Umwana wa kabiri Ange Kamage yibarutse

Ange Kagame, umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Kagame, yibarutse ubuheta nyuma y’imfura ye yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yabwiye Ange n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ati ‘ni uko ni uko’, aya magambo ayaherekeresha ikimenyetso cy’umutima.

Ange Ingabire Kagame ni ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019.

Mu mpera z’Ukuboza 2018, ni bwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori byabereye mu rugo rwa se mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Ange Kagame ni we mukobwa wenyine muri uyu muryango ugizwe n’abandi bana b’ abahungu batatu.

Gatabazi Jean Marie Vianne, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ari mu bishimiye cyane inkuru y’ivuka ry’ubuheta bwa Ange Kagame, ahamya ko ari umugisha w’Imana.

Muri Nzeri 2020, Perezida Kagame ni bwo yagaragaje bwa mbere kuri Twitter imfura ya Ange Kagame, umwana w’umukobwa, ashyira hanze ifoto ari kumwe na we amuteruye.

Perezida Kagame akikiye umwana w’imfura wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma

 

LEAVE A REPLY