Imodoka za sositeye ya KBC ziza ku isonga mu gutendeka (Ifoto/Ububiko)

Polisi y’u Rwanda iravuga ko kugira ngo umushoferi yemererwe gutwara abagenzi benshi, uretse uruhushya rwo gutwara, agiya kujya agira n’icyangombwa cy’ubunyangamugayo.

Umushoferi ukoze ikosa rikomeye azajya acyamburwa burundu, bitumen nta handi ashobora kubona akazi ko gutwara.

Izi ngamba zifashwe nyuma y’impanuka zikomeje guhitana abagenzi hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko amakampani atwara abagenzi, azajya aha umushoferi akazi abanje kugaragaza perime ariko iherekejwe n’icyangombwa cy’ubunyangamugayo yahawe kuva Mudugudu kugera mu Kigo cy’igihugu kigenzura imikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Superintendent (CSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “[umushoferi] bizajya bimusaba icyemezo (Vocational Card)   cy’uko ari inyamugayo, gihabwa umuntu  w’indakemwa mu mico no mu myifatire”.

Avuga ko iki cyemezo kizaba kigaragaza ko kanaka ashobora gutwara ikinyabiziga ndetse kibanagaraze niba ashobora gutwara abagenzi benshi.

Impanuka ya Bisi itwara abagenzi yabereye mu karere ka Gatsibo muri  Nyakanga uyu mwaka, igahitana abantu 15 iri mu byatumye inzego zitandukanye zivuga ko hari igikwiye gukorwa ngo uburangare bw’abashoferi batwara abagenzi bushire burundu.

Yanditswe na James Habimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.

LEAVE A REPLY