
Akarere ka Gicumbi karangwamo umubare munini w’abarwayi b’amenyo, bikavugwa ko ziterwa n’umwanda.
Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko ku mwanda hiyongeraho no kuba bakunda kunywa ubushera n’ibigage nk’akarere keza cyane amasaka.
Umuganga w’amenyo mu Bitaro bya Byumba, Uhawenimana Thérèse, aravuga ko bakira abantu benshi bafite ibibazo by’amenyo baba boherejwe bavuye mu bigo nderabuzima bigera kuri 25 byo muri aka karere.
Uhawenimana yagize ati, “Twakira abantu benshi cyane kuko hano hari ibibazo bikomeye by’amenyo. Abantu ntibarasobanukirwa n’uburyo bwo koza amenyo.”
Ku kibazo cyo kuba bakunda kunywa ubushera, Uhawenimana avuga ko batapfa kubihamya kuko nta bushakashatsi burakorwa, ariko akemeza ko impamvu nyamukuru ituma haba umubare munini w’abarwaye amenyo ari umwanda ukabije w’amenyo.
Baraberanye Olive amaze imyaka irindwi yivuza amenyo kandi avuga ko akunda ubushera cyane, aho agira ati “si ubushera kuko amenyo ndayoza buriya sinzi impamvu nyarwara cyane kandi n’umwana wanjye twazanye kwivuza.”
Musabyimana Ancille w’imyaka 55 we avuga ko guhera mu 1995 bamaze kumukuramo amenyo arindwi. Yemeza ko ayagirira isuku uko bikwiye nubwo twamusanze ku bitaro yaje kogesha amenyo asigaye mu kanwa kubera ko yanduye bikomeye bishobora kumutera na yo kuyavanamo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Izuba Rirashe bavuga ko bazi neza akamaro ko koza amenyo nubwo bavuga ko hari abandi muri bo bakoresha ibiti cyangwa se ibindi bikoresho mu gusukura amenyo, ariko ngo cyane cyane abirirwa banywa ubushera bo ntibibuka kuyagirira isuku.
Nyuma y’uko Ibitaro bya Byumba bihawe ibikoresho bishya byo kuvura indwara z’amenyo, abaganga baratangaza ko bashyize ingufu mu gushishikariza abaturage kumenya isuku y’amenyo mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’ababagana bafite iki kibazo.

Yanditswe na Elisée Mpirwa, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.
