Umubare w’abaganga mu Rwanda uracyari hasi ugereranyije n’uwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rishaka.
Amabwiriza ya OMS avuga ko umuganga umwe aba agomba kubarirwa abaturage ibihumbi 5, mu Rwanda ho umuganga akaba akibarirwa ku baturage ibihumbi 15.
Icyo kibazo gituma Leta y’u Rwanda ikomeza gukora ibishoboka byose ngo yongere umubare w’abaganga ariko inzira iracyari ndende kuko hari abize ubuganga batabukora bakigira mu bindi.
Mu bantu 1044 mu bize ubuganga babarirwa mu Rwanda, abagera kuri 400 babuvuyemo bajya kwikorera indi mirimo bavuga ko ariho babona umushahara utubutse kuruta uwo mu buganga.
Ababize ubuganga bose baramutse bakoze umwuga wabo, abaturage umuganga abarirwa bagabanuka, bakava ku bihumbi 15 bakagera ku bihumbi 11, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Nubwo hari icyo kibazo ariko Leta ikomeje gahunda yo kongera umubare w’abaganga inabongerera ubumenyi mu masomo atandukanye.
Ukuriye ishami rishinzwe gutangaza amakuru ya Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume, asobanura ko ubu mu baganga basaga 684 bakora ubuvuzi umunsi ku munsi, 174 muri bo bari ku rwego rw’inzobere, (Specialistes) kandi intego ari uko muri 2018 u Rwanda ruzaba rufite abaganga b’inzobere 500.
Abajijwe niba intego bihaye bazaba bayigezeho muri uwo mwaka, Nathan yabwiye Izuba Rirashe ati, “twizeye ko tuzabigeraho, ubu dufite abaganga 290 bari gukurikirana amasomo atandukanye yo ku rwego rw’inzobere.”
Ushinzwe ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Dushime Theophile na we yashimangiye ko bari gukora ibishoboka byose bakongera abaganga dore ko buri mwaka harangiza abagera kuri 80.
Nubwo hari abareka umwuga w’ubuganga kubera umushahara muto, hari ababaseka bavuga ko amafaranga abaganga bahembwa adakwiye gutuma bareka umwuga wabo.
Umwarimu mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 wo mu Karere ka Rulindo, wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye iki kinyamakuru ko amafaranga abaganga bahemmbwa ari menshi ugereranyije n’ay’abarimu.
Ati, “mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) maze imyaka 10 nigisha kandi mpembwa ibihumbi 120 nyamara numva ngo abaganga bahembwa za magana.”
Iki kinyamakuru cyifashishije igazeti ya Leta yihariye yo ku wa 14 Nyakanga 2012, cyasanze imishahara y’abaganga iteye itya:
Uw’inzobere (Specialistes) ahembwa umushahara uhwanye n’amafaranga ibihumbi 736 y’u Rwanda ku kwezi, mu gihe abaganga basanzwe (Generaliste) bari hagati y’amafaranga ibihumbi 450 na 500 bitewe n’ibitaro bakoramo.
Yanditswe na Mukankubito Françoise, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.