Egide Igabe si we Munyarwanda wenyine wize muri Atlantic International University. Hari n’abandi barimo abayobozi bakomeye bavuga ko ‘equivalences’ bazimaranye imyaka.

Abaganiriye na Popote.rw bavuga ko batunguwe no kumva Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) ivuga ko yatesheje agaciro equivalences zabo.

Bavuga ko batigeze bamenyeshwa uwo mwanzuro, ngo bawumenyeye mu itangazamakuru ubwo HEC yasobanuraga ikibazo cya Egide Igabe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Atlantic International University (AIU) ni kaminuza yizwemo kandi na Joyce Banda wari Perezida wa Malawi (2012-2014) ndetse na Michael Sata wayoboye Zambia (2011-2014).

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Uganda Chris Baryomunsi na we yize muri iyi kaminuza yashinzwe mu 1998.

Abandi bakomeye bize muri AIU ni,

  • Hassan Arayiga wiyamamarije umwanya wa Perezida muri Ghana muri 2012
  • William Bazeyo wayoboye Kaminuza ya Makerere 2017-2020
  • Gideon Gono wayoboye Reserve Bank of Zimbabwe 2003-2013
  • Queenstar Pokuah Sawyerr, Umudepite muri Ghana kuva 2013

Impamyabumenyi zitangwa n’iyi kaminuza ariko si mu Rwanda ha mbere zikemanzwe, kuko ibihugu bya Ghana, Nigeria na Oman na byo byatangaje ko bitazishira amakenga.

Iyi kaminuza inengwa guca abanyeshuri amafaranga ikabaha impamyabumenyi, ariko ireme ry’amasomo itanga bikavugwa ko rigerwa ku mashyi, ari byo bituma zitizerwa.

Impamyabumenyi Umunyarwanda Igabe Egide yakuye muri iyi kaminuza, ni yo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwakemanze, ruramufunga.

Hari kuwa 7 Mutarama 2022 ubwo RIB yatangazaga ko yataye muri yombi uyu mugabo, hashingiwe ku mpamyabumenyi yakuye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Egide Igabe ni muntu ki?

Egide Igabe yigishije muri Kaminuza y’Ubukerarugendo (UTB), ariko ngo yahavuye nabi nyuma y’aho umukobwa yigishaga amushinje kumwaka ruswa y’igitsina.

Ni ibirego Igabe yahakanye avuga ko bidafite cumi na kabiri, ariko bimutandukanya n’iyi kaminuza muri 2019, akomereza muri Kaminuza ya Kigali (UoK).

Uwaduhaye amakuru ati, “Nkatwe yatwigishije transport logistics management muri UTB, muri masters yize Transport Logistics mu Bwongereza i Manchester.”

Igabe ariko akaba na rwiyemezamirimo w’umuhanga, nk’uko bitangazwa n’abamuzi.

Hari abavuga ko afite ibiraka mu mibiro y’Ubwubatsi bw’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, ndetse no muri SP, sosiyete ifite amasitasiyo ya lisansi.

Inyandiko mpimbano akurikiranweho, RIB ivuga ko iyo yayikoreshaga “mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.”

Ni icyaha gishobora kumufungisha imyaka ishobora kugera kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 5, mu gihe Urukiko rwaramuka rukimuhamije.

Hagati aho ariko, Atlantic International University yamenyesheje RIB binyuze kuri Twitter, ko Igabe ari mu banyeshuri bayizemo, ko impamyabumenyi afite atari impimbano.

Ku rundi ruhande ariko, iyi kaminuza ubwayo ikaba itanditse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, igihugu ikoreramo, ahubwo ngo yanditswe n’ikigo cyo mu Bwongereza.

Amajwi y’abasaba ko Egide afungurwa akomeje kwiyongera, bavuga ko niba kaminuza yizemo itananditse muri Amerika ariko ikaba ihakorera, icya ngombwa ari uko imuzi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Thierry Murangira ariko, abavuga ibyo yabasubije ko icyo RIB ireba ari ibyaha byakozwe, ibindi bireba izindi nzego.

Yabwiye Popote.rw ati, “Ibibazo bya accreditation hari inzego zishinzwe kubigenzura. Naho ibireba RIB ni ibyaha”.

Yunzemo ati, “RIB ifite impamvu zifatika (reasonable grounds) zituma Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano asaba akazi muri za Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.”

Uwitwa Fabrice Mukunzi yahise abaza uko byagenda mu gihe byazagaragara ko Egide Igabe yambitswe urubwa, na bwo Dr Murangira ntiyatinda kumuha igisubizo.

Ati, “Icyambere RIB yashingiyeho imukurikirana ni “equivalence y’impimbano” Ibyo bituma n’ubuziranenge bwa PhD ye bushidikanywaho, bikaba biri mu iperereza.”

Equivalence ni icya ngombwa gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) gihamya ko impamyabumenyi kanaka yakuye hanze ifite agaciro.

Mu gukurikirana iyi nkuru, ntibyadukundiye kubona Dr Rose Mukankomeje uyobora HEC ariko HEC yasohoye itangazo risobanura ibya Egide Igabe na kaminuza yizemo ikemangwa.

HEC yasobanuye ko yatesheje agaciro equivalences zose zahawe abize muri kaminuza imwe na Egide Igabe nubwo itavuze igihe yaziteshereje agaciro n’umubare wazo.

Mu itangazo ryayo ariko, ikavuga ko Atlantic International University (AIU) byagaragaye ko itazwi n’inzego zishinzwe kwandika amashuri makuru na za kaminuza muri Amerika.

Ikigo bivuga ko cyayanditse cyo mu Bwongereza, HEC ikavuga ko na cyo atari cyo gishinzwe kwandika amashuri makuru na kaminuza muri icyo gihugu cy’i Burayi.

HEC yasoje ubutumwa bwayo isaba Abanyarwanda gushishoza mbere yo kwiga muri kaminuza runaka, cyane cyane izigisha hakoreshejwe iya kure (online).

Equivalence yahawe Egide Igabe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

LEAVE A REPLY