Imwe mu nyubako y’icyahoze ari KIST

Bamwe mu biga mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko kwihangira imirimo mu gihe barangije kwiga bigiye kujya biba ihurizo kuri bo.

Abiga muri iri shami ryahoze ryitwa KIST, bavuga ko kwihangira imirimo bitazajya biborohera kuko mu myigire yabo ubu bibanda ku byo mu makaye, laboratwari zigahabwa agahe gato.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuga ko biteye agahinda kuba umunyeshuri ashobora kujya muri laboratoire atangiye umwaka wa mbere, indi myaka itatu agashyira umutima mu makaye gusa.

Ubusanzwe icyahoze cyitwa KIST cyatangiye mu mwaka w’1997, ari ishuri igihugu n’Abanyarwanda muri rusange babonagamo ikoranabuhanga rikomeye, rizafasha u Rwanda kugana mu iterambere igihugu gishyize imbere.

Ibi kandi byanagaragazwaga n’udushya twakorerwaga muri iri shuri, nko gukora Imbabura zirondereza inkwi ndetse n’ibindi, gusa abiga muri iri shuri bavuga ibi bimaze kuba amateka muri KIST.

Emmanuel arangije mu mwaka wa kane mu ishami ry’amashanyarazi (Electricity). Avuga ko ireme ry’uburezi muri iri shuri ryasubiye hasi mu buryo bukomeye.

Aragira ati “Ubusanzwe kwiga muri iri shuri byavugaga ko umuntu agiye kwiga gukora ikintu aho gusoma ibiri mu makaye, gusa si ko bimeze hano, nk’ubu nakubwira ko iyo dutangiye mu mwaka wa mbere ari bwo tujya muri laboratwoire, iyo tuwurangije biba birangiye baduhatira kwiga ibiri mu makaye ubinaniwe arirukanwa.”

Avuga ko mu mwaka wa kabiri ntaho bongera guhurira no kwiga gushyira mu bikorwa ibyo mu makaye, bizwi nka pratique, ngo bongera guhura na byo iyo bagiye mu bijyanye no kwimenyereza umwuga, ni ukuvuga amezi ane mu myaka itatu.

Undi munyeshuri utifuje kuvuga amazina ye, we avuga ko ibijyanye no kujya muri laboratowire byagiye birangira cyane cyane ku buyobozi bw’uwitwaga Dr Mujawamariya wigeze kuyobora iri shuri.

Bavuga ko hari ibikoresho byinshi biri mu bubiko bw’iri shuri, bakibaza impamvu batabihabwa ngo babikoreshe.

Ingaruka aba banyeshuri barimo guhura nazo

Ingaruka zikomeye aba banyeshuri bavuga ko zibageraho mu gihe barangije kwiga, zirimo ko iyo bageze ku isoko ry’umurimo usanga nta cyo bazi muu gihe baba bitezweho byinshi.

Umwe muri aba banyeshuri agira ati “Leta idushishikariza kwihangira akazi mu gihe turangije kwiga, mu by’ukuri ibi nta muntu utabishaka, ariko se ibyo baduha koko babona hari icyo byadufasha?”

Avuga ko usanga umunyeshuri arangiza muri KIST (ishuri we avuga ko ryagombye kuvamo intiti mu ikoranabuhanga) nyamara ngo bagera hanze mu gushaka akazi bagasanga ntacyo bigeze bavana mu ishuri.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Mugisha Ivan ushinzwe amasomo mu banyeshuri muri iyi Kaminuza, na we akaba avuga ko iki kibazo gihari gusa ngo Kaminuza iri mu nzira zo kugikemura.

Agira ati “Nibyo iki kibazo mfite amakuru ko Kaminuza ikizi, hari amakuru ko barimo gushaka uko bakihagurukira ku buryo ibijyanye no kujya muri za laboratwore byakongerwa cyane.”

Kaneza Florence ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) aganira n’iki kinyamakuru, yavuze ko kugeza ubu ataramenya neza uko  iki kibazo gihagaze gusa ngo byasaba kubanza kubikurikirana.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi muri iyi Kaminuza ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo ndetse n’ingamba bufite, gusa ntibirakunda, kuva ubwo twatangiraga gukurikirana iyi nkuru mu byumweru bibiri bishize.

Sosiyete Sivile mu Rwanda iherutse gutangaza ko inenga ireme ry’uburezi mu Rwanda,  kubera ibintu bitandukanye birimo ko abanyeshuri bo mu Rwanda badategurirwa gahunda zihamye zo kwigishwa ibigezweho ku isoko ry’umurimo.

Yanditswe na James Habimana, itangazwa bwa mbere n’izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY