Abivuza bakoresha ubwisungane mu kwivuza MUSA barataka koherezwa kwigurira imiti (Ifoto/Umuhoza G.)

Bamwe mu baturage baravuga ko kugura ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) no kutayigura bisa n’aho ntaho bitaniye kuko kubona imiti ari ikibazo cy’ingorabahizi.

Babishingira ku kuba muri ibi bihe ibitaro byandikira umurwayi imiti bikamutegeka kujya kuyigura yiyishyuriye 100% muri farumasi kandi umuturage yaraguze ubwisungane mu kwivuza azi ko ari bwo azajya aboneraho imiti adasabwe kwishyura andi mafaranga.

Aba baturage bavuga ko bajya kwivuza nyamara bamara gusuzumwa bakandikirwa imiti ariko bakabwirwa ko bajya kuyigurira muri za farumasi ko mu mavuriro ntayo bafite.

Dusabemariya Agnes utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, avuga ko uku kwandikirwa imiti ntibayihabwe mu bwishingizi baba baguze ngo ubundi bitari bisanzwe kuko umuntu yivuzaga agaherwa imiti ku ivuriro.

Ati “ubundi twatangaga amafaranga 200 ugasuzumwa ugahabwa imiti nta yandi mafaranga ugomba, ubu uragenda ukumva ngo uyu muti twakwandikiye urawugura muri farumasi kandi umuntu wenda atanagiye abyiteguye”.

Uyu mubyeyi avuga ko ku bwe abona ibi ari ugutesha agaciro ubwisungane mu kwivuza kuko ngo abafite ubundi bwishingizi bo n’iyo boherejwe kwigurira umuti baba bari bwishyurirwe nabwo mu gihe mutuweli yo wiyishyurira amafaranga yose umuti ugura.

Ruhumuriza Bosco na we avuga ko bisigaye bisa nk’aho kwishyura mituweri no kutayishyura bingana kuko n’ubundi batanga amafaranga yabo kandi baba baragiranye amasezerano ko bazajya bavurwa ku bwisungane.

Aragira ati, “nsigaye mbona ku bwanjye nayitanga ntayitanga [mituweli], nta gaciro mbiha kuko n’ubundi usigaye ubona hafi imiti yose bakubwira kujya muri farumasi; ibi bishobora no gutuma umuntu areka kujyayo erega akaba yapfira mu rugo mu gihe nta bushobozi buhagije afite. Mituweri nta mumaro njyewe nkibona imaze rwose ntashobora kugenda ngo mvuge ngo ndwaye iki bampe umuti muri ubwo bwisungane”. 

Nyamara ariko n’ubwo abaturage barira, bamwe mu bayobozi b’amavuriro bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bo bavuga ko ibi ngo atari byo, ngo kuko n’ubwo hariho ikibazo cyo gutinda kwishyurwa amafaranga y’abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli ngo bakomeje kugerageza kuvura ababagana gusa ngo hakaba niba nta gikozwe vuba iki kibazo gishobora kubaho. 

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ivuga kuri iki kibazo, umuvugizi wayo Mugume Nathan, yatangaje ko minisiteri iba yatanze imiti ngo hakaba hatumvikana impamvu amavuriro yaba atayitanga.

Yongeraho ko abaturage bafite uburenganzira bwo kujyana inyemezabuguzi y’imiti biguriye ku ivuriro; ivuriro rikishyura iyo miti ngo umuti mu gihe uri ku rutonde rw’imiti yishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Uyu muyobozi asaba abaturage kujya babimenyesha Minisiteri mu gihe bahuye n’ikibazo cyo kwishyuzwa imiti ubusanzwe yakagombye kwishyurwa na mituweli.

 “twebwe twohereza imiti farumasi z’uturere ziba zifite imiti mu gihe umuti utari mu bubiko bw’ivuriro umuturage arabimenyeshwa ubwo impamvu yaba ituma badahabwa imiti turaza gukurikirana tuyimenye”.

Yanditswe na Gaudence Umuhoza, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY