Abazi neza Umurenge wa Gatsata, umwe mu yigize Umujyi wa Kigali, bemeza ko ari ho hantu hari abakanishi b’inzobere biganjemo abaturutse muri Uganda bigishije aka kazi benshi mu Banyarwanda bahakorera.
Mu kubigisha ngo babimaga ibiryo mu rwego rwo kubajijura ngo bamenye kwishakira ibyo barya bo ubwabo.
Busingye Ali w’imyaka 28 avuga ko amaze imyaka icumi akora ubukanishi mu Gatsata. Yavukiye muri Uganda aza mu Rwanda nyuma yo kubura ababyeyi. Ni Umugande ariko ngo ni n’Umunyarwanda nubwo akiri gushaka ibyangombwa.
Yabwiye Izuba Rirashe ati “Nigishijwe ubukanishi n’Abagande kandi na bagenzi banjye bose hano niko byagenze. Byadusabye kwihangana igihe kirekire kuko badukoreshaga cyane kandi bakatwima ibiryo. Ariko nta kindi babikoreraga ni ukugira ngo natwe dukore cyane. Batubwiraga ko bataje kutugaburira ahubwo baje kutwigisha ngo tumenye kwishakira ibyo kurya.”
Busingye akomeza avuga ko byatumye bafunguka amaso bagakora cyane kugeza aho na bo bihahira bakiteza imbere ku buryo ubu bikomeye gutandukanya Umugande n’Umunyarwanda mu bakanishi bo mu Gatsata dore ko n’indimi zihakoreshwa ari Ikigande cyiganje cyane hamwe n’Ikinyarwanda gike.
Umwe mu bakanishi b’Abagande uvuga ko yitwa Hassan, ari mu bamaze igihe kirekire mu Gatsata, aho avuga ko indyo y’Abagande itandukanye n’iy’Abanyarwanda, ariko ngo atari yo mpamvu babimaga ibiryo.
Hassan yagize ati “abo twigishaga bari abana bashaka gusa kurya kandi kano kazi gasaba ingufu koko. Ariko ntitwari kujya tubaha ibiryo gusa tutabigishije uko babishaka. Twagombaga kubakoresha cyane ngo bakorere amafaranga menshi maze babone ibyo kurya. Sibyo se?”
Nyinshi mu modoka ntizishobora kubura ibyuma bisimbura ibyangiritse kuko mu Gatsata biba bihari, kandi n’imodoka ihendutse mu Mujyi wa Kigali uyisanga muri aka gace.
Umugabo ukuze utarashimye ko izina rye ritangazwa, yabwiye Izuba Rirashe ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abagande benshi bazanaga ibicuruzwa mu Rwanda bazanye n’abakanishi bakora ibimodoka byabo ari na ko bamwe bahisemo gushinga amagaraji ku muhanda usohoka mu mujyi wa Kigali werekeza muri Uganda.
Abaturage bo mu Gatsata biganjemo urubyiruko bemeza ko ahanini abatuye muri aka gace batungwa n’imirimo ifite aho ihuriye n’ubukanishi kandi kubera umubare munini w’Abagande, bisaba ko bavuga Ikigande mu rwego rwo kumvikana.
Mu Gatsata bamwe mu Banyarwanda batangiye no kumenyera gufata isenene zikundwa n’Abagande ndetse na bo barazirya. Indyo y’ibitoki izwi nk’umunyigi ngo ni umwihariko wa kano gace nk’uko ikundwa n’Abagande, ndetse ngo na kawunga n’isosi y’ubunyobwa ntibibura ku meza.
Kasozi Chris ukomoka muri karere ka Wakiso muri Uganda, amaze imyaka ibiri azana ibyuma by’imodoka mu Rwanda. Avuga ko hari isoko ryiza kandi yishimira uburyo Abanyarwanda n’Abagande bakorana mu rwego rwo guteza imbere abahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “twe n’Abanyarwanda turuzanya ku bintu bitandukanye kandi twabaye nk’umuryango kuko n’iyo naje ino kuko nza buri byumweru bibiri, nduhukira mu rugo rw’Abanyarwanda babaye nk’umuryango kuri njye.”
Akomeza avuga ko icyamuteye kuza mu Rwanda ari uko bagenzi be b’abacuruzi bamubanzirije bamubwiye ko i Kigali hari abantu bashaka gukora kandi ari umujyi utera imbere cyane.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga batangiye gutaha ari nako bazana n’abanyamahanga bashakaga guhanga imirimo mishya mu Rwanda barimo n’Abagande.
Gatsata, ni kamwe mu duce tugize umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo. Ubusanzwe karangwa n’amazu acuruza ibyuma by’imodoka ndetse n’amagaraji yahoze ari menshi gusa kuri ubu akaba yarahurijwe hamwe, akaba igaraji rimwe rinini cyane bakunze kwita “Mu Cyerecyezo.”
Yanditswe na Elisée Mpirwa, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.