Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore witurikirijeho igisasu mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera kikamuhitana, hakanakomereka abantu 11 bitari igikorwa cy’iterabwoba.
Byabaye saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba kuri uyu wa 7 Gicurasi 2020. Umusore witwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 yagiye muri salon yogosha ya Niyikiza Pacific bamusabye ngo yicare bamwogoshe avuga ko afite ikintu mu mufuka.
Agikuyemo basanga ni gerenade yo mu bwoko bwa ’stick grenade’ yafungutse iri gucumba umwotsi bamusaba ko ahita asohokana icyo kintu akigera mu muryango wa salon iyo gerenade ihita iturika.
Itangazo rya polisi y’u Rwanda rivuga ko iyi gerenade nta wundi muntu yahitanye uretse Tunezerwe Jean Paul wari uyifite. Hakomeretse abantu 11 barimo abana babiri uw’imyaka 8 n’uw’imyaka 12 bakomeretse bikomeye n’abandi bantu 9 bakomeretse byoroheje.
Polisi y’u Rwanda yagize iti “Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko iki atari igikorwa cy’iterabwoba. Iperereza ryimbitse rirakomeje ngo hamenyekane aho nyakwigendera yakuye iyo gerenade”.
Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyicu.
Abari aho byabereye bavuga ko uyu musore bari basanzwe bamubona ndetse no yari n’umukiriya w’iyi salon gerenade yaturikiyemo.
Nyina w’abana babiri bakomeretse yari yagiye kubogoshesha; yumvikanye avuga ati “Iyi nkuru nari kuyibara ngo iki?”
Isooko: Ukwezi