Uyu mugabo n’umufasha we Anne-Aymone Giscard d’Estaing baje mu Rwanda bitabiriye inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Bufaransa (Conference Franco-Africaine) yabereye i Kigali. Nubwo icyari cyamuzanye yari inama, Giscard yaje mbere cyane y’uko inama iba, atembera u Rwanda ndetse ajya no guhiga muri Pariki y’Akagera.
Giscard ni we muyobozi ku rwego rw’isi ukomeye u Rwanda rwari rwakiriye nyuma y’ubwigenge, byumvikane ko hagombaga imitegurire idasanzwe kugira ngo u Rwanda batarunyuzamo ijisho, byongeye ko Perezida Habyarimana Juvénal yashakaga kwereka u Bufaransa ko ari umwe mu bakuru b’ibihugu bukwiriye kwizera ku mugabane wa Afurika.
Perezida Giscard n’umugore we bageze ku kibuga cy’indege i Kigali tariki 17 Gicurasi mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, bakirwa mu buryo bukomeye.
Giscard yageze mu Rwanda ikirere kimeze neza, ariko hari hashize icyumweru haguye imvura nyinshi yateje imyuzure.
Umunsi Giscard yagereye mu Rwanda, ku mugoroba yakiriwe ku meza na Perezida Habyarimana. Yamubwiye ko kubera ko igihugu nta mutungo kamere gifite, gicungira ku nshuti nk’u Bufaransa kugira ngo kibashe gutera imbere. Yamushimiye inkunga u Bufaransa buha u Rwanda.
Tariki 18 Gicurasi, Perezida Giscard na Habyarimana bari kumwe n’abafasha babo bazindukiye mu Ruhengeri, basura ibitaro n’ishuri rya Gendarmerie, ku gicamunsi bagaruka i Kigali basinya amasezerano y’ubufatanye.
Ayo masezerano yarimo inkunga u Bufaransa bwiyemeje mu guteza imbere icyaro, kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali, kubaka ibigega byo kubikamo ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere itumanaho, kubaka ibitaro ku Gisenyi n’ibindi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, abo bayobozi bavuze ko u Bufaransa buzashinga ishuri ry’ubuforomo ryiyongera ku bitaro bya Ruhengeri no gutanga inkunga ingana na 50% y’ibizakoreshwa hagurwa ikibuga cy’indege cya Kigali.
Tariki 18 Gicurasi ku mugoroba, Perezida Giscard yaganirije umuryango w’Abafaransa babaga mu Rwanda, ababwira ko nubwo bari mu Rwanda, bakorera u Bufaransa.
Nyuma y’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ni ukuvuga tariki 19 na 20 Gicurasi, Giscard iyo minsi yayimaze muri pariki y’Akagera ari guhiga. Umutekano muri pariki wari wakajijwe.
Ubuzima muri Kigali bwari bwahagaze
Nubwo Giscard ari we muyobozi ukomeye cyane wari waje mu Rwanda, hari abandi bakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa muri Afurika basaga 10 bagombaga kwitabira inama.
Ibyo byatumye imyiteguro irushaho gukomera, umutekano muri Kigali urakazwa cyane, imihanda imwe n’imwe irafungwa.
Mbere y’uko inama iba, ikibuga cy’indege cyaravuguruwe, inzu zimwe na zimwe mu mujyi nazo ziravugururwa. Mbere y’icyumweru ngo inama ibe, mu Rwanda haguye imvura nyinshi cyane iteza imyuzure, ifunga imihanda n’umuriro w’amashanyarazi urabura.
Muri iyo minsi kandi u Rwanda ntabwo rwari rubanye neza na Uganda ku buryo ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa bitari bikibasha kugera mu Rwanda kuko Perezida Idi Amin Dada yari yashyizeho ingano ntarengwa y’ibyo amakamyo aca muri icyo gihugu atagomba kurenza.
Ibyo byatumye ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda biba bike ndetse na bimwe mu bicuruzwa by’ibanze birabura, ibindi birahenda.
U Bufaransa bwabonye ko ibyo bibazo u Rwanda rwari rufite bishobora kurogoya inama, busaba ko yakwimurirwa ahandi.
Guverinoma y’u Rwanda yagiye kwinginga, yemera ko nubwo ibibazo bihari nta kibazo abashyitsi bazagira, u Bufaransa burabyemera buhita bunohereza indege zazanaga ibikoresho by’ingenzi bizifashishwa mu nama.
Hoteli Méridien yari yaradindiye, yahise ihabwa sosiyete y’Abafaransa ngo iyirangize vuba haboneke ibyumba bihagije abashyitsi bazararamo.
Imbaraga zakoreshejwe mu gutuma abashyitsi bagubwa neza zabangamiye cyane abari batuye mu mujyi wa Kigali nkuko biri mu nyandiko za Ambasade ya Amerika mu Rwanda zashyizwe hanze na Wiki Leaks.
Izo nyandiko zerekana ko kugira ngo abashyitsi mu mahoteli barayemo batabura amazi, byabaye ngombwa ko mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi abaturage bafungirwa amazi ku buryo hari abongeye gushoka ibishanga bajyanwe no kuvoma, mu minsi inama yamaze.
Mu gihe kandi abakuru b’ibihugu babaga baza, batembera cyangwa bataha, imihanda imwe yarafunzwe ku buryo hari bamwe baburaga uko bataha mu ngo zabo ndetse hari n’ababaga bagiye ku kibuga cy’indege mu ngendo bakabura uko bagenda indege zikabasiga.
Inama yarabaye, u Bufaransa bukuba kabiri inkunga bwageneraga Afurika
Inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Bufaransa yamaze iminsi ibiri, ikaba yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 12 bya Afurika. Inama yatangiye ku wa Mbere tariki 21 Gicurasi isozwa kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 1979.
Mu bandi bayobozi bari bitabiriye inama mu Rwanda harimo Léopold Sédar Senghor wa Sénégal, Mobutu Sese Seko wa Zaïre, Omar Bongo wa Gabon, Umwami w’abami Jean-Bédel Bokassa wa Centrafrique n’abandi.
Ni inama yaganiriwemo ingingo zitandukanye zibandaga ku iterambere rya Afurika n’uburyo u Bufaransa bwarushaho guhamya ibirindiro kuri uwo mugabane.
Perezida Giscard yavuze ko nubwo ku Isi hari ikibazo cy’ubukungu, u Bufaransa bwiyemeje kongera mu ngengo y’imari, inkunga bugenera ibihugu birimo ibya Afurika ikagera kuri miliyari y’Amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 50%.
Giscard kandi yavuze ko u Bufaransa bwiyemeje gufasha ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’umutekano n’amahoro.
Ati “Nubwo ariko u Bufaransa burajwe ishinga n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, turabizi ko bitagerwaho hatari amahoro, ni yo mpamvu nasanze hakenewe ibiganiro ku bijyanye no gufasha ibihugu bya Afurika mu by’umutekano.”
Icyakora nubwo Giscard yavugaga ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gufashwa mu gushakisha amahoro n’umutekano, yanavuze ko ashaka ko ibigenda ku gisirikare muri Afurika bigabanywa.
Ati “Ni iby’ingenzi kwiga uburyo amikoro yaturuka mu igabanywa ry’ibigenda ku gisirikare. Hanarebwa uburyo hagabanywa itumizwa ry’intwaro nyinshi nk’uko iki kibazo kiri kuganirwaho no ku yindi migabane. Ikindi twareba ni uburyo haganirwa uko politiki n’amategeko ari byo byakoreshwa mu gusigasira amahoro.”
Giscard yasubiye mu Bufaransa, asiga ashimiye u Rwanda uko rwamwakiriye n’uburyo inama yagenze.
Imigendekere myiza y’iyo nama ni kimwe mu byazamuye ishusho ya Habyarimana mu Bufaransa, batangira kumubona nk’uwabafasha gukomeza ubuhangange bwabo muri Afurika ndetse icyo gihugu cyongera inkunga cyageneraga u Rwanda.
Umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wakomeje gukomera. Ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Habyarimana yahise ajya kwaka ubufasha mu Bufaransa ndetse arabuhabwa, ingabo z’u Bufaransa ziza mu Rwanda kurwana no gutoza iz’u Rwanda hamwe n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Na nyuma y’urupfu rwa Habyarimana u Bufaransa bwari bukibona u Rwanda nk’igihugu kibufatiye runini mu karere, bituma bukomeza gushyigikira no gufasha Leta yashyiraga mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Isooko: Igihe