Byinshi mu bigo bya Leta n’iby’abikorera bigira nimero zitishyurwa byitwa ko ari izo abagenerwabikorwa bahamagara basaba ubufasha, ariko izo uhamagara ugafashwa ni mbarwa.
Izo nimero (toll free) zigira ibibazo byo kudacamo, gucamo hakabura uwitaba, kwitabwa n’amajwi yashyizwe mu mashini (automated voices) cyangwa kwitabwa bitinze cyane.
Sindikubwayo Emmanuel uvuga ko akora umyuga w’ubwubatsi muri Kigali, atunga agatoki ibigo bicuruza itumanaho aho bitinda kwitaba abakeneye ubufasha.
Undi muturage wo Majyaruguru (yanze ko izina rye rijya mu itangazamakuru) avuga ko yahamagaye RURA ngo ayibwire ku mitangire mibi ya serivisi ya kimwe mu bigo bitwara abagenzi ntiyitabwa.
Mu gushaka kumenya ishingiro ry’ibivugwa n’abaturage bavuga ko iyo mirongo ari nka baringa ziri aho, Izuba-Rirashye ryahisemo guhamagara nimero za bimwe mu bigo bya Leta n’iby’ubucuruzi dusanga dusanga biteye bitya:
Airtel Rwanda ku murongo wayo 456, hitaba amajwi yo mu mashini agakomeza kugenda ayobora uhamagaye, akomeza avuga za serivisi zayo aho kuguha umuntu ngo muvugane (twayihamagaye kenshi kuwa 23 Nzeri 2015.).
RURA nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro harimo n’itumanaho, yo iyo uhamagaye telefoni itishyurwa yayo (3988) ntiwitabwa.
Ubwo twahamagaraga iyo nimero, inshuro eshanu, kuwa 23 Nzeri 2015 (15h55), telefoni yarasonaga ikikuraho nta muntu witabye.
Ku munsi ukurikiye ho (11h30) mu ma saa tano n’igice twahamagaye inshuro eshanu Ecobank ku murongo wayo wa 0788161000 habura uwitaba nyamara iyo ni nimero rusange yayo nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo rwa interineti.
Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu, urwego rwiyambazwa na benshi cyane cyane iyo habaye ikibazo cy’umutekano, nimero itishyurwa yayo (112) urayihamagara ntiwitabwe. Iyi nimero twayihamagaye ubugira kabiri mu bihe bitandukanye.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwabyo, Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, bifite nimero itishyurwa 00 (250) 575555 yo mu biro byakira abayigana (reception) ariko yo ntishoboka (nticamo).
Mu gukomeza gukurikirana iby’izi nimero, twahamagaye na nimero ya WASAC ishinzwe gukwirakwiza amazi mu gihugu, turitabwa ndetse twakiranwa urugwiro.
U Rwanda ni igihugu gifite icyerekezo cyo kubaka ubukungu n’iterambere bishingiye ku bumenyi. Iyo umufatanyabikorwa ahamagaye ngo asobanuze akabura umwitaba, abura amakuru yakagombye gushingiraho afata ibyemezo bitandukanye.
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) ruvuga ko ikibazo cy’izi nimero zitishyurwa zitabyazwa umusaruro gihangayikishije, kikaba giterwa n’impamvu zinyuranye.
Manzi Antoine ushinzwe kubaka ubushobozi mu kwihangira Umurimo muri PSF avuga ko hari imirongo ihamagarwa na benshi, bityo bigatuma bigora kuwufatisha.
Gusa ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, nta nimero n’imwe yagaragaje iki kibazo; zimwe zicamo ntiwitabwe, izindi ntizicemo.
Manzi asobanura kandi ko hari ibigo bidakora amasaha 24/24 ku buryo wahamagara ninjoro ukabura ukwitaba; kuri ibi hakiyongeraho ko hari ibigo bigira uburangare telefone ikaba yapfa cyangwa iminsi bayishyuriye ikarangira ntibabimenye.
PSF ikomeza isaba ibigo by’ubucuruzi gushyiraho uburyo buhoraho bwo kugenzura imikorere y’izo telefoni cyane ko mu mihigo yayo y’umwaka wa 2015 harimo no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Ku birebana n’inzego za Leta, twaganiriye n’umuyobozi ushishinzwe ubugenzuzi bw’imitangire ya serivisi mu bigo bya Leta mu Kigo cy’u Rwanda cy’Imiyoborere, RGB, avuga ko batarabikorera ubugenzuzi ngo bamenye uko icyo kibazo gihagaze.
Gusa Solange Uwizeyimana avuga ko icyo kibazo we ubwe azi ko kiriho ariko yirinda kubivugaho byinshi kubera ko ngo nta bushakashatsi barabikoraho.
RGB yasezeranije Abanyarwanda ko guhera tariki 12 Ukwakira 2015 kugeza mu kwezi gutaha igiye gukora ubugenzuzi ku mitangire ya serivisi n’iki kibazo cy’ayo matelefoni kirimo.
Mu bukangurambaga butandukanye usanga ibyo bigo bishishikariza abakiriya cyangwa abagenerwa bikorwa babyo gukoresha imirongo itishyurwa kuko akenshi aba ari ubuntu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, muri 2012 cyatangije ubukangurambaga bwiswe “Nayombi” ku nzego zitandukanye zitanga serivisi hagamijwe kubigisha kwakira neza ababagana. Ubwo bukangura mbaga nabwo bukaba bwaraje bukurikiye ubwiswe “Gira ubupfura”.
Icyumweru cya mbere cy’Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’amahanga kwizihiza umuco wo kwakira neza ababagana no gutanga serivisi inoze.
Yanditswe na Innocent Ndahiriwe, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.