Bamporiki na Seburikoko

Nyuma y’uko Bamporiki Edouard yize ibya sinema akabikora by’umwuga filime ye “Long Coat” ikegukana igihembo muri African Film Festival muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Seburikoko bahuye bahanganye mu marushanwa yahishuye uko byagenze ngo uyu muyobozi amutange kwamamara anamushimira uruhare yagize mu guhesha ishema abari muri iki gisata.

Niyitegeka Gratien (Seburikoko/Papa Sava) umaze kuryubaka muri sinema nyarwanda, amaze kwegukana ibihembo byinshi muri iki gisata kubera kugaragaza ubuhanga budasazwe muri filime zitandukanye akinamo. Nubwo amateka ye ari maremare muri iki gisata, yakuriye ingofero Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, avuga ko n’ubwo bagiye bahurira mu marushanwa atandukanye, yakoresheje imbaraga zikomeye mu guteza imbere uruganda rwa sinema ndetse akanahesha ishema abarurimo imahanga.

Ati: “Hon. Bamporiki ni umuntu twahuye kuva mu 2001, uri kwibaza icyo gihe? Twahuriraga muri Kigali Ngali twese turi mu marushanwa y’imivugo n’ubusizi, urumva hashize igihe kirekire. We yantanze kuzamuka cyane yiga ibya sinema muri kiriya kigo cya Samuduha cy’abanya-America agera no mu Runana urumva njyewe icyo nifuzaga ni ugutsinda amasomo muri kaminuza. Hon. Mudidi yarambwiraga ati iga neza siyanse ibindi ubikore nk’ibigufasha kuruhuka.”

Seburikoko umaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri sinema nyarwanda yavuze ko Bamporiki yahesheje ishema abari mu ruganda rwa sinema imahanga. Yamushimagije ati ”Icyo mukundira rero icya mbere zitukwamo nkuru, yakoze “Long Coat” yageze America iratsinda ni n’umuyobozi mwiza waduhagarariye neza. Icya kabiri ari mu nzego zishobora kudufatira ibyemezo”.

Yakomeje avuga ko Bamporiki gutwara igihembo kuri we yumva ari ishema bitandukanye n’ibyo abona aha hanze abantu baba bahanganye kurusha uko batera imbere.

Filime ”Long Coat “ya Bamporiki igaruka ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Iyi filime imara iminota 63 akaba yarayishyize hanze mu mwaka wa 2008. Nyuma yaho yaje kubona igihembo muri Africa Film Festival, New York muri Leta zunze ubumwe za America.

Isooko: Inyarwanda

1 COMMENT

LEAVE A REPLY