Abaganga bemeza ko hari indwara nyinshi abagore barwara mu myanya ndangagitsina ziterwa n’umwanda batabizi, zimwe zigaterwa no gukoresha ubwiherero bwicarwaho.
Abagore babuzwa gukoresha bene ubwo bwiherero cyane cyane ubukoreshwa n’abantu benshi kuko uko yituma cyangwa yihagarika umwanda wo mu bwiherero ukamutarukira ku gitsina ushobora kumwanduza indwara.
Guhangana n’iki kibazo ariko bisa n’ibitoroshye kuri bamwe kuko ahenshi hafatwa nk’ahasilimu usanga ubu bwiherero ari bwo bwonyine buhari, ariko hari abakobwa bavuga ko babukoresha bahagaze kugira ngo iyo myanda itabatarukira ku gitsina ikabaterwa indwara.
Abaganga bavuga ko imyanya ndangagitsina y’abagore yandura mu buryo bworoshye bityo bigasaba kwitwararika isuku yayo cyane.
Dr Mukendi Gedeon wazobereye mu buvuzi bw’indwara z’abagore, avuga ko akenshi abagore bakunze kurwara indwara izwi ku izina rya infection urinaire iterwa n’udukoko twinjira mu myanya ndangagitsina y’abagore, twamara igihe kirekire tukamutera kokera ndetse akaribwa cyane ku buryo uko iminsi ihita bishobora kuvamo indwara zikomeye nka kanseri.
Dr Gedeon Mukendi ati “Hari igihe abagore baza kwivuza bakavuga ngo bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bandujwe n’abagabo babo. Rimwe na rimwe ugasanga byenda kubasenyera cyangwa byarabasenyeye. Ariko wamusuzuma ugasanga ni enfegisiyo yatewe n’umwanda, kubimwumvisha na byo bikagorana.”
Dr Mukendi avuga ko iyo indwara nk’izo zishobora guterwa n’impamvu nyinshi nko kwambara imyenda y’imbere umuntu yameshe ntayanike ahantu hagerwa n’imirasire y’izuba, yayambara ntayitere n’ipasi kugira ngo yice udukoko dushobora kwanduza igitsina tuba turi muri iyo myambaro y’imbere.
Ati “Ibi ni bimwe mu bintu abantu batajya batekerezaho. Ariko umunu aba agomba gufura umwenda we w’imbere akawanika ku zuba kandi yajya kuwambara akawutera ipasi. Ikindi ni buriya bwiherero bicaraho (toilettes à siège) na bwo buri mu bibatera indwara cyane.
Kuko iyo ayicayeho ashobora kuhakura imyanda n’indwara byasizweho n’abandi, mu gihe hari uwaje akihagarika inkari zigasigaraho cyangwa na we mu gihe yihagarika inkari ze zakubita ku mpande zimutarukira ku gitsina zikamwanduza indwara zose ziba zasigaye aho.
Ubundi uretse kuba ari iyawe uzi neza ko wayikoreye isuku ntabwo umugore akwiriye kwicaraho mu gihe ubwo bwiherero bukoreshwa n’abantu benshi kuko uko iyo myanda ikomeza kumutarukiraho nyuma y’igihe kirekire ni byo bimutera iyo enfegisiyo.
Dr Mukendi agira inama abagore n’abakobwa kujya bagerageza koga byibura inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu ku munsi mu myanya ndangagitsina (ku bo bishobokera) ariko bakoza inyuma n’amazi meza ntibagire icyo binjizamo imbere.
Mu gihe babonye ikintu kidasanzwe bakihutira kujya kwa muganga kugira ngo abaganga babafashe gukumira indwara nk’izo zishobora kuzakomera nyuma y’igihe kirekire zigateza ibibazo.
Yanditswe na Mukamana Jeanne d’Arc, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.