Umugore utwite arimo arakora siporo yo guterura icyuma kiremereye (Ifoto/Interineti)

Imyitozo ngororamubiri ku bagore batwite ni ingirakamaro nubwo abenshi  iyo basamye bakunze guhita bayireka bakeka ko yaba mibi ku buzima bwabo n’ubw’abo batwite.

Butoyi Alphonse uvura mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi nko Kwa Nyirinkwaya, yemeza ko gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje ku bagore batwite bibafasha kubyara neza kandi vuba.

Muganga Butoyi avuga ko umugore utwite yemerewe siporo nko kugenda, koga ariko ku buryo bworoheje. Ibi bituma inyama zo ku nda zoroha hanyuma bikazatuma kubyara bimworohera.

Muganga Butoyi akomeza avuga ko nka siporo yo kugenda igorora imitsi, amaraso akagenda neza. Ngo biba na byiza nk’iyo umugore utwite akora siporo yo kuzamuka ingazi (escaliers).

Ni iyihe siporo umugore utwite atemerewe gukora?

Muganga butoyi avuga ko “siporo yose isaba imbaraga umugore utwite ntiyemerewe kuyikora. Urugero ni nko kwiruka cyane, guterura, gusimbuka, gukora abdomino n’izindi zose zikakaye.”

Ibibazo ashobora gukurizamo, ngo ni ukwangiriza inyama zo ku nda, zikaba zatabuka cyangwa se zigacika, bityo agahorana ububabare.

Avuga ko kandi ashobora gukurizamo ikibazo cy’uko aho inyama zisoza zihurira n’amagufa zacika, bikaba byamuviramo kubagwa mu buryo butunguranye cyangwa se akagira ububabare buhoraho.

Muganga Butoyi avuga ko n’ubwo umwana aba arinzwe neza mu nda, ariko izo nyama zangiritse na we byamugeraho, kuko ziri mu biba bimurinze.

Avuga ko siporo nyinshi inashobora gutuma nyababyeyi iva mu mwanya wayo bikaba byabyara ibindi bibazo haba ku mwana ndetse no kuri nyina.

Inama ku bagore batwite

Muganga butoyi agira inama abagore batwite gukora siporo yoroheje, kugenda ni yo siporo yoroheje cyane. Ku bari basanzwe bakora gym tonique, muganga Butoyi abagira inama yo kudakora imyitozo yose ikorerwamo, ngo kuko hari igihe haba harimo gusimbuka, gukora abdomino n’ibindi.

Gusa yemeza ko mu gihe gym tonique umugore ayikoze mu buryo bworoheje ngo na yo ari nziza ku mubiri, kandi ngo imutegurira kuzabyara mu buryo bworoshye.

Muganga Butoyi yibutsa abagore babyaye neza ko iyo arangije igihe cy’ibisanza (kuva nyuma yo kubyara) ngo ashatse yakora siporo agatoza umubiri ahereye ku yoroheje. 

Ku mugore wabazwe, si byiza guhita atangira gukora siporo mu gihe atari yakira neza.

Yanditswe na Marie Anne Dushimimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY