Bamwe mu bagabo biyemereraga ko bakubitwa n’abagore babo muri 2014 muri Bugesera (Ifoto/Ngendahimana S)

Bamwe mu bagabo bakubitwaga n’abagore umwaka ushize mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, barashima Imana ko ubu batagikubitwa kuko abagore ngo bahinduye imyumvire.

Abagore batandukanye bakubitaga abagabo baravuga ko bamaze kubicikaho, nyuma y’uko ubuyobozi bubegereye bukabumvisha ko gukubita umugabo atari wo muti.

Muri Werurwe 2014 twabagejejeho inkuru ifite ugira uti, “Bakubitwa n’abagore bajya kurega ubuyobozi bukabatera utwatsi” 

Abagabo bavugaga ko bakubitwa n’abagore babo barimo Kamegeri Jean Baptitse, Habarurema Jean Claude, Maniriho Joseph, Habimana Simoni, Bizimana Alphonse n’abandi bose bahurizaga ku kuba abagore bumva ko uburinganire ari ari ukwiganzura abagabo ngo bikaba intandaro y’uko gukubitwa.

Habarurema Jean de Dieu wambaye umupira urimo ibara ry’umuhondo (ku ifoto) yavugaga ko umugore we yamusezeranyije ko azamwica. Ati ““njyewe umugore arankubita ariko si ukuvuga ko andusha imbaraga, ahubwo mbere yarankubitaga nanjye nakwitabara agahita ahuruza ubuyobozi bw’Akagali ubwo bakanjyana ku Murenge, bagahondagura batitaye ko ari njye wahohotewe.”

Umugabo umwe wakubitwaga n’umugore witwa Alphonse avuga ko ikibazo ahanini cyaterwaga n’ubuyobozi bw’umurenge bwazaga bugahita bufata umugabo kandi bigaragara ko yakubiswe n’umugore. Ati “iyo umugore yabonaga yagushegeshe ubuyobozi bwaza bukaba ari na we butwara yumvaga ahagarikiwe n’ingwe maze banagufungura akongera agacoca.”

Kimwe na bagenzi be bose uko ari barindwi bavugaga ko bakorerwa ihohoterwa rikabije kandi ubuyobozi bukabyirengagiza.

Umwaka umwe nyuma y’inkuru bamwe mu bagore b’aba bagabo baravuga ko batagikubita abagabo kuko ngo bigishijwe kandi bagabo bakikosora ku makosa yabiteraga.

Imanishimwe ni umwe muri aba bagore, avuga ko gukubita abagabo ari bo babyiteraga. Ati “reka nkubwire umugabo wasangaga atahashye kandi ukumva ngo ari gusangira n’inshoreke ku kabari [ukamukubita]”

Avuga ko ahanini byaterwaga no kuba bamwe na bamwe baba babana badasezeranye. Ati “wasangaga abagabo bitwaza ngo bazajya bakora ibyo bashatse kuko ari abagabo, ubwo rero na we ukamuniga da.”

Bamwe mu bagore bo mu gasantere ka Rond Point muri Mayange na Nyamata bavuga ko aribo badukiriwe (ifoto Ngendahimana Samuel)

Undi mubyeyi wanze ko tuvuga amazina ye na we avuga ko rimwe na rimwe yakubitaga umugabo we, ariko ubu akaba yarabiretse: “nanjye nabanje kujya mureka akaza yasinze yiyenza yagera mu rugo agatangira gutongana kandi bavuga ko ashodekanye n’abandi bagore. Ubwo rero ndavuga nti ntabwo yazajya aza kundengerwaho ntasangiye na we, ubwo umunsi umwe ankubise nanjye nditabara. Naramuhannye da.” 

Igitsure n’impanuro by’abayobozi ngo byatumye aba bagore bacika ku ngeso yo kudiha abagabo; nk’uko uyu mugore akomeza abisobanura.

 “Icyo gihe mwandikaga irya nkuru abayobozi baratugaye ariko basaba n’abagabo kwikosora, ndetse bamwe batangira gusezerana mu murenge. Rwose byaragabanutse.”

Kimwe n’abandi bagore 3 twaganiriye bemera ko bakubitaga abagabo, ngo nyuma yo gusezerana mu murenge bikaba byararangiye.

N’ubwo nta mibare ihamye ihari y’abagabo bakubitwaga, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange buvuga ko nyuma y’uko iki kinyamakuru cyanditse inkuru y’ihohoterwa ryakorerwaga abagabo bo muri uyu murenge no mu yindi mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Bugesera, iki kibazo cyahagurukiwe.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francis, yabwiye Izuba Rirashe ati, “Ni byo koko abagore bakubitaga abagabo natwe twajyayo tugahita dufata ufite ingufu (umugabo). Ariko nyuma twaje gusanga atari byo, ikibazo cyaba kibaye tukabigishiriza hamwe.”

Imvugo y’uyu muyobozi itandukanye cyane n’iyo yakoresheje umwaka ushize ubwo iki kinyamakuru cyamubazaga icyo atekereza ku bagore bakubita abagabo mu murenge ayoboye, hanyuma umugabo yaza kuregera ubuyobozi bukamwongeza inkoni.

Icyo gihe yagize ati,  “Nta mugabo ugomba gukubitwa n’umugore ngo abivuge, kuko ubundi ntaho byabaye. Byarahindutse kera abagabo ni bo bakubitaga abagore, none ubu abagore ni bo babakubita. Urumva se nyine umugabo ukubitwa n’umugore yaza kubivuga? Ajye abigumana! None se hari umugabo wakubiswe n’umugore? Urumva se nyine aba ari umugabo?”

Nkurunziza Francis avuga ko muri uyu mwaka wa 2015 bamaze gusezeranya imiryango 200 mu mezi atatu mu rwego rwo gukumira ibibazo byinshi birimo ababanaga batarasezeranye.

Mu miryango 40 mu murenge yaririmo icyo kibazo, igera kuri 6 gusa ni yo ikirimo ibibazo. Gusa ngo 3 muri iyi yaratandukanye burundu, indi 3 nayo ngo yananiranye igiye kwaka ubutane. 

Uyu muyobozi aragira ati, ati “urumva ko ibibazo by’abagore bakubita abagabo byagabanutse cyane. Ariko turacyigisha.”  

LEAVE A REPLY