Dr Habumugisha Francis asohotse mu cyumba cy'iburanisha i Nyamirambo ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, kuwa 13 Nzeri 2019.

Urukiko rw’Ibanza rwa Nyarugenge rwimuye isomwa ry’urubanza ruregwamo Dr Habumugisha Francis ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kubera ibibazo birimo icya interineti.

Saa cyanda z’igicamunsi cy’uyu 17 Nzeri 2019, byari biteganyijwe ko urukiko rutangaza niba Dr Francis akomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeza, cyangwa niba afungurwa.

Umucamanza yabwiye abari mu cyumba cy’iburanisha ko uru rubanza rudasomwa “kubera impamvu eshatu”.

Iya mbere ni iyo “kubura murandasi”, aho yibukije ko mu iburanisha riheruka ryabaye kuwa 13 Nzeri 2019 havuzwe byinshi hatangwa n’ibimenyetso byinshi, ati “kubera ikibazo cya murandasi sinabashije kururangiza”

Impamvu ya kabiri ni ikimenyetso cya CD yatanzwe nk’ikimwenyetso gishinja Dr Habumugisha, ikaba iriho amashusho (video) yafatiwe mu nama akekwaho gukoreramo ibyaha.

Umucamanza yavuze ko “hagishakishwa uburyo bwo gushyira iyo CD muri sisiteme” ihuriweho n’ababuranyi (Rwanda Integrated Electronic Case Management System Rwanda IECMS).

Impamvu ya gatatu yatumye isomwa ry’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryimurwa, ni ibyangombwa by’abishingizi batanzwe na Dr Francis asaba gufungurwa.

Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’Ikirenga ya Kaminuza mu buvuzi (Santé Publique), ubushize yagaragarije Urukiko uwitwa Rugira Antoine ndetse na Monica bari mu rukiko, nk’abishingizi be.

Umucamanza uyu munsi yavuze ko ibyo byangombwa byashyizwe muri sisiteme uyu munsi, bityo bikaba byatumye isomwa ry’urubanza ryimurwa kuko zatinze gushyirwamo.

Isomwa ry’urubanza ryimuriwe kuwa 23 Nzeri 2019, kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Mu isubikwa ry’isomwa ry’urubanza uyu munsi, uruhande rw’Ubushinjacyaha rwari ruhagarariwe ariko Dr Francis n’umwunganizi we mu mategeko Mé Idahemuka Tharcisse ntibari mu cyumba cy’iburanisha.

Dr Francis akekwaho gukubita urushyi Kamali Diane kuwa 15 Nyakanga 2019, mu nama ya Alliance in Motion Global, iyo nama yigaga ku bibazo by’imikorere cy’iyo kampani.’

Muri iyo nama ngo Dr Francis, usibye gukubita Diane, yise umwanda umugore witwa Nzaramba Marie Madeleine anamubwira ko yamuha nyina, ubwo uyu mukobwa yanengaga imikorere ye.

Kuri ibi byaha, nk’uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha riheruka, hiyongeraho ko Dr Francis yashikuje Diane telefoni arayangiza.

Dr Francis n’umwunganizi we ariko bahakanye ibi byaha, bavuga ko Dr Francis yashikuje Diane telefoni ariko bagahakana ko yamukubise urushyi, aho bakemanze video ya CCTV Camera.

Dr Francis yahakanye gutuka Nzaramba, avuga ahubwo ko Nzaramba ari we warimo umutuka muri iyo nama nubwo iyo CD itumvikanisha amajwi, amwita “umunyendanini”.

Dr Francis yabwiye Urukiko ko yashikuje Diane telefone ubwo yarimo afata video, atekereza ko ashaka kuyohereza muri Uganda nk’uko ngo hoherejweyo amafoto ye yagerayo agafungwa.

Ubwo yafungirwaga muri Uganda, ngo umupolisi wamufunze yamubwiye ko akurikiranweho kuba maneko y’u Rwanda kubera amafoto ye ari kumwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Dr Francis yavuze ko Diane ari umwe mu bohereje ayo mafoto muri Uganda mu rwego rwo kumugambanira, bityo akaba yaramushikuje telefone ngo atohereza video muri Uganda.

Ibisobanuro bya Dr Francis ariko byanenzwe n’Ubushinjacyaha, buvuga ko yakabaye yarabimenyesheje inzego zibishinzwe niba byarabaye koko, ko nta sano bifitanye n’urubanza.

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya

LEAVE A REPLY