Kuwa 25 Kamena 2020 mu myigaragambyo y'abagize sosiyete sivile i Kinshasa, bamagana u Rwanda barushinja gufasha M23.

Ubuzima bwari bumeze neza kuri Zawadi, Umunyarwanda utuye Kinshasa kugeza umunsi amavideo y’Abanyekongo bafite imihoro bahiga Abanyarwanda yatangiraga gucicikana.

Ni nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zubuye imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda rugashinjwa kuzishyigikira.

Zawadi, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko yatangiye kubona abantu azi mu mavideo ahamagarira Abanyecongo guhiga bukware uwitwa Umunyarwanda, aradagadwa.

Akazi ke ubu karahagaze kuko atakiva mu rugo.

Ati, “Abo twakoranaga mu bucuruzi iyo bambonye banyuka inabi.”

Muri uku kwezi kwa Gatandatu yabonye abagabo bafite imipanga n’amadarapo ya Congo bigaragambya imbere y’iduka ry’Umunyarwanda i Kinshasa.

Mu yindi video yo kuwa 30 Gicurasi, yabonyemo abanyepolitiki basaba ko Ambasade y’u Rwanda ifungwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kinshasa, Jenerali Sylvano Kasongo yategetse ko umuntu wese ugaragaraho imyitwarire yo guhohotera afatwa agafungwa.

Yavuze ko hari abamaze gufungwa, nk’uko tubikesha Reuters.

Jenerali Kasongo ati, “Abaturage ba Kinshasa bafata neza abashyitsi”.

Yavuze ko abamagana Abanyarwanda batazihanganirwa, ahamya ko ari bake.

Guverineri w’Intara ya Kinshasa Gentiny Ngobila yasabye Abanyecongo kudahohotera Abanyarwanda kubera ibibera mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Ati, “Ntitugomba kwanga Abanyamahanga kuko byaha urwaho abavuga ko Abanyarwanda bari muri Congo bakorerwa ibya mfura mbi.”

Yasaga n’ukomoza ku byabaye mu 1996 ubwo u Rwanda rwateraga Congo kubera itotezwa ry’Abanyarwanda babaga muri Congo icyitwa Zaire ku ngoma ya Mobutu.

Izi mbwirwaruhame z’abayobozi ariko, nta humure zirazana mu mutima wa Zawadi.

Aati, “Aho ugiye hose uba wumva ko bari bukwice, bari bukugirire nabi.”

LEAVE A REPLY