Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yabwiye Urukiko rw’Akarere ka Temeke, kamwe muri dutanu tugize Umujyi wa Dar es Salaam, ko yafashwe ku ngufu n’umunyeshuri wo mu Ishuri Rikuru ryigisha Icungamutungo (IFM) akamwanduza virusi itera Sida.

Ibyo ngo bikaba byaramubayeho kuwa 25 Kamena 2020 mu gace ka Kijichi, Akarere ka Temeke, abikorewe n’umunyeshuri witwa Godbless Eneriko.

Yabibwiye umucamanza Anna Mpessa, yunganiwe n’Ubushinjacyaha buhagarariwe na Cecilia Mkonongo.

Uyu mwana yasobanuye ko mu gihe cy’amasomo ye yabanaga na se ahitwa Tabata ariko mu biruhuko akajya ajya kubana na nyina ahitwa Kijichi kuko se na nyina batandukanye.

Avuga ko amashuri yafunzwe mu Kuboza 2019 ajya kwa nyina mu gace ka Kijichi, muri icyo gihe ni bwo umunsi umwe uwaje kumufata ku ngufu yamuhamagaye akoresheje nimero yo mu rugo iwabo, umukobwa aramwitaba, umuhungu amubwira ko ari umuturanyi wabo.

“Uyu uregwa yakundaga kuza iwacu kureba musaza wanjye witwa Frank”, uku ni ko uyu mwana w’umukobwa wagizwe ibanga yabwiye Urukiko.

“Yarampamagaye ntitaba ndamubaza ngo ni nde tuvugana arambwira ngo ni umuturanyi Godbless, ndamubwira ngo ni nde waguhaye nimero yanjye arambwira ngo wirakara mukobwa mwiza.”

Tariki 25 Ukuboza ngo yahuye n’uwo musore, uwo musore aramubwira ngo bajyane mu icumbi (lodge), bahageze umukobwa aramubaza ngo aha tuje kuhakora iki, aramubwira ngo ntabwo afite gahunda yo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ahubwo ashaka ko baganira gusa.

“Uwo munsi ntacyo twakoze. Nyuma yo kuganira yampaye amashilingi ibihumbi 22, muri ibyo bihumbi nafashemo 2 mbyishyura motari njya Tabata aho nabanaga na papa wanjye, ibihumbi 20 bisigaye mbiguramo telefone ya Tecno ari yo nakoreshaga mu kuvugana n’uyu waje kumpohotera”

 

 

Bigeze mu kwa Gatatu 2020 amashuri yaje gufungwa kubera icyorezo cya Covid-19, umukobwa asubira kubana na nyina i Kijichi.

Avuga ko ubwo amashuri yafunguwe kuwa 25 Kamena 2020 nyina yamubwiye ngo ajye kwa se kugira ngo asubukure amasomo, arabyanga, nyina aramudiha, ararakara ava mu rugo ahamagara uwaje kumufata ku ngufu bahana gahunda yo guhurira mu kabari k’ahitwa Kibeta mu gace ka Kijichi.

“Twarahageze agura umureti n’inzoga yo mu bwoko bwa Savanah, ariko mbere yo guhura na we yakundaga kumpamagara akambwira ngo yaranyihanganiye cyane ngo arashaka ko dukora ibintu.”

Avuga ko amaze kunywa Savanah imwe uwo musore yaramufashe amujyana mu cyumba kiri hafi y’ako kabari, muri icyo cyumba ngo harimo radiyo, rido, igitanda na tapi.

“Radiyo yarimo ivuga ndetse imurika amatara y’ubururu, ni bwo yanyambuye imyenda atangira kumfata ku ngufu antera uburibwe bukomeye, amaze gukora ibyo akora aransohora arambwira ngo mutegerereze hanze ku ntebe yari ihari ngo araje mu kanya.”

Avuga ko byari mu masaha y’ijoro; uwo musore ngo yinjiye mu kabari amuzanira indi Savanah aramubwira ngo abe anywa araje, ariko ntiyagaruka kugeza akabari n’amaduka ari hafi aho byose bifunzwe.

“Ubwo nari nicaye njyenyine haje umuhungu aravuga ngo yitwa Zungu, uwo na we akaba akurikiranweho icyaha cyo kumfata ku ngufu ku wundi mucamanza. Yarambajije ngo utegereje nde, ndamubwira ngo ntegereje Godbless ari mu kabari ka Kibeta, arambwira ngo ntashobora kugaruka kuko akabari kafunzwe ngo nta muntu uhasigaye.

Arambwira ngo tujyane iwe ndare, ndabyanga, anyizeza ko nta kintu kibi ashobora kunkorera, arambwira ngo ndarara ku mufariso we arare hasi, ni ko byagenze nagezeyo ndara ku buriri, Zungu arara hasi ariko nkangutse natunguwe no kuba nta myenda nari nambaye, hafi yanjye hari uwo muhungu aryamye na we yambaye ubusa, nsuzumye ku myanya y’ibanga yanjye mbona hari umuntu wayinjiyemo.”

Uyu mukobwa yabwiye umucamanza ko Zungu yamusabye imbabazi ndetse ashaka kumuha Amashilingi ibihumbi 30 ariko arayanga. Avuga ko bari mu nzira bajya aho bategera imodoka bahuye n’umukobwa wavuze ko yitwa Zulfa, barasuhuzanya baganira baseka, hanyuma ngo uwo mukobwa aza kumusaba ko babana kuko ntaho kuba afite, aramufata bajya kubana ahitwa Mbagala mu Mujyi wa Dar es Salaam.

“Ubwo nabagana na Zulfa nashakishije Godbless ndamubona, turakomeza dupanga ibyacu Zulfa atabizi.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko kuwa 30 Kamena 2020 Zulfa yamubwiye ko amafaranga yo gukodesha inzu yashize kandi ko nta yandi afite, amubwira ko asubiye iwabo Kijichi, biba ngombwa ko bajyana, nyina arabimenya ajya kubafata.

Ageze mu rugo yabwiye nyina ibyamubayeho byose, ni bwo nyina yafashe umwanzuro wo kubimenyesha Polisi, bamujyana ku Bitaro Bikuru bya Temeke bafata ibipimo, bigaragaza ko yasambanyijwe kandi ko yanduye agakoko gatera Sida.

“Nkomeje kunywa imiti yo kunyongerera iminsi yo kubaho nyifata ku Bitaro bya Temeke, mperuka kuyifata tariki eshatu uku kwezi.”

Urubanza rwasubitswe, rukazasubukurwa kuwa 27 Mata.

Isooko: Mwananchi

LEAVE A REPLY