Jeanne Uwamwezi ufite imyaka 32, ni umubyeyi ubeshejweho no kurangura imbuto akazigurisha ku gataro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Iyo abyutse afite ibihumbi bitanu, ngo aba yizeye ko buri bwire yabikubye kabiri, akagaburira abana be bane babana i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Avuga ko buri ntambwe ateye mu muhanda aba atekereza ko ashobora guhura n’umupolisi, bityo agahora yiteguye kuvuduka ngo adafata akakwa ibyo acuruza ndetse akaba yanafungwa.
Iyo ibyo yari yikoreye babimennye ariko agacika ntafatwe ngo yurizwe imodoka ya polisi, ngo aba agira Imana.
N’iyo yafungwa ariko, kuri we aba yizeye ko ari iby’igihe gito, akongera akagaruka mu muhanda gukomeza icyo yita “kurwana n’ubuzima”.
Ubwo twari kumwe musobanuza iby’ubucuruzi bwe butemewe n’amategeko, abapolisi bahise bahinguka, undi agataro aragata, amaguru ayabangira ingata.
Abonye abapolisi bahise, yagarutse arira atakamba, avuga yiyamira n’agahinda kenshi atera hejuru agira ati “Abajura ntibabafata, indaya ntibazifata, njye mba naranguye mfite abana bane mpahira ariko bakampiga, kuki badufata?”
Abari hafi aho bahise bamufasha kongera gutoragura imbuto ze zari zakwirakwiye mu muhanda ubwo yatereraga agataro akiruka. Ni hamwe n’Isoko rya Kijyambere rya Nyarugenge.
Kuki abanyadutaro bafatwa rimwe na rimwe bagafungwa, ariko ntibabicikeho?
Iki kibazo nakibajije abanyadutaro batandukanye, bagahuriza ku kuba gucururiza mu masoko yemewe bihenze.
Bavuga ko amafaranga bacurujisha ku gataro n’inyungu bakuramo biba biciriritse cyane ku buryo batabasha kugura ikibanza mu isoko no kwishyura imisoro.
Umwe muri bo aragira ati, “mu isoko ufite ibihumbi bitanu ntiwabona ikibanza ukodesha ngo ubone n’ayo kuranguza ariko ufite bitanu uragenda mu isoko ukarangura imyenda ibiri ukazana ukunguka bibiri ukabona icyo ugaburira abana.”
Uyu mudamu barimo bafasha gutoragura imbuto ze zamenetse ziganjemo imyembe yunzemo ati, “aha si uko tuhakunze natwe ni imibereho ituma tuza, tuba twanze kwiba no kuroga tugahitamo kudandaza kugira ngo turebe ko twaramuka kabiri. Niba batubuza gukorera ku muhanda bagize icyo badufasha akaba ari bo badushyira muri ayo makoperative ko twe nta bushobozi, bakadukodeshereza ibyo bibanza mu isoko?”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abacuruza ku gataro badashobora kwihanganirwa; umuti uhari ngo ni ukubaca mu mihanda kuko uretse kuba badatanga imisoro ngo hari n’abajura n’abandi bagizi ba nabi babihishamo bagateza umutekano muke.
Bruno Rangira, ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali ashimangira ko iki kibazo kuba kitararanduka burundu binashingiye ku kuba abacuruza udutaro bahora barangamiye inyungu y’ikirenga babona bakanga kugana amasoko.
Nonese amaherezo azaba ayahe niba abanyadutaro bavuga ko amasoko asaba ubushobozi badafite, ubuyobozi bukavuga ko abanyadutaro banga kujya mu masoko ku bwende?
Bruno Rangira aragira ati, “Tumaze hafi umwaka turi muri gahunda yo kubahugura no kubashakira aho bakorera ‘Mini market’, abarenga 3000 twabajyanye muri gahunda y’’Agaseke’, gusa hari n’abandi bashya bagenda bajyamo ariko muri uyu mwaka duteganya gukora inyigo tukamenya aho baza bava, n’ikibibatera nyakuri tukakirandurana n’imizi.”
Yongeraho ati “Turimo turashaka ibisubizo, abagiye muri gahunda tubaha amahugurwa, muri iyo nyingo turimo gukora tubashakira aho bakorera ku buryo tubakodeshereza mu gihe cy’amezi atandatu.”
Hirya no hino mu duce tugize Umujyi wa Kigali haracyari urujya n’uruza rw’abanyadutaro babisikana n’amamodoka n’abagenzi ku buryo bugiteye inkeke.
Ibi bisubuzo Umujyi wa Kigali uvuga ko uri gushaka byihutishijwe ntibyakemura gusa umutekano w’abagenzi, ahubwo byanafasha abacuruzi bagaragaza impungenge ko biramutse bikomeje bitya nabo byabafungisha imiryango.
Hari bamwe mu banyadutaro bagiye babivamo bakibumbira mu makoperative bakiteza imbere, ariko hari n’abagiye bajya muri ayo makoperative bidatinze bakayavamo bagasubira ku dutaro.
Turacyagerageza kuvugana na Polisi y’Igihugu ngo twumve icyo itekereza cyatuma ikibazo cy’ubucuruzi bw’agataro kibonerwa umuti urambye.
Yanditswe na Richard Irakoze, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.