Nubwo gusenga bifatwa nk’uburyo bwiza butoza kubana hagati y’abantu, hari ababona gusenga nk’imwe mu mpamvu y’mibanire mibi muri sosiyete bitewe n’uburyo bamwe babikora.

Abantu baganiriye n’Izuba Rirashe biganjemo abakuze bemeza ko hari abaharira umwanya munini amasengesho, cyane cyane abagore, bigatuma imibanire yabo n’abo bashakanye izahara.

Ndagijimana Jean Paul utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka kicukiro, yatandukanye n’umugore we kubera ko ngo yamaraga igihe kinini mu masengesho ntiyibuke kwita ku muryango.

Ndagijimana ati “Rwose umugore wanjye twari tumaranye imyaka 8, ntacyo byari bintwaye kuba asenga njye ntasenga kuko ni imwe mu mpamvu yatumye mukunda, ariko icyo nananiwe kwihanganira ni ukubyuka mu gicuku akagaruka ikindi gicuku atakimenya uko abana birirwa n’uko baraye, kandi namubwiraga ko agomba  kugabanya igihe amara mu masengesho akambwira ko iyo ari shitani inkoresha, ngo agomba kunsengera.”

Ndagijimana akomeza avuga ko ikibazo cye yakijyanye mu buyobozi bagasaba gutandukana kuko bari bamaze kugirana amakimbirane, nyuma ngo baje gutandukana bagabana abana.

Karimunda Ildephonse utuye mu Murenge wa Kacyiru na we yemeza ko hari mushiki we uherutse gutandukana n’uwo bashakanye bapfuye ko umugore  we yararaga mu masengesho umugabo agasigara akora akazi ko mu rugo hafi ya kose.

Mukantabana Judith ( si ryo zina rye nyakuri, yadusabye ko tutaritangaza) ni umugore wemeza ko we n’umugabo we bahora mu makimbirane. Umugabo amushinja ko nta mwanya aha umuryango ndetse ngo nta n’uburere aha abana be cyane ko ngo bamubona gake gashoboka.

Judith yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe “Umugabo wanjye ntitubanye neza na gato kubera akenshi ngomba kujya mu masengesho, mu itorero ryacu hari ukwezi tugiramo amasengeho bidusaba kuyabonekamo byibuze nk’masaha 8 ku munsi ndetse akenshi tujyayo nijoro, umugabo wanjye yambwiye ko atabyishimira na gato ariko na njye sinareka kubikora kuko Imana ari yo ishobora byose, nibona ko ari ngombwa ko ntandukana na we ubwo izampa undi mugabo.”

Si abagore gusa bagaragaraho guharira umwanya munini amasengesho kuruta uko bita ku ngo zabo kuko hari n’abagabo bavugwaho iki kibazo.

Abaganiriye n’Izuba Rirashe bahuza iki kibazo n’amadini ngo avuka umunsi atuma abayahagarariye rimwe na rimwe baba bafite izindi nyungu bagamije zitari amasengesho.

Mugabo Jean Claude, umwe mu baturanyi b’abari barashakanye bagatandukanywa n’uko umugore yananiwe kumvikana n’umugabo we amasaha azajya amara mu masengesho, yagize ati “Sinumva uburyo umuntu abyuka mu gitondo, mwari musanzwe muri inshuti, ubizi neza ko nta bumenyi afite ku iyobokamana, wajya kumva ukumva ngo yabaye  Umushumba, Bishop, Pastor.., rwose aka kavuyo k’amadini nako kari mu bitera aya masengesho ya hato na hato atera amakimbirane mu miryango.”

Yvonne Akimana ufite umugabo n’abana 3, we yemeza ko umugore adashobora kubyuka mu gicuku ngo asige umugabo mu buriri ngo iyo mico umugabo ayishimire, ngo keretse byibuze bahuje imyemerere.

Mu magambo ye ati “Ariko se wowe urumva umugore yabyuka saa cyenda z’ijoro ngo agiye mu masengesho, agasiga umugabo we mu buriri, hanyuma umugabo akabyakira neza? Ntibishoboka rwose kuko ariya ni n’amasaha abashakanye baba bishimirana.”

Uretse ikibazo abagabo benshi bahuriraho cy’abagore babo bamara igihe kinini bri mu masengesho, abagore banashyizwe mu majwi n’abagabo ku buryo batanga impano aho basebgera batabigiyeho inama n’abagabo babo.

Kalisa Venuste avuga ko yigeze asanga umugore we yakuye amafaranga ibihumbi ijana kuri konti ye, umugabo yamubaza aho yayashyize umugore akamubwira ko yayatanzemo ituro,  yamubwiye ko mu itorero ryabo  hari igikorwa cyo kwitanga ngo bubake Urusengero.

Nsanzumwami Fred, umushumba w’itorero Prophecy Miracle, avuga ko gusenga bitakagombye gutanduknya abashakanye, ahubwo ko umwizera nyawe yiha gahunda akamenya ko hari ibyo agomba gutunganya mbere yo kujya mu masengesho.

Yanditswe na Muhire Desire, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY