Uwambajimana David Perezida wa DUTERANINKUNGA n’ushinzwe icungamutungo ubwo bari bavuye i Nyagatare aho iyemezamirimo avuka (Ifoto Ngendahimana S)

Abagize koperative DUTERANINKUNGA igizwe ahanini n’abakecuru, baravuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo wahawe isoko na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko rwiyemezamirimo Ndayisaba Jean Chrisostome yabaguriye ingemwe z’ibobere ntagire ifaranga na rimwe abishyura ahubwo akababwira ko ntaho bamurega.

MINAGRI n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) bavuga ko Ndayisaba akwiye kwishyura aba baturage, ariko Ndayisaba akavuga ko MINAGRI ari yo yatumye ananirwa kwishyura.

Imiterere y’ikibazo

Koperative DUTERANINKUNGA ifite ifite abanyamuryango 59, ikorera mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ishinja rwiyemezamirimo Ndayisaba kuyambura amafaranga hafi miliyoni enye (3.953.142 Frw) yagombaga kwishyurwa ingeri z’ingemwe zigera kuri 1.317.714.

Aba baturage biganjemo abakecuru bavuga ko bambuwe na kampani yitwa ICYEREKEZO ya Ndayisaba Jean Chrisostome, ifite icyicaro mu karere ka Nyagatare.

Imbuto y’ibobore ivamo amagweja bavuga ko bambuwe, ngo bayigurishije Ndayisaba mu isoko yari yahawe na MINAGRI  ryo kujyana imbuto mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, mu Kuboza 2013.

Aba bahinzi bavuga ko Ndayisaba yabatekeye umutwe ngo akajya aza gupakira iyo mbuto ninjoro, akababwira ko amafaranga ayabaha mu gitondo ayohereje ariko ngo birangira ntabyo akoze kuva kuwa 17/12/2013 kugeza uyu munsi.

Umwe muri aba bakecuru Yozafina yagize ati “Yaratubabaje pe. Twararaga mu bwato mu kiyaga cya Kivu dutunda ingemwe, tuzijyana ku muhanda. Batubyutsaga saa sita z’ijoro ngo imodoka iraje. Ariko rero hari abantu bataye n’umuco! Kwambura abakecuru koko nkatwe, twe abakene kandi nawe ubibona….amarira yacu ntazatuma agira amahoro na mba!”

Perezida wa Koperative DUTERANINKUNGA avuga ko Ndayisaba ababwira nabi akabatuka iyo bamuhamagaye ngo bamwishyuze. Uwambajimana David  yabwiye Izuba Rirashe ati,“Iyo tumuhamagaye atubwira ko turi ubuturage, ko nta bwenge tugira, ko ntaho twamurega ngo ko adateze kutwishyura ngo kuko haciye igihe kinini kandi ngo tukaba turi injiji.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma  y’uko Koperative yambuwe izi miliyoni hafi 4, ngo bahise bagwa mu gihombo. Ati, “Uretse ariya mafaranga ubu turabara arenga ibihumbi 300 tumaze gukoresha tubaza inzego zibishinzwe uko bizagenda.”

Umuyobozi wa koperative Duteraninkunga Uwambajimana, David, avuga ko bagiye kubaza muri MINAGRI impamvu batabishyuriza uwo rwiyemezamirimo kandi ari bo bamuhaye isoko, ahubwo bagakomeza kumuha amasoko, ngo bahita babaha urutonde rw’abo yambuye bose. 

Andi makoperative MINAGRI ivuga ko yambuwe n’uyu rwiyemezamirimo ni  EPC y’i Karongi, COPROSERU yo mu Gakenke, CAESEN yo mu Gakenke, COSECR y’ I Musanze, SERICOP MBIZI yo muri Gakenke, Private Farmers y’i Musanze, Private Farmes b’i Gakenke, COPROSERU y’i Rulindo, URUNANA yo muri Rulindo, ABIZERA yo muri Rulindo, Nsazumuhire wo muri Rulindo na Mukashema wo muri Rulindo.

MINAGRI ibivugaho iki?

Umuyobozi muri MINAGRI ushinzwe itangwa ry’amasoko avuga ko rwiyemezamirimo Ndayisaba ari “umuhemu” kuko “twaramwishyuye ariko yanze kwishyura abo baturage.”

Avuga ko bagerageje kumusaba ko yabishyura  ariko ngo arabananira ati, “twaramuhamagaye tumubwira ko agomba kubishyura kuko n’ubundi impamvu twari twatanze isoko ryo kugura izo ngemwe mu Rwanda kwari ukugira ngo aho kuzigura hanze, n’abaturage bacu bake bazihinga babone kuri ayo mafaranga. Gusa yatubwiye ko mu masezerano twagiranye ntaho twashyizemo ko agomba kwishyura abaturage.”

Avuga ko nyuma yo kubona ko rwiyemezamirimo atagaragaza ubushake bwo kwishyura abo baturage, MINAGRI yandikiye RPPA (ikigo gishinzwe amasoko ya Leta) ngo ubutaha bazashyiremo iyo ngingo ko  agomba kwishyurwa yamaze kwishyura abaturage. 

MINAGRI ivuga ko aba baturage bambuwe, bo nta kindi bafashwa kugana inkiko.

Rwiyemezamirimo abivugaho iki?

Ndayisaba Jean Chrisostome avuga ko MINAGRI idakwiye kumushyiraho igitutu ngo yishyure abaturage kuko ari yo yatumye iki kibazo kidakemuka.

Ndayisaba yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko MINAGRI yashatse kwishyuriza abaturage kandi bitari mu masezerano, ati “Ibyo bakubwiye byo ni byo rwose. MINAGRI yampaye iryo soko kandi inyishyura neza. Ariko MINAGRI yanyishyuye CAMPANY yanjye iri mu gihombo bituma mba ndetse kwishyura abaturage”, ariko “njyewe MINAGRI yahise ijya kundega muri RPPA, ndetse hari ahandi nari maze kwibonera isoko iranyitambika (MINAGRI), kandi nari nzi ko rizamfasha kubishyura biba biranze. Mbese byose ni MINAGRI yabiteye.”

Uyu mugabo abajijwe niba ateganya kwishyura abaturage bavuga ko yabambuye, yasubije muri aya magambo: “Ubu nta terabwoba ndiho! RPPA yampanaguyeho icyaha. Ubu Campany yarongeye irakora.” 

Ndayisaba yemera ariko ko afite inshingano yo kwishyura aba baturage, gusa akavuga ko ntawe ukwiye kubimutegeka. Aragira ati,  “urumva namaze umwaka n’igice MINAGRI yaranteje igihombo ntakora ahubwo ndashaka kuzayijyana mu nkiko. Naho abo baturage bo ninkomeza kubona ibiraka ndateganya ko uyu mwaka ushobora kuzarangira mbishyuye.”

RPPA ibivugaho iki?

Umuyobozi wa RPPA wakurikiranye iki kibazo, Seminega Augustus, avuga ko  RPPA yasanze mu masezerano rwiyemezamirimo na MINAGRI bagiranye nta ngingo yo kwishyura abaturage yari irimo.

Ati, “twanze ko byaba bimwe byo kujyana Leta mu manza kuko amasezerano bagiranye ntiyabiteganyaga, gusa afite inshingano zo kwishyura abaturage.”

Seminega avuga ko byabahaye isomo ariko ko RPPA ifata uyu rwiyemezamirimo Ndayisaba Jean Chrisostome nk’umuntu warenganyije abaturage bityo ngo akaba afite inshingano zo kubyishura.

Yanditswe na Samuel Ngendahimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY