Muribuka imyigaragambyo yo guhirika Perezida wa Tunisia Ben Ali yo muri 2011? Ubu hagezweho indi ijya kumera nka yo.

Impungenge ni zose ko imyigaragambyo ishobora gukwirakwira no mu bihugu by’abituranyi nk’uko byagenze mu myaka 10 ishize mu cyiswe Arab Spring.

Perezida Saied Kais ntiyorohewe kuva ejo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021.

Nyuma y’imyigaragambyo yamagana uko igihugu kiyobowe muri ibi bihe bya Covid-19, Perezida Saied yasheshe Inteko Ishinga Amategeko akuraho na Minisitiri w’Intebe.

Byashimishije cyane abamukunda, ariko bibabaza abatavuga rumwe na we, bafashe iyo myanzuro nko kugaba igitero kuri demokarasi n’impinduramatwara.

Bigaragambirije ku Nteko Ishinga Amategeko, bahangana n’abashinzwe umutekano.

Hichem Mechichi, Minisitiri w’Intebe wakuweho, ashyigikiwe cyane n’abanyepolitiki bo mu ishyaka rifite ubwiganze bw’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, Ennahda.

Imyigaragambyo yo muri 2011 yahiritse Perezida Ben Ali nta musaruro yatanze, haba mu kubaka igihugu mu buryo bw’ubukungu ndetse no mu rwego rwa politiki.

Igihugu n’ubundi kuri ubu cyari gicunzwe mu buryo buteye ikibazo, kuko Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Repubulika batacanaga uwaka.

Ejo ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 abaturage bigaragambije bamagana Minisitiri w’Intebe Mechichi n’Ishyaka riyoboye igihugu kuva muri 2011, Ennahda.

Ibiro byaryo biri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu byatwitswe n’abigaragambya bavuga ko barambiwe imiyoborere mibi n’imicungire idasobanutse y’icyorezo cya Covid-19.

Kubera icyo gitutu, Perezida Saied yahagaritse Minisitiri w’Intebe, asesa Inteko Ishinga Amategeko ndetse abayigize ambambura ubudahangarwa (immunity).

Mu gitondo cy’uyu munsi, Perezida w’Inteko udashyigikiye uyu mwanzuro wa Perezida, Rached Ghannouchi yashatse kwinjira mu Nteko atangirwa n’abayirinda.

Abashyigikiye ishyaka rye rya Ennahda bakajije imyigaragambyo yamagana Perezida Saied, uyu akaba yarageze ku butegetsi muri 2019 nk’umukandida wigenga.

Televiziyo ya Al Jazeera ifatwa nk’ishyigikiye Ennahda kuri uyu wa Mbere abashinzwe umutekano binjiye mu nyubako ikoreramo mu Murwa Mukuru Tunis, barayivangira.

Bakoze ibyafashwe na bamwe nk’amabara, aho bacomokoye ibikoresho byayo, ndetse babwira abanyamakuru n’abakozi bayo kuva muri iyo nyubako bakagenda.

Perezida Saied ejo yamaze gutangaza ko yakuyeho Minisitiri w’Intebe, ko yanasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ahita ajya kwiyunga ku bigaragambya bamushyigikiye.

Yaburiye abanenga uwo mwanzuro ko nibakomeza kwanga kumwumva aza kwiyambaza ingufu za gisirikari mu kubashyira ku murongo.

Ati, “Nagira ngo mburire uwo ari we wese ushaka gukoresha intwaro, urasa isasu araraswa isasu n’abashinzwe umutekano”.

Hari abafata ibibera muri Tunisia nk’intambwe igamije kubaka imiyoborere myiza, abandi bakabifata nk’ihwa mu kirenge cy’ubutegetsi bukurikije amategeko.

Hari ababibona nk’inyota y’ubutegetsi no kuburwanira bigaragara hagati ya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe na Perezida w’Inteko Ishinga Amatekego.

Waba ari umugambi wa Perezida wo kwikubira ubutegetsi? Igisubizo kizaterwa n’igihe bizamufata gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, no gutangaza aho igihugu kigana.

Muri Tunisia, Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko batorwa ku bwiganze bw’amajwi y’abaturage (popular vote).

Itegeko Nshinga riteganya ko Perezida areberera igisirikari n’ububanyi n’amahanga, ariko Perezida Saied yakunze gushwana na Minisitiri w’Intebe Mechichi.

Perezida Saied yavuze ko azayoborana na Minisitiri w’Intebe mushya utaratangazwa, akaba yahagaritse Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi 30.

Perezida yavuze ko ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga imwemerera gusesa Inteko ishinga Amategeko mu gihe bigaragara ko Inteko iganisha igihugu mu kangaratete.

Ibi ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ntibabikozwa. Bavuga ko iyo ngingo ayitwara intambike, akayisobanura mu nyungu ze.

Itegeko Nshinga rya Tunisia ryo muri 2014 riteganya ko ibibazo nk’ibi bifatwaho umwanzuro n’urukiko rwihariye, ariko urwo rukiko kugeza ubu ntirurashyirwaho.

Nk’ishyaka rifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, Ennahda ivuga ko ifite uburenganzira bwo kugena Minisitiri w’Intebe, bitandukanye n’ibivugwa na Perezida.

Perezida w’Inteko Ghannouchi asanga Perezida wa Repubulika Saied agamije guhirika Itegeko Nshinga n’Impinduramatwara, akaba yasabye abaturage kutabimwemerera.

Andi mashyaka, Heart of Tunisia na Karama, na yo yunze mu rya Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, agaragaza ko imyanzuro ya Perezida wa Repubulika idakwiye na mba.

Hagati aho Ennahda yamaganye ibitero byagabwe ku biro byayo, ivuga ko byakozwe n’abagizi ba nabi bagamije guhungabanya ituze rya rubanda no gusenya igihugu.

Koronavirusi

N’ubundi imiyoborere y’igihugu yasaga n’itareberwa mu ndorerwamo hagati ya Perezida wa Repubulika, uw’Inteko na Minisitiri w’Intebe, ariko icyorezo cya Covid-19 cyarabizambije.

Mu cyumweru gishize umubare w’abahitanwa na koronavirusi warenze 300 mu munsi umwe, Tunisia ikaba kimwe mu bihugu bipfusha benshi ku Isi.

Minisitiri w’Intebe Mechichi agire atya yirukane Minisitiri w’Ubuzima mu cyumweru gishize, uwirukanwe akaba inshuti y’akadasohoka ya Perezida Saied;

Ingaruka zahise zigaragaza, Perezida Saied yahise ategeka ko igisirikari ari cyo gishingwa imicungire ya koronavirusi.

Koronavirusi ariko ni nk’ijerekani imwe y’amazi ivomwe mu nyanja. Tunisia imaze kugira Guverinoma 9 kuva muri 2011, zimwe ntizamaze n’umwaka.

Ibibazo byashinze imizi by’ubushomeri n’iyangikirika ry’ibikorwaremezo byateye izi ntugunda ntibiravugutirwa umuti.

Kuri ubu Tunisia ifite ikibazo cy’ingengo y’imari ndetse kwishyura amadeni ntibiyoroheye, kandi ikeneye inguzanyo y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Mu myaka 10 ishize, Tunisia yagize ibihe bibi birimo ibitero by’umutwe wa Islamic State byashegeshe urwego rw’igihugu rw’ubukerarugendo bityo bidindiza ubukungu.

Perezida Saied avuga ko arajwe ishinga no gukumira kutinjira kw’imisoro muri ibi bihe imibare y’abicwa na Covid-19 ikomeza gutumbagira.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko Covid-19 ari umutwaro urusha ibiro ubushobozi bw’igihugu mu guhangana na Covid-19 imaze guhitana ibihumbi 17.

LEAVE A REPLY