Kuri Senderi International Hit, abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu, ni abanzi. Yakoresheje ijambo ry’Igiswahili “adui”.
Avuga ko abavuga ko Inkotanyi zakoreye Jenoside Abahutu abanzi adashobora gufata umwanya wo kuvugaho, agashimangira ko Jenoside azi ari iyakorewe Abatutsi.
Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senderi avuga ko bakwiye kudoda iminwa yabo kugira ngo ibyo batekereza bitabasohokamo bikaba uburozi ku babyumva.
Avuga ko afitanye igihango n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, by’umwihariko iwabo i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe Interahamwe zicaga Abatutsi zikarya inyama zabo.
Urukundo akunda Inkotanyi, avuga ko adashobora koshywa n’abo hanza barwanya Leta ngo akore indirimbo ivuga nabi Leta y’u Rwanda, nk’uko byagenze kuri Kizito Mihigo.
Ni mu buhamya yahaye Popote TV. Kurikira