Hari abahanzi bagiterwa ipfunwe no kuba yakwerura akavuga ko indirimbo ye iri kuri ‘hit’ yayandikiwe, akumva ko biza kugabanya ubuhanga abafana be bamubonamo.

Indirimbo irasohoka, akenshi umuhanzi akavuga ko ari iye, bigasa n’ibimuteye isoni kwerura ko hari undi wayimwandikiye, imyumvire Danny Vumbi avuga ko iri ku rwego ruciriritse.

Semivumbi Daniel ‘Danny Vumbi’ yamenyekaniye mu itsinda rya The Brothers, ubwo ryasenyukaga buri umwe mu bari barigize ayoboka inzira yo kuririmba ku giti cye.

Yanditse indirimbo nyinshi muri The Brothers zirimo n’iyo bahereyeho yitwa ‘Nagutura iki’, kuri ubu arandika akaririmba, ariko by’akarusho akandikira n’abandi bahanzi b’ibyamamare.

Vumbi avuga ko amafaranga yinjirizwa no kwandikira abandi indirimbo ari menshi kurusha ayo yinjirizwa n’indirimbo yiyandikira, cyane ko hari abo yandikira bakamwishyura amamiliyoni.

Ashima abamubonamo ubuhanga mu kwandika bakamwiyambaza, ariko akabasaba gutinyuka, bakajya berura ko ari we wabandikiye indirimbo kuko ngo kwandikirwa nta kimwaro kirimo.

Abahanzi bakomeye ku Isi, iyo asohoye indirimbo umenya uwayanditse, producer watunganyije audio, uwa video, n’undi wese wagize uruhare rugaragara mu gutuma indirimbo ibaho.

Ejo bundi aha ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye urutonde rw’indirimbo 13 ziganjemo izakunzwe cyane muri uyu mwaka usatira indunduro, bivugwa ko zanditswe na Danny Vumbi.

Byatangaje abantu, bakibaza niba ari we wazanditse koko, kuko inyinshi zasohotse mu mazina y’abahanzi bazitirirwa, izina rya Danny Vumbi ntirigire aho rigaragara. Nta wari kumukeka.

“Nk’umwaka ushize nanditse indirimbo 12, ariko uyu mwaka nanditse 20,” uku ni ko Vumbi yabwiye Imvaho Nshya, ubwo yabazwaga indirimbo amaze kwandikira abandi uko zingana.

Zimwe mu ndirimbo zanditswe na Danny Vumbi, nk’uko abivuga, ni Nta Kibazo (na kimwe nshaka kwiteza) ya Urban Boys ft Bruce Melody, Riderman; Karibu ya Marina, ‘Try Me’ na ‘Komeza unyirebere’ za Charly na Nina, Urugero ya Knowless, Ha handi ya Allioni, Najyayo ya Uncle Austin, Kimwe kimwe ya Safi Madiba, ‘Winner’ na ‘Gentleman’ za Queen Cha, na ‘Ni yo mpamvu’ na ‘Mon amour’ za Miss Erica.

Izo zabanjirijwe n’izindi na zo zanditswe n’uyu mugabo, zirimo Ntundize ya Bruce Melodie, ‘Amahitamo’ na ‘Ku ndunduro’ za Social Mula, Biracyaza ya King James n’Agatege ya Charly na Nina.

Mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, Danny Vumbi yunzemo ati, “Maze kwandika indirimbo nyinshi, zishobora kuba zigera muri 50 izo nandikiye abandi bahanzi.”

Usibye izo yandikira abandi, Danny avuga ko izo we yiyandikiye ari 35, akavuga ko inyinshi ari we uzitekerereza, ariko ko hari n’izo ahabwaho ibitekerezo n’abandi ubundi akabitondeka mu buryo bwa gihanzi, zirimo Wabigenza ute, ngo yahawe igitekerezo na murumuna we, naho igitekerezo cyo kwandika Madame ngo agikesha Mico Da Best.

Iyo ni inshamake y’ikiganiro gikurikira twagiranye n’uyu muhanzi uvuga impano y’ubuhanzi yayivumbuwemo na mwalimu we mu mwaka wa 1993, aho yahereye ku mivugo.

Niba ushaka kumva ikiganiro cy’amajwi twagiranye na we kuri iyi ngingo, kanda hano hasi wumve uko abisobanura.

Impano yo kwandika uyikomora hehe?

Nyifite kuva kera, kuko mbere y’uko mba umuhanzi w’indirimbo nari umuhanzi uhanga imivugo, ni ibintu natangiye ndi mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, aho nanditse agapoème (akavugo), wari umukoro w’umwarimu, hanyuma nywanditse umwarimu ashidikanya ku kuba ari njye wabyiyandikiye, atekereza ko naba nabiteruye ahandi hantu, aha abandi amanota njyewe ntiyayampa. Hari abo yagiye yima amanota bikagaragara ko bateruye ahantu nanjye yari yanshyize muri ako gatebo, mubwira ko nabyiyandikiye biba ngombwa ko ampa test (isuzuma) mu isomo hagati, ansaba kwandika nsingiza isabuni, mu minota nk’itanu nari maze kubona imikarago yanjye 20 ahita ampa amanota yanjye yose, arangije arambwira ngo ibyo bintu nzabikomeze. Yambwiye ko ari impano ariko ntabwo njye nabyumvaga ko ari ibintu bya hatari. Nigaga kuri College Inyemeramihigo (mu Karere ka Rubavu) mu mwaka wa 1993.

Biva mu mivugo utangira kwandika n’indirimbo, indirimbo ya mbere wayanditse ryari?

Indirimbo ya mbere nayanditse muri 2004, [ni yo] ndirimbo twahereyeho na The Brothers navuga ko ari bwo yasohotse muri studio ariko nari narayanditse muri za 2002, yitwa ‘Nagutura iki?’.

Iyo na yo nyandika, umuntu wadutozaga ntabwo yemeye ko ari igihangano cyanjye, yabaye nka wa mwarimu, arambwira ati ‘mbwiza ukuri ahantu wavanye iyi ndirimbo kuko ni nziza, yanditse neza ku buryo nshidikanya ko cyaba ari igihangano cyawe’, mubwira ko nayivanye mu mutwe, naho amagambo ye ntabwo yari atandukanye cyane n’aya wa mwalimu.

Mu muryango wanyu hari abandi bahanzi barimo ushobora kuvuga uti ni bo nkomoraho inganzo?

[Asekamo gake] Ntawe, hari ukuntu nganira n’umusaza akambwira ko sogokuru yacurangaga inanga, mama wanjye na we hari ukuntu aba aririmba mu makorali ariko mba mbona ari ibintu bisanzwe abantu bose bakora, ntabwo navuga ko hari umuntu w’umuhanzi ukomeye mu muryango wacu.

Urandika ukanaririmba, aho utekereza ko ufite ingufu nyinshi ni hehe hagati y’ubuhanzi n’uburirimbyi?

Ndi mu mwaka wa 5 ni bwo nabonye igihembo cya mbere ku rwego rw’igihugu mu kwandika imivugo, nyuma yaho nza kubona [ibindi] bihembo bitatu mu gihugu mba uwa mbere, umuziki kugira ngo nywukore nabanje indirimbo ya Never Again Rwanda, ndumva ari muri 2004, hanyuma mbaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu numva ko byose nshobora kubikora, navuga ko wenda mfite ingufu nyinshi mu kwandika.

Hanyuma, ari uguhimba indirimbo zawe ukaziririmba ari no kwandikira abandi, ibikwinjiriza cyane ni ibihe?

Ntabwo byoroshye ko umuntu antumira mu gitaramo ngo anyishyure amafaranga arenze miliyoni ebyiri, ariko kwandika hari indirimbo nagiye nandikira nka miliyoni ebyiri, cyane cyane indirimbo z’ibigo bya Leta, hari ukuntu kwandika indirimbo byinjiza cyane kurenza n’ibitaramo, atari ukubera ko ibitaramo ari bikeya ahubwo biba byishyura make.

Usibye ibigo bya Leta, kwandikira umuhanzi usanzwe ibiciro byawe bihagaze bite?

Bigenda bihindagurika kuko ibintu byo kwandika indirimbo ntabwo bimenyerewe hano mu Rwanda, hari abo natangiye nzihera ubuntu mbere nko muri za 2013 ugasanga umuntu ndamufashije birangiriye aho cyangwa se ampaye udufaranga dukeya ariko aho natangiriye kubishyiramo imbaraga byagiye bihindagurika, kuva ku bihumbi 200 kugeza nko kuri miliyoni imwe.

Biterwa n’ubushobozi bw’umuhanzi cyangwa ubwiza bw’igihangano?

Hari ubwo biterwa n’ubushibozi bw’umuhanzi ariko n’ubwiza bw’igihangano bushobora kuba impamvu, hari ubwo nshobora gukora indirimbo muri studio ukayikunda nayirangije, iyo ntabwo nshobora kuyiguha kimwe n’indirimbo umpamagaye ukambwira ngo ninyikwandikire, nanone ntabwo bishobora kumera nk’uko waba wifitiye injyana ngiye kugushyiriramo amagambo gusa, urumva ibyo byose hari ukuntu bishobora kugira uruhare mu ihinduka ry’ibiciro

Niba nkumva neza hari izo wandika ubisabwe, hakaba n’izo wandika ukazibika?

Yego, hari uza ati ‘muri studio se nta ndirimbo ufitemo?’, nkazimwumvisha agahitamo, hakavamo ijwi ryanjye akaririmba irye, urumva nk’iyo ntabwo ishobora kuba kimwe n’iyo umuntu ambwiye ati ‘ndashaka unyandikire indirimbo yitwa gutya, yo muri iyi njyana’, hari n’umbwira ati ‘ndashaka indirimbo gusa’, nkamubaza nti ‘ushaka kuririmba ku yihe nsanganyamatsiko?’, akambwira ati ‘wowe ibyo ubona byose umpe’,

Wari wandikira umuhanzi indirimbo hanyuma bamutumira nko kuri radiyo cyangwa televiziyo akavuga ko iyo ndirimbo ari we wayiyandikiye?

Ntabwo ashobora kuvuga ko yayiyandikiye, ahubwo hari abo twumvikana bigasigara hagati yacu ntitubivugeho, nkaba nshimira ababona umwanya bakabivuga ko nabandikiye barimo Charly na Nina, Butera Knowless, hari n’abandi bahanzi baba badashaka ko bijya hanze ariko na byo ntabwo ari byo kuko itegeko (ry’umutungo bwite mu by’ubwenge) ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ni uko ritarasakara ngo abantu barimenye, burya iyo wanditse igihangano uba ugifiteho uburenganzira bungana n’ubw’uwakiririmbye ndetse na producer, ibyo rero wenda igihe bizatngira gushyirwa mu bikorwa abahanzi bazumva ko nta kibazo kirimo.

Abatabivuga utekereza ko abona navuga ko atari we wahimbye biza gufatwa nk’igisebo kuri we cyangwa…?

Yego, urumva hari abahanzi baba basanzwe biyandikira indirimbo zigakundwa, noneho namwandikira indirimbo na yo igakundwa akumva ko navuga ko ari Danny Vumbi wayanditse abafana be bari bwumve ko afite intege nkeya, nyamara ntabwo ari byo kuko ntabwo wakwikorera ibintu byose, ni nko gutegura igitaramo ntabwo wategura igitaramo uri umuntu umwe, uba ukeneye abantu bagufasha, sinzi niba hari umuhanzi urategura igitaramo ngo byose abyikorere, yikatire n’amatike, gufatanya muri ibi bintu by’ubuhanzi nta kibazo kirimo, cyane cyane mu muziki, hari igihe umuntu aba afite ijwi ryiza cyane ariko adafite ubushobozi bwo kubona injyana inogeye amatwi, cyangwa adafite ubushobozi bwo kubona amagambo ajyanye na ya njyana, urumva uwo muntu umuhaye indirimbo nziza na rya jwi rye ryiza bitanga umusaruro, ntacyo biba bitwaye burya kubivuga.

Usibye ikinyarwanda, urundi rurimi uvuga neza ni uruhe?

Mvuga neza Igifaransa, ndagerageza n’Icyongereza.

Hari indirimbo urandika mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza?

[Akubite agatwenge] Ntayo, wenda hari indirimbo zimwe na zimwe umuntu ashyiraho uduce duto tw’Igifaransa, tukiri muri The Brothers, ariko kugeza ubu navuga ko nandika mu Kinyarwanda gusa kubera ko nakomeje kugira rya hame rivuga ko, ntabwo byoroshye kwamamara ahandi utaraba hit iwanyu. Hari abantu benshi bagiye babigerageza ariko nabonye bitagenda neza, iyo wemeje abagukikije abo hirya na bo baravuga bati ‘uyu muntu arashoboye’.

Hanyuma mu ndirimbo zose wandikiye abandi, ni iyihe wishimira kurusha izindi?

Hari nka Ntundize ya Bruce Melodie, Ku ndunduro ya Social Mula, Urugero ya Knowless…

Hari indirimbo wanditse ntigire aho igera, ukavuga uti nanjye hariya nabikoze nabi?

[Aseke cyane] Bene izo ngizo ntabwo tujya tuzitangaza ariko zibaho, akenshi izo mvuga ni iziba zaramenyekanye, nta mpamvu yo kwivuga amabi kandi nyine ameza ahari, gusa mba nayanditse neza rimwe na rimwe bikicwa n’uwayiririmbye, urumva nko mu ndirimbo icumi ntihashobora kubura nk’indirimbo imwe wenda mpusha, ntabwo navuga ko byose mbikora mu buryo buzira inenge ku buryo zose zamamara.

Iyo indirimbo yamamaye, usanga izindiro ryayo riri mu buryo yanditse, uko iririmbye, uko yamamajwe, uruhare runini ruri hehe?

Akenshi iyo mbivuze abantu bakunze kuvuga ko ari uko nzi kwandika, ariko njye buriya amagambo nyaha uruhare rutari runini cyane mu kumenyekana kw’igihangano, icyo mpa umwanya munini ni injyana indirimbo iba ikozemo ndetse n’ijwi rya nyirayo, amagambo na yo akaza nyine abishimangira. Urugero naguha hari indirimbo ya Ismael Lô abanyarwanda bakunda n’abanyafurika kandi wenda batazi n’icyo ivuga, yitwa Tajabone, hari ubwo ushobora gukunda indirimbo yo mu Gishinwa kandi ntacyo uzi, iyo wumva n’icyo indirimbo ivuga uyikunda kurushaho, ndamutse mbishyize ku ijana, amagambo mpita nyaha nka 40, ibisigaye bigatwara nka 60.

Dusoza, ni iyihe nama wagira umuhanzi ufite ijwi ryiza ariko ugasanga ariyandikira kandi atazi kwandika?

[Aseke] ni nk’iyo nawe wamugira. Uwo ari wese yamugira inama yo gushaka amagambo meza ajyanye n’ijwi rye. Biba bibabaje kubona umuntu ufite impano ikomeye y’ijwi ayipfusha ubusa ntiyamamare ku rwego yakagombye kwamamaraho kandi abo bahanzi barahari benshi hano iwacu, kubera gushaka gukora ibintu wenyine. N’iyo atakwandikisha ku banyamwuga namugira inama yo kwegera nk’inshuti ze. Hari ibintu abantu bakora nk’ikipe, urumva niba uri umuhanzi ufite inshuti z’abandi bahanzi, muri abantu nka bane, ibyo wakora muri kumwe muri studio bikabaryohera akenshi nta bwo ari nk’ibyo wakora uri wenyine. Bashobora kukugira inama bati ibi wabiretse, aha wabigenza uku, akenshi ibyo biba bifite ingaruka nziza ku gihangano cyawe. Abantu rero baba ari ba nyakamwe mu buhanzi bwabo usanga icyo kibazo bakigira, ugasanga nyine afite impano, ariko ntabwo imugejeje aho yakagombye kumugeza.

Abandi bahanzi babivugaho iki?

Mu gushaka kumenya icyo abandi bahanzi bavuga ku kuba umuhanzi yaterwa ipfunwe no kwerura ko yandikiwe indirimbo, twegereye Jay C, avuga ko nta gisebo kirimo.’

Ati, “Nta gisebo gihari mu kwandikisha indirimbo, nk’uko utagira igisebo cyo kuba producer yagukoreye indirimbo.”

Uyu muraperi ariko avuga ko kutavugwa kw’uwanditse indirimbo bidindiza abanditsi kuko bituma batamenyekana kandi kumenyekana kwabo byagatumye babona abakiliya benshi.

Ati, “Abanditsi na bo bakwiye kuvugwa bakamenyekana, niba bahari batazi kuririmba byaba ngombwa buri wese yitiriwe icyo yakoze, niba yanditse indirimbo akayiguha, ukavuga uti ‘iyi ndirimbo nayandikiwe n’uyu nubwo ari njye wayiririmbye’, nta gisebo kirimo, nk’uko uvuga ngo iyi ndirimbo yakozwe na producer kanaka, nta wakugaya rwose.”

Jay C avuga ko impamvu kutavugwa kw’umwanditsi bitagaragara nk’ikibazo mu Rwanda ngo binavugweho cyane, ari uko bikorwa mu bwumvikane hagati y’uwanditse n’uwandikiwe.

Ati, “Umuhanzi aramubwira ati ‘ngiye kuguha amafaranga birangire, nta kintu uzavuga’, iyo babyumvikanye gutyo rero no kumenya amakuru biragorana. Aravuga ati hari izo nanditse nemerewe kuvuga, hari n’izo nanditse ntemerewe kuvuga, bigaragara ko hari igihe bamuha amafaranga bikarangira n’ibyo bintu ntabyo yemerewe gutangaza.”

Yanditswe na Janvier Popote, itangazwa bwa mbere n’Imvaho Nshya.

LEAVE A REPLY