Abafite ubumuga bw’uruhu bw’uruhu bazwi nka nyamweru mu Rwanda ntibicwa nko mu bindi bihugu byo mu karere, ariko bavuga ko kunenwa bikomeje kubabangamira.
Bavuga ko badahabwa agaciro mu gutanga akazi, ndetse bakavutswa amahirwe atandukanye kubera uburyo basa butandukanye n’abandi muri sosiyete nyarwanda.
Mvugirende Aimable ni umusore ucuruza amakarita ya telefoni na mituyu. Avuga ko hari ubwo umukiriya aza kugura ikarita ya telefoni yabona ko ari nyamweru uzicuruza agahita ajya ahandi.
Mu buhamya yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Baratunena cyane, hari ubwo umukiriya aza atanyitegereje neza kuko mba nambaye ijire yangeraho nkabona asubiye inyuma ntacyo avuze agahita ajya ku wundi mucuruzi kandi icyo ashaka nanjye ngifite, ntabwo babitubwira ariko turabibona kenshi”
Yakomeje avuga ko yigeze kubaza umucuruzi mugenzi bakorera hamwe impamvu hari abakiriya baza bakamutambukaho bakajya ku bandi, amusubiza ko abenshi ngo baba badashaka gukora kuri telefoni ikoreshwa na Nyamweru.
“Hari umudamu nigeze kubaza impamvu agutambutseho akaza kugura mituyu iwanjye ambwira ko nta kuntu yafata telefoni yawe ngo ashyiremo nimero ze kandi uri nyamweru,” uku ngo ni ko uwo mucuruzi mugenzi we yamubwiye.
“Mugenzi wanjye akimara kubimbwira amarira yazenze mu maso yanjye, nibaza uburyo abantu batunena kandi twaravutse tukisanga ari uku dusa, nta ruhare twabigizemo, birababaje cyane kuba hari abantu bagifite imyumvire nk’iyo kuko natwe bidutera kwiheza.”
Umubare wa ba nyamweru baba mu rwanda ntuzwi, ariko ikizwi ni uko baticwa nk’uko bigenda mu bihugu nka Tanzania, aho bicwa ibice by’imibiri yabo bigakoreshwa mu bupfumu.
Nsanzimana Emmanuel utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Kamatamu, avuga ko iyo ageze ahantu hateraniye abantu benshi nko muri resitora cyangwa mu tubari abona bamwishisha.
Yagize ati “Rimwe nigeze kujya mu kabari, nicarana n’abantu nari mpasanze kuko nta handi hari umwanya, nkimara kwicara bahita bahaguruka babwira nyir’aakabari ngo abashakire aho bicara cyangwa batahe bajye gushaka akandi kabari, ibyo byambayeho hano iwacu Kamatamu.”
Uyu musore na we ufite ubumuga bw’uruhu akomeza avuga ko hari abantu bacika mu tunywero cyane cyane mu byaro aho bacuruza ibigage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abafite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa mu nzego zitandukanye nko gushaka akazi ndetse no mu rwego rw’ubuzima.
Ndayisaba Emmanuel avuga ko “hari nk’ujya gushaka akazi yagera aho batanga akazi bakamusubiza inyuma ngo yayobye kuko babonye ko afite ubumugabw’uruhu.”
Avuga ko mu ngo hari abagabo birukana abagore babo ngo ni uko babyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu. Ndayisaba ati, “hari umugore waduhaye ubuhamya bw’uburyo yabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu umugabo ahita amwirukana ngo mu muryango w’uwo mugabo nta muntu wigeze abyara nyamweru”
Nta tegeko rihana abaha akato abafite ubumuga bw’uruhu ariko w’urugaga nyarwanda rw’abafite ubumuga ruvuga ko rukomeje gukora ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.
Yanditswe na Muhire Desire, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.