Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rumaze igihe kirekire rutaka ubukene bushingiye ahanini ku kuba rutarabona ubuzima gatozi busesuye kuva rwashingwa mu mwaka wa 2013.
Kutagira ubuzima gatozi, ni ibintu Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, avuga ko byakabaye byarihutishijwe n’ubuyobozi bwarwo mu myaka 6 ishize.
Gusa avuga ko mu bayoboye uru rwego, barimo Robert Mugabe waruyoboye by’inzibacyuho, Fred Muvunyi wa mbere watorewe kuruyobora na Barore Cléophas uruyobora ubu, ntawe aveba.
Mu myumvire ya Mugisha, asanga nta n’umwe ukwiye kunengwa kuko buri wese yakoze ibyo yagombaga gukora mu gihe cye, akizera ko ubuzima gatozi bw’uru rwego bugiye kuboneka.
Mu ngaruka zo kutagira ubuzima gatozi, harimo kuba RMC idashobora kwishakishiriza inkunga, ibintu byayiteje ubukene ku buryo mu bakozi icyenda yatangiranye ubu isigaranye batatu.
Kuri ubu ariko, hari imbanzirizamushinga ya sitati y’uru rwego izamurikirwa abanyamakuru bazitabira inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ) yegereje.
Mugisha avuga ko abanyamakuru nibemeza sitati ya RMC mu nama yo kuwa 26 Nyakanga 2019, iyo sitati izashyikirizwa Leta, bityo Leta yemeze RMC nk’urwego, ibone ubuzima gatozi.
Iyo ni inshamake y’ikiganiro gikurikira Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel yahaye Imvaho Nshya.
Muri ibi bihe mutaka ubukene, itangazamakuru murigenzura mute?
Amikoro ntahagije, usanga aho muvana batabahereza ibihagije byatuma ibyo musabwa mubigeraho, bikagira ingaruka ku mubare w’abakozi mukoresha, uburyo mushobora kubaha ubumenyi bwimbitse kuko ibintu birahinduka buri munsi, nk’ubu turareba itangazamakuru ryo kuri murandasi rigenzurwa gute mu gihe nk’iki ngiki, kuko amategeko menshi dufite n’amahame dufite yubatswe ashingiye kuri traditional media (itangazamakuru rya radiyo, televiziyo n’iry’ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro). Ni ibintu bisaba kugira ngo ukore ingendo shuri, ujye kureba ahandi ukuntu babikora, habeho amahugurwa, hakorwe ubushakashatsi, ahandi babikora bate, kugira ngo namwe mubizane mubishyire mu bikorwa iwanyu amazi atararenga inkombe. Ariko ugasanga ubushobozi ni buke, kugira abakozi bashoboye (bisaba ubushobozi)…
Ibyo hari isano bifitanye no kuba RMC idafite ubuzima gatozi?
Ikibazo cya legal status (ubuzima gatozi) ya RMC muzacyumva kenshi bakivuga, ku buryo ituzitira mu mikoranire n’abandi bantu, bamwe bumva ko itariho abandi bakumva ko iriho, tukareba uko twabiha umurongo usobanutse, hari umuhigo Leta yihaye muri UPR ya 2019 (UPR ni isuzuma ngarukagihe rikorwa n’Umuryango w’Abibumbye, harebwa uko ibihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu), ariko birimo biraganirwaho kandi hari ibyo duteze gukora kugira ngo ibyo ngibyo bitungane, numva icyo atari ikibazo, ni ikintu abantu baganiraho kandi politiki y’igihugu iragishyigikiye, abayobozi batandukanye tujya tuganira (barabishyigikiye).
Ingaruka zo kutagira legal status kuri RMC twavuga ko ari izihe?
Si uko idahari, ni uko itari strengthened (idahabwa ingufu), turashaka ngo urwo rujijo ruveho.
Ariko irahari?
Irahari, kuko njye mbona ibaye idahari kugera uyu munsi ntabwo twakabaye dukora, niba se mufite konti, mushaka abakozi, babarega mu nkiko, mukitaba, mugatsinda cyangwa se mugatsindwa, udafite ubuzima gatozi wavuga uti urarega umuntu utahaba se? hari ibipimo byerekana ko ubuzima gatozi buhari ariko noneho kugira ngo ubivane mu rujijo, ntibitubuza gukora ariko reka tuvuge nk’iyo mugiye gusaba inkunga y’amafaranga usanga akenshi batabyumva, ntibumva ukuntu itegeko ryagiyeho, itegeko rihereza ububasha abanyamwuga kwishyiriraho urwego, abanyamwuga barushyiraho ariko uburyo barushyizeho ugasanga ntabwo biri smart (ntibisobanutse).
Icyuho kiri hehe? Byagombaga kugenda bite?
Hari ibintu bibiri, hari itegeko ry’ivugurura ry’itangazamakuru (ryo muri Werurwe 2013), ryavugaga y’uko Leta yemeye ko itangazamakuru ryigenzura, ingingo ya 2 mu gika cya 20 kikavuga ko abanyamakuru bazashyiraho urwego rw’abanyamakuru bigenzura, rugamije gukorera mu nyungu rusange. Ni ukuvuga ngo icyo abanyamakuru bagombaga gukora, bari kuza bagastatua rwa rwego, ni ukuvuga bagashyiraho sitati yarwo, bakayitora, bamara kuyitora bakabwira igihugu bati ngibi ibyo mwadusabye twabishyizeho, twabikoze mu buryo bwemewe n’amategeko, twarabyemeje, icyo tubasaba ni ukubitangaza mu Igazeti ya Leta, bazakubaza bati sitati y’urwo rwego ni iyihe ukayerekana, ariko byaheze muri blueprint (inyandiko y’amategeko agenga urwego), inyandiko imeze nk’ubushakashatsi ni yo batoye, ntibyarangira.
Ubundi buryo, ni uko rya tegeko nanone, bamaze gushyiraho rwa rwego basubirayo (muri Leta), bakavuga bati turifuza ko muhindura iri tegeko mukatwemera nk’urwego, icyo mwadusabye noneho cyarakozwe, dufashe ingingo yenda ni iya gatatu cyangwa iya kane, turavuze tuti uru rwego abanyamakuru bishyiriyeho rwitwa kanaka, rufite abakozi, rufite ubwenge mu gucunga umutungo n’abakozi barwo, ruhawe inshingano iyi n’iyi, ibisigaye bizagengwa na komite nyobozi abanyamakuru bazajya bishyiriraho. Hari izo nzira ebyiri, iyashoboka yose igakorwa, byaba ari byiza.
Kuba bitarakorwa ni inenge kuri nde mu bayoboye uru rwego?
Njye nkeka y’uko nta muntu n’umwe waveba kuko buri muntu yagiye akora ibyo yashoboye gukora mu gihe cye, gusa navuga y’uko ibyatangijwe bitasojwe
Ubu hari icyo murimo gukora nka RMC ngo ubuzima gatozi buboneke?
Yego, ngira ngo tumaze no gusaba Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) n’abandi bafatanyabikorwa n’abandi bafite aho bahuriye na UPR, ni ukuvuga MINIJUST na RHRC (Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu) kuko ni bo bajya batwandikira batubaza aho bigeze, cyane cyane RHRC, n’abandi turiho turafatanya kugira ngo tubereke ibitekerezo, ariko noneho n’abanyamakuru bashyigikire ibyo bitekerezo.
Nk’ubu mu nama y’Inteko Rusange ya ARJ (Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru), izaba ejo bundi twifuje y’uko mu bizaganirwaho hazabamo n’ibitekerezo nakubwiye, kugira ngo abanyamakuru bumve ibyo turimo gukora, bumve ko biri mu nyungu zo kwigenzura kw’abanyamakuru, n’uburyo bufasha abaturage kugirira icyizere itangazamakuru, no mu nama ya board (Komite Nyobozi ya RMC) yabaye ejo bundi kuwa mbere (kuwa 15 Nyakanga 2019), twarimo tuganira kuri draft (imbanzirizamushinga) dufite, kugira ngo turebe ukuntu byose hamwe byakumvikana, kugira ngo bigire ireme kandi bidufashe kuva muri urwo rujijo.
Mumaze gutakaza abakozi bangahe kubera ibibazo by’amikoro?
Birumvikana uko itangazamakuru rikura, ni ko na twe dusabwa gukurana na ryo, challenges (imbogamizi) twahuye na zo ni abakozi badufashaga muri serivisi za monitoring (gukurikirana ibitangazwa mu itangazamakuru). Buriya ushinzwe kugenzura (regulator) aho ava akagera agenzura ibyo yakurikiranye (monitoring). Nonese niba utakurikiranye amakosa akorwa uzayafataho ibyemezo ute? Icyo gihe abadufashaga ntabwo bumvaga iyo nshingano, bituma wenda bumva ko n’ubwo bufasha butakomeza, ariko twakomeje kubaganiriza, ubu bumva ari ngombwa.
Ni ba nde?
Ni RGB (Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere), ubwo ni ukuvuga uko bashakisha inkunga hirya no hino, bakadufasha muri UNDP n’ahandi, rero mu mafaranga make na bo bari bafite, urumva iyo ababafashaga bakase na bo baratubwira bati namwe nimukate, muri uko gukata rero ugasanga batugiriye inama bati ariko iyi serivisi ntiyakabaye irimo, ukagaragaza uti nyamara irakwiye nubwo ingengo y’imari ari ikibazo kuko nka regulator (ugenzura itangazamakuru) biragoye kugira ngo ugenzura ikintu udafitiye ibipimo. Ubu ngubu rero ingengo y’imari ni yo itaraboneka, ariko nibura icyo kuba iyo serivisi ari ngombwa cyo kimaze kumvikana. Twagira Imana ubuzima gatozi na bwo bukaboneka tukaba twakwikomangira ahandi kuko hari amahirwe tugenda dutakaza kubera icyo cyuho, gusa biragenda bikemuka kandi hariho ubushake y’uko byose byatungana.
RMC ifite abakozi bangahe, yahoranye bangahe?
Yahoranye abanyamategeko babiri, ikagira DAF (umuyobozi ushinzwe imari) na accountant (umucungamari), ikagira administrative assistant (ushinzwe imiyoborere wungirije), ikagira umunyamabanga nshingwabikorwa, ikagira monitors (abakurikirana ibitangazwa mu itangazamakuru) bane, bose hamwe ni icyenda, hakaba n’abakozi badahoraho, tukagira komite nyobozi (board), n’aba ngaba ntibari bahagije ariko nibura hari icyo bari gukora.
Ndaguha nk’urugero, uzi ko nabaye mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) dufite izi nshingano (zo kugenzura itangazamakuru), yego nubwo harimo no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru ariko ahanini byari kugenzura itangazamakuru. Twari abakozi hafi 26, kandi kiriya gihe nta n’ibinyamakuru byinshi byari bihari, ariko ugasanga abakozi hano muri RMC, umuzigo ukaba munini cyane, kuko byanze bikunze ugomba gukora ibyagakozwe n’abadahari, harimo icyuho kinini ku mubare w’abakozi.
Abakozi wambwiraga ni abo mwari mufite cyangwa ni abo mufite?
Ni abo twari dufite
Ubu hamaze kuvamo bangahe?
Havuyemo umunyamategeko umwe, hagenda umuyobozi ushinzwe imari (DAF), havamo monitors bane (bose), ubwo havuyemo batandatu mu icyenda, ubwo simvuze abakozi ba nyakabyizi badufasha mu isuku, ariko hari icyizere ko biza gutungana nubwo bisaba imbaraga.
Murakoze kuri iki kiganiro muduhaye
Murakoze namwe.
Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.
[…] Soma: RMC mu nzira zo kubona ubuzima gatozi bwitezweho kuyikura mu bukene […]