Komiseri mukuru urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (Ifoto/Igihe)

Leta y’u Rwanda yongeye gutera utwatsi abavuga ko ifata nabi imfungwa z’abanyepolitiki.

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bavuga ko abanyepolitiki bafatwa nabi mu magereza, bagafungurwa bafite intege nke ku buryo bibagora gusubira mu buzima busanzwe.

Ubuyobobozi bw’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) burashimangira ko nta mugororwa ufatwa neza kurusha undi, ku buryo wavuga ko umwe azava muri gereza ameze nabi undi ameze neza.

Komiseri Mukuru wa RCS yabwiye itangazamakuru ati, “Umuntu ufunzwe akaba yumva ko  afashwe mu buryo runaka kubera ko ari umunyapolitike, ubwo uwo ni ibye”

Gen Maj Paul Rwarakabije yongeyeho ko “twebwe mu Rwanda abagororwa tubafata nk’abanyeshuri,  nta n’umwe ufatwa neza kurusha undi kuko ngo ameze gutya.”

Abarwanashyaka b’ishyaka rya PS-Imberakuri igice cya Mé Bernard Ntaganda kitemewe mu Rwanda, baherutse kuvuga ko bamusuye muri Gereza ya Mpanga mbere y’uko afungurwa, bagezeyo bangirwa kumushyikiriza ibyo bari bamugemuriye.

Komiseri Mukuru wa RCS, Gen Maj Paul Rwarakabije, yavuze ko abambari ba Ntaganda bakoze ibinyuranyije n’amategeko bazana ingemu y’imifuka y’ibiryo bibisi kandi kugemura ibiryo bibisi bitemewe.

Kuri iyi nshuro Gen Maj Paul Rwarakabije yongeye gusobanura ko Abanyarwanda bose bafunzwe bafatwa kimwe, hatitawe ku kuba umuntu ari abanyepolitiki cyangwa atari we.

Rwarakabije avuga ariko ko hashobora kubaho irengayobora (exception) ku mugororwa ufite ikibazo cy’uburwayi butuma akenera guhabwa indyo yihariye, kandi nabyo bikabanza kwemezwa na muganga.

Rwarakabije yabwiye abanyamakuru kandi ko umugororwa atemerewe kubonana n’umugore we, ntiyemerewe kandi kuba yajya mu birori runaka kandi ngo ibi bikorwa kuri bose.

Imfungwa zaturutse Sierra Leone

Muri Gereza ya Mpanga iherereye mu Karere ka Nyanza, hafungiye abagororwa 8 baturutse mu gihugu cya Sierra Léone.

Gen Maj Rwarakabije avuga ko abo bagororwa bo badafatwa nk’Abanyarwanda kuko bafite amategeko yihariye abagenga.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Imfungwa 8 zo muri Sierra Léone zo zifite imirire idasanzwe nk’abandi, basurwa n’abagore babo mu buryo bw’umwihariko,  uretse ko uyu mwaka bataje kubera indwara ya Ebola iri mu gihugu cyabo.”

Charles Taylor wigeze kuba Perezida wa Libéria, yakomeje gusaba ko yakurwa aho afungiye mu Bwongereza akazanwa gufungirwa mu Rwanda kuko yizera ko mu Rwanda uburenganzira bw’abagororwa bwubahirizwa.

Yanditswe na James Habimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY