza kubaka ibyo byumba, ariko badahembwa.”

Uwo muyobozi avuga ko hari ikimaze gukorwa, kuko nyuma yo kubisabwa n’Abadepite, bahise bashyiraho itsinda ryihariye, rijya gukora ubugenzuri mu turere twose, harebwa niba amafaranga asabwa ari ukuri, cyangwa niba bifitiwe ibyangombwa.

Iryo tsinda ryari rigizwe n’abakozi ba REB, abandi baturuka muri minisiteri y’ingabo, abaturutse muri MINALOC, na Police.

Iryo tsinda ni ryo ryemeje bisadubirwaho ko abaturage bakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri, kandi babyubatse ku kiguzi, bagomba guhembwa. Icyakora ngo ryanasanze amafaranga agombwa kwishyurwa abaturage ari miliyari 1 na miliyoni magana 200, aho kuba miliyari imwe na miliyoni magana 600 nk’uko byari byagaragajwe n’uturere.

Aya makuru yanemejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi
bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana ugomba kwishyura ayo mafaranga 1,200,000,000
MINALOC na MINEDUC/ REB ntibarumvikana ugomba kwishyura ayo mafaranga.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka yareruye avuga ko minisiteri ye nta ruhare na ruto izagira mu kwishyura ayo mafaranga.

Ati “Ari MINALOC, MINEDUC n’inzego z’ibanze twabiganiriyeho, MINEDUC na REB bagomba gutegura ingengo y’imari y’ayo mafaranga kugira ngo ahabwe ba nyirayo. Ubu icyo turi kuganiraho ni uburyo azatangwa.”

Nk’uko yabibwiye Izuba Rirashe, atsindagira ko “ayo mafaranga 1,200,000,000 azava mu ngengo y’imari y’uburezi.”

Abajijwe niba ibyo atangaje barabyemeranyijeho na REB, Munyeshyaka yarasubije ati “Nta mpaka zari zihari. Imirimo yarakozwe kandi ubazwa amashuri arazwi.”

Uwo muyobozi muri MINALOC na we yemera ko intandaro y’iki kibazo ari amakosa yakozwe n’inzego z’ibanze, kuko zakoresheje abantu zibemerera kubishyura, nyamara hari akenewe abantu bakora umuganda, n’abundi bwitange.

Ku rundi ruhande, Gasana umuyobozi mukuru wa REB yabwiye Izuba Rirashe ko nta mwanzuro barafata ngo hamenyakane ugomba kuzatanga ayo mafaranga.

Ati “Inzego zirebwa n’iki kibazo harimo MINEDUC/REB, MINALOC, uturere na MINECOFIN turacyaganira ngo turebe aho ayo mafaranga azaturuka, kuko uko bizagenda kose, umuturage agomba kurenganurwa agahabwa amafaranga ye.”

Nubwo aterura ngo abivuge, Gasana agaragaza ko inzego z’ibanze ari na zo zakoze amakosa zigomba kubiryozwa ndetse zikaba ari na zo zasabwa kwishyura ayo mafaranga.

Aribaza ati “Ko Twebwe REB twabahaye amafaranga yose nk’uko byari biteganyijwe,
na bo bakayakoresha nabi bakajya no gufata imyenda [ideni], mu buryo bwumvikana
ni inde ukwiye kwishyura ayo mafaranga? Ntekereza ko ukwiye kuyishyura ari utarakoze ibyo yagombaga gukora.”

Hari komite yihariye yashyizweho ihuriweho n’izo nzego zose zirebwa n’ikibazo,
yo kugikemura iyobowe na Minisitiri w’Uburezi, irahura ikakiganira, ariko na n’ubu nta mwanzuro urafatwa ngo hamenyakane uzatanga ayo mafaranga n’igihe azatangirwa.

Mu rwego rwo gukumira ko iki kibazo cyakongera kuba, REB ivuga ko yafashe ingamba
nshya zo guha amafaranga yose uturere, tukaba ari two tuzajya tugena uko akoreshwa.
Ikibazo cyarenze kuba ari abaturage bubatse ibyumba by’amashuri, hamaze no kwiyongeraho abubatse ibyumba by’amacumbi y’abarimu, na bo bagaragaza
ko batari bahabwa amafaranga yabo.

Yanditswe na Richard Dan Iraguha, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY