Sgt Robert wambaye agapira karimo umuhondo, nyuma yo gufungurwa

Polisi ya Uganda yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu ngabo z’u Rwanda wahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’uko atawe muri yombi kuwa mbere.

Kabera yategetswe kwitaba polisi buri minsi ibiri mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe rikomeza, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.

Kuwa kabiri, umunyamategeko we yandikiye minisitiri w’intebe wa Uganda amusaba kugira icyo akora, avuga ko Kabera ufite icyangombwa cy’impunzi ashobora koherezwa mu Rwanda, nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Kabera azwi cyane mu Rwanda kubera kuba mu itsinda rya Army Band no kuba umuhanzi ufite indirimbo zakunzwe ku giti cye.

Kuwa kabiri habaye inama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare n’igipolisi biga icyo agomba gukorerwa, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda byabitangaje.

Kabera w’imyaka 45 yahunze mu 2020, igisirikare cyahise gitangaza ko yashakishwaga ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana wo mu muryango we.

Ari muri Uganda yahakanye icyo cyaha.

Yavuze ko yahunze kugirirwa nabi kubera ibyo yaba azi ku rupfu rw’umuririmbyi Kizito Mihigo, ndetse ko afitanye isano ya hafi na Fred Rwigema.

Rwigema yari ayoboye inyeshyamba za APR zatangije intambara kuri leta yariho mu Rwanda mu 1990, ubu ni umwe mu ntwali z’u Rwanda, ariko byagiye bivugwa ko abo mu muryango we batabanye neza n’abo mu miryango iri ku butegetsi.

Iby’uwo mubano, Perezida Paul Kagame yabivuzeho umwaka ushize mu muhango bwite w’ubukwe bw’umukobwa wa Rwigema.

Atavuze amazina, yavuze ko hari abateranyije iyo miryango ku mpamvu za politiki yizeza abo mu muryango wa Rwigema ko nta kibazo bafitanye.

LEAVE A REPLY