Paul Rusesabagina mu mizo ya mbere yitabye Urukiko, hanyuma atangaza ko atazarusubiramo kuko atizeye ubutabera bw'u Rwanda

Bamwe mu Badepite bo mu Bwongereza barasaba Guverinoma yabo kutakira Johnton Busingye nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kubera dosiye ya Rusesabagina.

Bavuga ko Busingye yagize uruhare rukomeye mu “gushimuta” no “gufunga” Paul Rusesabagina uherutse gukatirwa gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze ibitangazamakuru bibiri byo mu Bwongereza byatangaje iyo nkuru – Daily Mail na The Times – abishinja kubogama.

Daily Mail yatangaje ko Busingye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera kuko yemeye ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yazanye Rusesabagina i Kigali.

Kuba yari Minisitiri w’Ubutabera akagirwa Ambasaderi, Daily Mail yabyise ‘demotion’ cyangwa se gukurwa ku mwanya wo hejuru ugashyirwa ku wo hasi nyuma yo kugawa.

Daily Mail ikomeza ivuga ko Rusesabagina ari real-life hero (intwari nyakuri) yarokoye Abatutsi muri Jenoside, mu gihe hari ubuhamya bw’abavuga ko ibyo atari impamo.

Rusesabagina wavuye i Dubai agiye i Bujumbura, yatunguwe no kwisanga i Kigali, aho yazanwe atabizi n’umupasitoro witwa Niyomwungere Constantin yafataga nk’inshuti ye.

Kuwa 20 Nzeri 2021 yahamijwe ibyaha by’iterabwoba, akatirwa gufungwa imyaka 25, ibintu ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga byamaganye bisaba ko arekurwa.

Mu bihugu byasohoye amatangazo asaba irekurwa rya Rusesabagina, harimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi byavuze ko urubanza rwe nta mucyo warugaragayemo.

Mu cyumweru gishize, izina ‘Busingye’ ryagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, nk’umuntu ugomba gufatirwa ingamba kubera guhonyora demokarasi.

Depite Iain Duncan Smith wo mu Ishyaka rya Conservative, yamushyize ku rutonde rumwe n’abayobozi b’u Bushinwa bakekwaho ibyaha byibasiye inyomokomuntu, n’abanya-Iran baregwa iyiracarubozo.

Kuri urwo rutonde kandi, harimo abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba yo muri Sudan, abo bose Sir Iain Duncan Smith akavuga ko u Bwongereza budakwiye kubajenjekera.

Avuga ko Busingye by’umwihariko adakwiye kwakirwa mu Bwongereza, akibaza niba u Rwanda rwibwira ko u Bwongereza bwamwakira nk’aho butagira gushishoza.

Mu kiganiro yahaye Daily Mail, Depite Duncan Smith yongeyeho ko biteye ikimwaro kuba Guverinoma y’u Bwongereza itaratangaza ko itazakira Johnston Busingye.

Ati, “Turasohora itangazo rikomeye.”

Depite Chris Bryant wo mu Ishyaka rya Labour, we avuga ko usibye no kuba Busingye adakwiye kubonana n’Umwamikazi Elizabeth II, ntakwiye no kwinjira mu Bwongereza.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze ibinyamakuru bihuza Busingye na dosiye ya Rusesabagina.

Yagize ati, “[Ibinyamakuru] Daily Mail na The Times birayobya rubanda mu gihe byoroshye kugenzura bikamemya ukuri.”

“Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yitwaye neza mu kazi ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva muri 2013.”

Makolo akomeza asobanura ko Rusesabagina yafatiwe “muri operasiyo yateguwe na RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha)” nk’ukekwaho iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano.

Yungamo ko iyo operasiyo yakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, bitandukanye n’ibyanditswe na Daily Mail na The Times.

Asoza avuga ko urubanza Rusesabagina yaburiranishijwemo n’abandi barwanyi makumyabiri b’umutwe wa gisirikari wa FLN yari ayoboye rwanyuze mu mucyo.

Kuwa 31 Kanama 2021, ni bwo Busingye yagenwe nk’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, nyuma y’imyaka 8 ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Mu Bwongereza agomba gusimbura Yamina Karitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) asimbuye Francis Gatare.

Rusesabagina, izina rye ryabaye ikimenyabose ku Isi kuva muri 2004 ubwo yasohoraga filime yiswe Hotel Rwanda imugaragaza nk’intwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni filime yamuhesheje umudari uzwi nka Presidential Medal of Freedom yambitswe na Perezida w’Amerika George Bush muri 2005, nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Paul Rusesabagina ariko, abahungiye kuri Hotel des Mille Collines yayoboraga muri Jenoside, bamwe bavuze ko yabishyuzaga amafaranga y’icumbi n’amafunguro.

Abarimo Odette Nyiramirimo na Prof. Egide Karuranga, bavuga ko nta butwari bwa Rusesabagina, bagahuriza ku kuvuga ko ibyo yakoze yishakiraga indonke.

Gusa Rusesabagina agashimangira ko ubutwari bwe bwaciwemo akarongo mu Rwanda kuko yahagurutse akanenga Leta y’u Rwanda atarya umunwa.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rusesabagina yahungiye mu Bubiligi ahabona ubwenegihugu, ndetse abona uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, riza kwiyunga n’andi mashyaka bikora impuzamashyaka ya MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ikagira umutwe wa gisirikari wa FLN.

Abacamanza bavuze ko Rusesabagina yagize uruhare mu ishingwa rya MRCD, kuyiyobora ndetse no kuyitera inkunga mu bikorwa byo kugerageza gukuraho Leta y’u Rwanda.

Rusesabagina wanengaga Leta y’u Rwanda ndetse asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bugamije kuyivana mu nzira, kwidegembya kwe kwarangiye kuwa 27 Kanama 2020.

Umugabo wavugaga ko atifuza kubonana na Perezida Kagame kuko yumva ntacyo yaba avugana na we, yisanze i Kanombe mu mapingu mu gihe yari azi ko agiye i Burundi.

Nyuma y’iminsi ine ntawe uzi aho aherereye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamweretse itangazamakuru nk’imfungwa nshya yanditswe mu bitabo by’u Rwanda.

Inzira imuganisha mu butabera yari yatangiye.

Uyu mugabo w’imyaka 67, yarezwe ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ibi byaha byashoboraga gutuma akatirwa gufungwa burundu, ariko Urukiko rwanzuye ko akatirwa imyaka 25 kuko yatangiye abyemera anabisabira imbabazi nubwo urubanza rutaragera kure yaje kurwikuramo agatangaza ko atizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Ababuriye ababo mu bitero FLN yagabye mu Majyepfo y’u Rwanda, bashimishijwe no kuba Rusesabagina yarahamwe n’ibyaha agakatirwa gufungwa, ariko amahanga arabyamagana.

Karangwa Sewase, aherutse gutorerwa kuba Umujyanama w’Akarere ka Gicumbi. Kuri we, “abakoreshaga Rusesabagina bababajwe no kuba umugaragu wabo yahamijwe ibyaha.”

Mu mboni za Senateri Evode Uwizeyimana, Rusesabagina kuba akiriho ni impuhwe yagiriwe na Leta y’u Rwanda kuko “ahandi ibyihebe barabyahuranya”.

Yanditswe na Janvier Popote


1 COMMENT

LEAVE A REPLY