Umuyobozi w'Intara ya Mbeya, Albert Chalamila, akubita abanyeshuri batwise uburyamo bwabo mu minsi ishize

Umuyobozi w’Intara ya Mbeya muri Tanzania, Albert Chalamila, yatangaje ko agiye gushyiraho gahunda yo gukubita ingaragu kugira ngo zive mu buselibateri.

Asobanura ko ingaragu kuzikubita bigamije kuzumvisha ko zigomba kubaka ingo, aho ukubiswe azajya asabwa gushakisha uwo barwubakana.

Chalamila yagize ati, “Ubu twatangiye gukoresha inkoni mu bintu byose, uwo tuzajya dusanga mu rugo atararongorwa ni ukumukubita kugira ngo ajye gushaka umugabo.”

Yunzemo ati, “Uwo tuzajya dusanga ari mu rugo yaranze kurongora na we ni ukumukubita kugira ngo ajye gushaka umugore, ufite imyaka ihagije agomba gushishikarizwa gushaka.”

Uyu muyobozi mu mvugo ye, yakomeje asobanura ko inkoni ari ingenzi, ati, “Inkoni zirafasha” nk’uko tubikesha Mwananchi.

Uyu muyobozi mu minsi ishize yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ubwo yakubitaga abanyeshuri batwitse uburyamo bwabo (dormiroty), imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikabyamagana.

Dore video igaragaza ukuntu uyu muyobozi w’Intara ya Mbeya yakubise abanyeshuri

Perezida John Magufuli ariko mu ntangiriro z’uku kwezi yashimye ikubitwa ry’abo banyeshuri bo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu ku Ishuri Ryisumbuye rya Kiwanja riri mu Karere ka Chunya, avuga ko abana bigize nabi bakwiye gutsiburwa.

Perezida Magufuli yagize ati, “Narimo nganira n’Umuyobozi w’Intara ya Mbeya ndamubwira nti nakunze ibyo wakoze, mubwira ko ahubwo bariya bana yabakubise inkoni nkeya.” Buri umwe yakubiswe eshatu.

Yakomeje agira ati, “Nta kuntu Leta yatanga amamiliyoni kugira ngo twubake amashuri hanyuma umwana akajya kuyatwika.”

Perezida Magufuli yavuze ko yanasabye Albert Chalamila kwirukana abo banyeshuri, ati, “‘Naramubwiye nti irukana abo banyeshuri bose, n’ubuyobozi bw’iryo shuri buvanweho kuko biriya ni uburangare ku ruhande rw’ubuyobozi.”

Perezida Magufuli yavuze ko atitaye ku bamagana ikubitwa ry’abo bana ngo ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu, ati, “Ntitwarera bajeyi abana bafite ubugoryi nk’ubu ngo ni ukubahiriza uburenganzira bwa muntu. Tugomba kureka imikino niba dushaka gutera imbere.”

Perezida Magufuli yavuze ko itegeko ribuza gukubita abanyeshuri rigomba kugururwa, umwana wigize nabi agakubitwa, ati “N’i Burayi abana barakubitwa.”

Mbere y’uko Magufuli avuga ibi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Suleman Jafo yari yanenze bikomeye kuba abanyeshuri barakubiswe, aho yamaganye icyo gikorwa avuga ko Umukuru w’Intara atemerewe gukubita abanyeshuri.

Yanditswe na Janvier Popote.

LEAVE A REPLY