Batanga kwamburwa nk’impamvu nyamukuru ituma bubaka imihanda nabi, aho usanga umuhanda wubatswe ariko hadaciye kabiri ugasanga wajemo ibinogo.
Kuri kwamburwa ngo hiyongeraho ruswa yo ku rwego rwo hejuru igaragara mu mitangire y’amasoko.
Mpungarareba Donatien ukora mu rugaga rw’abikorera mu ishami rishinzwe abanyamuryango, yabwiye Izuba Rirashe ati, “Utsindira isoko rya miliyoni 100, ariko uwaguhaye iryo soko akakubwira ko umuha 1/3 kandi icyo kimwe cya gatatu wowe iyo ugiye kuvuga uvuga ko ari miliyoni 100, ni na zo ugomba kwishyuraho TVA, imisoro n’ibindi.”
Ibi rero bivuze ko uba wakoreshejeje miliyoni 70 gusa, ikiba gisigaye ni uko wa muntu ukora uwo muhanda abura uko agira ahubwo agakora ibihwanye n’amafaranga ufite, ni na yo mpamvu usanga imihanda imwe ipfa itamaze kabiri.”
Henshi mu gihugu usanga hari imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye ikorwa, ariko itaramara n’umwaka ugasanga yajemo ibinogo byinshi n’ibyondo.
Donatien kandi avuga ko bibabaje kubona ngo buri munsi ku matelevisiyo atandukanye mu gihugu, hirirwa herekanwa umuntu wariye ruswa y’amafaranga 1000, nyamara uwariye miliyoni 30 ntibamwerekane.
Aragira ati “Ngirango wenda impamvu baterekana abayobozi bakomeye, ni uko tuba dusanzwe tubabona ku matelevisiyo bivuze ko tuba tubazi.”
Abikorera bavuga ko hari bamwe ngo bamaze kuva muri aka kazi kubera uburyo bamburwa cyangwa ntibishyurirwe ku gihe, nk’aho usanga umuntu amara umwaka yaramaze gukora umuhanda ariko ntiyishyurwe.
Umuvunyi mukuru wungirije, Clement Musangabatware, we avuga ko ngo abikorera n’abandi banyarwanda muri rusange bagomba gutinyuka bakavuga uwatanze ruswa, ibi ngo ni byo bizatuma irandurwa burundu.
Abapolisi 20 bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) baherutse guhabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gutahura no guperereza ibyaha, birimo ruswa, bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.
Umwe mu bahuguye, Prosper Habumuremyi, ushinzwe amategeko muri RPPA, yavuze ko imikorere mibi mu itangwa ry’amasoko ya Leta ishobora kuba ku rwego urwo ari rwo rwose, bityo ubushishozi bukaba bukenewe mu gukora iperereza ku gihe kugira ngo ababikoze babiryozwe.
Ingingo ya 628 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y’igihe cy’itangazwa ryaryo, wanga gutanga nta mpamvu igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa n’izindi nyandiko z’inyongera zacyo cyangwa utanga ikitari cyo cyangwa yahinduye, ubogamisha akanama gakora isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa kagashingira ku ngingo zidateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa, ukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa agatanga isoko ucamo isoko ibice agamije guca ku ruhande ibiteganywa n’itegeko rigenga amasoko ya Leta ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni ebyiri, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa polisi y’igihugu.
Yanditswe James Habimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.