Hari tatuwaje zishobora gusibika n’izidashobora gusibika bitewe n’uburyo ziba zarashyizwe ku mubiri (Ifoto/Ububiko)

Bamwe mu biyanditseho no kwishushanya ku ruhu bavuga ko babikoreshejwe n’ikigare bakaba babona nta cyiza cyabyo kandi bibafitiye ingaruka.

Ntwari Jean de Dieu ni umusore w’imyaka 19 utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko yishushanyijeho inkota ku kuboko muri 2009 ariko ko ubu abona ntacyo bimumariye.

Ati: ‘nashyizeho tattoo muri 2009 kubera nabonaga abo tubana ku ishuri babishyiraho, twakoreshaga agashinga na ankire (ancre) ngo twishushanyeho ariko ubu mbona ntacyo bimariye, ntawakubaha ngo ni uko ufite tattoo.”

Usibye kuba nta cyubahiro abibonamo, avuga ko abona hashobora kuba hari ingaruka byamugiraho kuko ngo iyo hagize igikora aho hantu yashushanyije yumva uburibwe butandukanye.

“Iyo hakomeretse cyangwa hakagira ikintu gikubitaho wumva hatandukanye n’ahandi hantu hasanzwe, wumva hajeho ikintu cy’uburyaryate.”

Mugenzi we Nsabimana Jacques na we avuga ko yishushanyijeho scorpio ku kaboko akaba avuga ko na we yabitewe no kuba yarabanaga n’ababyishyiraho akabigana.

“abo twabanaga bari bafite za  tattoo nanjye nyishyiraho cyane ko nari maze no kuva mu ishuri no kubura ababyeyi banjye.”

Kimwe na Ntwari, Nsabimana na we abona nta kamaro kwishushanyaho byamuzaniye ahubwo akaba avuga ko hari n’amahirwe bishobora kumutesha nko kuba hari akazi atahabwa babonye afite tattoo.

Aba bombi bavuga ko bakoresheje udushinge ku kwiyandikaho na ankire, kandi ko iyo bikorwa hava amaraso ari na byo bituma ibara ryakoreshejwe rishobora kugaragara ku mubiri.

Gusa ubu buryo burahendutse bukaba bushobora gukoreshwa n’abana bafite amikoro make.

Hari n’abandi bakoresha imyambi bakayikuba ku buryo bikobora ku mubiri ndetse bagashyiraho n’umukoni kugira ngo igishushanyo cyangwa inyuguti zibashe kugaragara.

Gusa hari n’ubund buryo bukoresha imashini biyandikaho tattoo zitandukanye, bikorerwa mu mazu atunganyirizwamo imisatsi.

Umunyamakuru Izuba Rirashe yasuye ahantu habiri hakorerwa tatoo, ababikora bamusobanurira ko gukoresha tattoo bisaba komande, ugahamagara umukozi wabigenewe ubizobereyemo aho aba akoresha imashini.

Ushaka kwiyandikaho avuga icyo ashaka gushyira ku mbiri we bityo ibiro bigatandukana bitewe n’ingano y’ibimukorerwaho.

Ibiciro byo gushyirirwaho tatuwaje cyangwa tatoo  ngo bishobora kuva ku mafaranga ibihumbi 25 bikaba byagera no ku bihumbi 800.

Abenshi mu rubyiruko usanga barebera ku byamamare bitandukanye nk’abakinnyi b’umupira, aba filimi n’abandi.

Byinshi mubyo bakunze gushyiraho usanga ari ibintu biteye ubwoba, bamwe bakaba banabigereranya nk’ibyavuye kwa Satani.

Gusa umwe mu bantu bakuze waganiriye n’Izuba Rirashe ariko utashake ko amazina ye agaragazwa, avuga ko yiyanditseho ko Yesu ari umwami we kubera urukundo yumva amukunda.

Zimwe mu nyandiko zigaragaza ko tattoo zifite ingaruka ku buzima bw’umuntu. Urubuga rwandika ku buzima rwa medicine.com ruvuga ko guhererekanya inshinge mu gukora tattoo bishobora gutuma habaho guhererekanya indwara ku bazikoresha.

Yanditswe na Mwema Bahati Philippe, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY