Kanyarira, umusozi muremurere witegeye Kabgayi n’Umujyi wa Muhanga, ufubitswe n’ishyamba rya pinusi, ryuzuyemo ibitare, igahoramo benshi bayigize umutoni, bemeza ko baboneramo ibitangaza by’Imana batigeze kubona ahandi.
Ntibyoroshye kubara inkuru y’ubudasa bw’abaturuka imihanda yose, basimbutse insengero amagana na kiliziya, bakaza ku musozi wa Kanyarira, bajyanye ibyifuzo bizeye ko
bisubizwa.
Abasore n’inkumi, ababyeyi, abasheshe akanguhe bose Ikinyamakuru Izuba Rirashe
cyabasanze mu musozi basengera mu ishyamba mu matsinda, bamwe ku giti cyabo,
abandi mu buvumo kuwa 5 Ugushyingo 2015.
Ntibakangwa n’imvura y’umurindi, bamwe ibacikiraho basenga mu majwi aranguruye,
bamwe barira, bateze amaboko muri iyo mbeho y’ubutita mu kirere cyuzuyemo igihu.
Amabanga y’abakirisitu mu gutakambira Imana
Nari mfite amatsiko menshi y’uburyo Kanyarira yamamaye, ikaganwa. Nayizengurutse,
naninjira mu buvumo, bunini buteguyemo imikeka nk’iyo mu musigiti.
Nakuyemo inkweto nzisiga ku muryango, ntungurwa no kubona burimo abantu barenga 30, bampaye karibu, ntibanyishisha, bandamutsa bati “Yesu ashimwe”, ndabikiriza.
Amatsiko akiri menshi, bansabye ko dusengana, mbona bamwe basoma udupapuro
twuzuye mu buvumo, ducometse mu myenge igiye iri mu rutare.
Mfashe kamwe, nasanzeho amaganya n’agahinda k’umugore wanditse ko afite byose byifuzwa na benshi i Kigali, birimo inzu y’agaciro gakomeye nubwo atashyizeho
igiciro, ariko asaba umuntu wese kumusengera, umugabo we agacururuka kumujujubya.
Anasabira abana be biga mu mashuri yisumbuye ngo Imana ibahe gutsinda neza. Aka
gapapuro nongeye kukazinga ngacomeka aho kari kari.
Mukanyamwasa Bonifirida yabwiye Izuba Rirashe ko yafashirijwe muri Kanyarira,
ati “Nahaje ubona urugo rusa n’urwanananiye, ndahasengera cyane nkajya naharara, ariko nagiye nsubizwa urugo ruratekanye nta kibazo.”
Uyu mubyeyi w’abana, yemeza ko benshi bahakura umutungo n’ibindi byinshi bifuza kuko “uko wasabye ni ko Imana iguha, icyo waje usengera Imana irakigusubiza.”
Yongeyeho ko n’ibyifuzo byanditswe ku mpapuro, bisengerwa, n’icyo umuntu yanditse ntihagire ukigwaho, bizera ko Imana iba yakibonye kare.
Mukanyemazi Serafina utuye mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, yavuze ko
yatangiye gusengera muri uyu musozi mu myaka umunani ishize, ariko abona ko ibitangaza bihaboneka kuko abantu biyongera umunsi ku wundi.
Ati “Uyu ni umusozi Imana yahisemo.” Ibi anabishingira ko hasigaye haganwa
n’abanyamahanga, kuko hari n’abazungu basenganye mu bihe bitandukanye.
Mu bitangaza birondorwa, hazamo abasabye kubona abagabo bagashyingirwa,
gukira indwara zikomeye, umwuka mwiza mu mibanire y’abashakanye, n’ibindi.
Harimo n’uwabwiye iki kinyamakuru ko yahabwiriwe n’Imana ko azajya kubwiriza mu mahanga ya kure, bibaho, ajya muri Afurika y’Epfo bimutunguye, abona n’abamwishyurira tike y’indege.
Karemera Gonzarive, avuga ko umurokore wari uturutse i Kigali mu 2013, yamuhanuriye
ko agiye kubona inka yo korora. Bidatinze, atungurwa no guhabwa na muramu we
ibihumbi 150 byo kugura inka.
Hari umupolisi wahapfiriye
Abasengera ku musozi wa Kanyarira bibuka bagenzi babo bawuburiyemo ubuzima mu
minsi ishize, barimo Umupolisi wari wagiye gusengerayo.
Izo mfu zidasobanutse bo bazitwerera kuba hari abahaza batari kumwe n’abandi, batanahazi neza, bakagwa mu mazi y’umugezi uri ku ntangiriro y’umusozi.
Umutekano wakajijwe amanywa n’ijoro
Nyuma y’izo mpfu zidasobanutse, Akarere ka Ruhango kateye ingabo mu bitugu amagana aterera Kanyarira kuyisengeramo.
Hashyizwemo abashinzwe umutekano, bakora amanywa n’ijoro basimburana, ariko nta
ntwaro zikomeye bitwaza uretse ibibando.
Niringiyimana Silivini, umwe mu bacunga umutekano, akanandika mu gitabo imyirondoro y’abinjira muri Kanyarira, yavuze ko bamaze amezi abiri boherejwe
n’Akarere, ariko ari akazi gakomeye.
“Ntibyoroshye kuko hatazitiye ngo bose binjirire hamwe. Iyo twakiriye benshi ni nka 400.”
Asobanura ko ariko hagati y’itariki ya 19 na 21 za buri kwezi, bakira abarenga 500 kuko
hari abanyamasengesho b’i Kigali bahaza mu kivunge.
Uyu mugabo wibonera umunsi ku wundi imbaga ijya kuhasengera, yavuze ko abararamo, bamazemo iminsi muri iryo shyamba, bababwira bitonze bagataha, kuko hari abahahurira n’isereri kubera inzara n’inyota yo kwiyiriza no kuburara batumbiriye Imana.
Akomeza avuga ko imbogamizi mu kubacungira umutekano ari ubunini bw’iri shyamba n’abantu benshi bahagana, bikabavuna kuhazenguruka bareba ko nta muntu uri gusenga wahuye n’ikibazo.
Aba bashinzwe umutekano bagera muri batandatu bahoraho, bahembwa umushahara ku kwezi, unyuzwa muri SACCO. Ariko basanga hakenewe benshi.
Hagati aho, ngo na paturuye ya polisi inyuzamo ikahagera,kuko izi neza ko uyu musozi
uba wuzuyemo abantu.
Abasenga bavuga ko iyo babonamo abashinzwe umutekano, barushaho kwegera Imana, kuko baba bumva nta mabandi yabihishamo, ngo ibategera muri iryo shyamba.
Nubwo kujya gusengera mu buvumo, mu mazi no mu misozi usanga bitavugwaho
rumwe, umuvugabutumwa usengera muri ADEPR Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali twahuriye i Kanyarira, yabwiye Izuba Rirashe ati, “Na Yesu yaritaruraga akajya gusengera ku musozi, ni yo mpamvu natwe kuza hano uba witaruye, tugahura n’Imana yacu. Gusa natwe twibaza umuntu wa mbere wavumbuye aha hantu h’ibitangaza.’’
N’iyo utasangamo umuntu muri Kanyarira, uzi gusoma usanga ubutumwa bwo muri Bibiliya ku mabuye ku buvumo, no ku mugezi bajyamo gusengeramo.
Yanditswe na Mathias Hitimana, itangazwa bwa mbere n’Izuba Rirashe.