Ni mu gitondo, saa yine n’iminota 53, turi mu Burasirazuba bw’Igihugu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rwamagana, aho abafite ubumuga bagaragariza ingorane zabo.

Mu ipantalo n’ishati n’inkweto byose by’umukara, Nsengiyumva Jean Damascène yambaye amataratara na yo y’umukara, inyandiko yateguye arayisomesha amaso y’umutima kuko ay’umubiri atabona.

Mu muvugo we, arahamya ko hari “abantu bashyira amabuye n’amahwa y’imifatangwe mu nzira tunyuramo bikatubuza gukataza bigatuma abandi badusiga mu iterambere rirambye.”

Yungamo ko hari “abatugize ibicibwa badushyira mu muhezo bakaduta mu bikari boshye dufite icyaha.”

Agaruka kandi “ku bandi batwita amazina menshi atwambura ubumuntu akadutesha agaciro tukaba iciro ry’imigani” ndetse “n’abanga kudushyira mu mashuri ngo twazajya dutsindwa.”

Umuvugo we ukungahaye ku nyigisho zigenewe abahutaza abafite ubumuga muri sosiyete nyarwanda, harimo n’ababima akazi ngo ntibashoboye kandi barize amashuri ndetse bamwe bakayaminuza.

Ibyo avuga birashimangirwa na Prince Nahimana wavukanye ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga, we arakoresha imvugo y’amarenga, ari kumwe n’umusemuzi.

Ati, “Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hano mu Rwanda ahanini ikibazo gihari ni uko batigeze bagera mu mashuri ugasanga urwego rw’ubumenyi rwabo ruracyari hasi.”

Avuga ko n’ugerageje kubona ishuri usanga riri kure, cyangwa ugasanga ababyeyi babo badafite ubushobozi bwo kubohereza ku mashuri ndetse abandi ugasanga batazi n’aho amashuri ari.

Nahimana avuga ko kutiga kwabo ari ko ahanini kubashora mu ngeso yo gusabiriza, ugasanga abize ni bake cyane. Yagize amahirwe yo kuba umwe mu bize, ndetse yashinze ishuri ryigisha abafite ubumuga.

Nahimana yashinze ikigo cya Kigali Deaf Art Gallery giteza imbere impano z’urubyiruko mu bijyanye no gushushanya nyuma yo gusoza amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni muri Uganda.

Mu myaka hafi itanu ishize, Nahimana ahuriza hamwe abafite ubumuga barimo abahungu n’abakobwa akabigisha ibijyanye n’ubukorikori, branding, gushyira ama-design ku myenda n’ibindi.

Nahimana avuga ko ubuke bw’abanyarwanda basobanukiwe ururimi rw’amarenga ari imbogamizi ikomeye ku bafite ubumuga bwo kutumva, bigatuma ubumenyi bwabo buguma ku rwego rwo hasi.

Ati, “Wenda nihereyeho, dufite ikigo (Kigali Deaf Art Gallery) ariko ikibazo dukunze guhura na cyo ni ikijyanye n’itumanaho. Ntabwo tubasha kuvugana n’abantu.”

“Urugero niba ngiye kugira icyo ncuruza ngira imbogamizi yo kuvugana n’abakiliya baje kundeba rimwe na rimwe bikaba byatuma n’uwari uje kungurira asubirayo ntabashe kuba akinguriye.”

Usibye kwa muganga aho ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agera akaba ashobora guhabwa umuti utandukanye n’indwara arwaye, Nahimana avuga ko no mu butabera hari ikibazo gikomeye.

Ati, “Nshobora kuba nakoze amakosa cyangwa se ntayakoze ugasanga abantu barambeshyeye ngiye gufungwa kandi ndengana cyangwa se ntibamfunge kandi nakoze iryo kosa.”

Asanga bikwiye ko ahatangirwa serivisi hose hagenda hashyirwa abasemuzi “kuko umuntu ashobora kuza afite ubwo bumuga kandi akeneye serivisi aho hantu.”

Nahimana avuga ko muri ibi bihe bya Covid-19 abafite ubumuga bwo kutumva bagowe cyane no kubona amakuru ajyanye n’icyorezo kuko amatangazo yatangwaga atazirikanaga abafite ubwo bumuga.

Ati, “Tureke na za Guma mu Rugo kuko twageze aho tukayimenyera, ariko muribuka ko higeze gutangwa ubufasha bw’ibiribwa, aya makuru yose ntabwo twigeze tuyamenya.”

“Haba hakenewe umusemuzi ahantu hagiye hatandukanye. Urugero dufite abasemuzi bahari ariko badakoreshwa kuri ayo mateleviziyo kugira ngo n’abafite ubumuga amakuru ashobore kubageraho.”

Mu miryango itari iya Leta ifasha abafite ubumuga kuva mu isayo y’ibibazo bibugarije, harimo uwitwa Juru Initiative wateguye umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga w’uyu mwaka.

Mu muhango wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana kuwa 7 Ukuboza 2022, Ruhumuriza Justin washinze Juru Initiative yasobanuye uruhuri rw’ibibazo abafite ubumuga bahura na byo.

Ati, “Abafite ubumuga ibibazo bahura na byo ndahera ku cy’imyumvire ya sosiyete nyarwanda, hari abumva ko abafite ubumuga ari umutwaro mu muryango bityo bigatuma hari ibintu batabona.”

“Babura ibibafasha mu buzima bwa buri munsi, uburezi butarabasha kuba inclusive (kudaheza) 100% nubwo hari ibice bimwe na bimwe byakunze, hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubuvuzi.”

Ashingiye ku byo abona nk’umuganga, ati, “Ndabibona kwa muganga, abaganga bake ni bo bafite ubumenyi ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga kandi mu by’ukuri twakira abantu bafite ibyo bibazo.”

Ruhumuriza avuga ko muganga udasobanukiwe neza amarenga ashobora gucishiriza ugasanga ahaye umurwayi umuti w’indwara atarwaye.

Ati, “Nk’umukobwa ashobora gufata mu nda wenda ari imihango undi akagira ngo aravura inzoka bigatuma serivisi bahabwa ziba zitanoze mu buryo bwuzuye.”

Avuga ko hari n’imiryango yumva ko umwana ufite ubumuga ari ikibazo ikamubika mu nzu, uko guhezwa kukaba kwanamuteza ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ruhumuriza avuga ko Juru Initiative irimo gukorana n’indi miryango ngo barebe uko baha amasomo y’igihe gito (short courses) abaganga bo ku bitaro by’uturere ku rurimi rw’amarenga.

Byitezwe ko abazahugurwa bazafasha mu guhugura abaganga bo ku rwego rw’ibigo nderabuzima na poste z’ubuzima ku buryo nibura mu gihe cy’umwaka hazaba hari abaganga kuri buri rwego bafite ubumenyi bw’ibanze ku rurimi rw’amarenga.

Ati, “Turahamagarira na Leta kugira ngo itere inkunga imishinga nk’iyo ishobora gukemura ibibazo nk’ibyo muri sosiyete yaba mu buvuzi ndetse no mu zindi nzego.”

Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga ariko ngo hari byinshi bikidindiza iterambere ry’aba banyarwanda.

We atanga urugero ku hakorerwa ubucuruzi cyangwa ahahurira abantu benshi, aho bamwe batibuka gushyiraho inzira z’abafite ubumuga bahagera bikabagora cyane cyane nk’abagenda mu tugare.

Yungamo ati, “Abafite ubumuga hari no kuba batitabwaho uko bikwiye kuko bakenera insimburangingo, inyunganirangingo n’ibindi, bisaba rimwe na rimwe amikoro wajya kureba ugasanga nko kuri mituweli ntabwo bashobora kubitanga nk’uko bavura izindi ndwara bagatanga imiti n’ibikenewe.”

Meya Mbonyumuvunyi asanga bikwiye kuvugururwa mu gihe kiri imbere, nk’uko umuntu wivuje ahabwa umuti kuri mituweli n’ufite ubumuga agahabwa insimburangingo cyangwa inyunganirangingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne avuga ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zigenewe kurengera abafite ubumuga ariko urugendo ruracyari rurerure.

Avuga ko hagikenewe amashuri menshi afite uburyo bworohereza abafite ubumuga kwiga, akongeraho ko iterambere ry’iki cyiciro cy’Abanyarwanda rikeneye uruhare rwa buri wese.

Ibi bishimangirwa na Juliana Lindsey uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF), wemeza ko sosiyete yumvise ibibazo by’abafite ubumuga byakemurwa bitagoranye.

Ati, “Bafite ubwenge, bashoboye gukora ibintu byiza, icyo bakeneye ni ukutabaheza.”

Juliana yunzemo ati, “Kimwe mu bintu bikomeye nize ni uko abafite ubumuga ubushobozi bwabo buruta ubumuga bwabo.”

Juliana ahamya ko iyo abafite ubumuga badatejwe imbere igihugu gihomba byinshi harimo n’ubucuruzi bakabaye bahanga, ubuvumbuzi bakabaye bakora, n’ibindi.

UNICEF itera inkunga inzego za Leta nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) muri gahunda zigamije guteza imbere ubuzima n’uburezi by’abafite ubumuga.

LEAVE A REPLY