Prof Nkusi ni umwe mu bakundaga kugaragara mu biganiro bisigasira amahoro mu muryango nyarwanda

Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 70 azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Prof Nkusi yemejwe n’umugore we wabwiye IGIHE ko “byabaye saa munani z’ijoro. Yari arwaye.”

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950 yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha ubuvanganzo n’indimi.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize. Yari umwe kandi mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’ishuri rya Riviera High School.

Amashuri abanza yayigiye mu Karere ka Huye, ayisumbuye ayigira mu Karere ka Nyanza akomereza Kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yize ubuvanganzo. Ni umwe mu bantu bakundaga gutanga inyigisho ku mateka y’u Rwanda ndetse agakangurira n’abantu kugira umuco wo kwandika no gusoma. Yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvanganzo.

Mu 2015 yari amaze gutira ibitabo 92 mu isomero rikuru ry’igihugu, byanatumye icyo gihe ahembwa nk’umuntu watiye ibitabo byinshi mu myaka itatu ryari rimaze.

Source: Igihe

LEAVE A REPLY