Ibi abivuze kubera ibibazo byatejwe n’icyorezo kibasiye Isi cya Coronavirus kimaze guhitana abasaga ibihumbi 250 ku Isi, ndetse n’imirimo myinshi ikaba yaramaze igihe yarahagaze harimo n’abanyamuzika n’uyu munsi badafite ikibinjiriza kivuye mu bitaramo bakora nk’uko byari bisanzwe.
Andy Bumuntu yatangarije Umuseke ko Coronavirus yazambije ibintu byinshi mu muziki nyarwanda, ko bikwiye kubabera isomo ko umuririmbyi atakwiye kumva ko agomba kwishingikiriza umuziki gusa, ahubwo ngo yakabaye akora indi mirimo myinshi itandukanye nk’uko barwiyemezamirimo babigenza.
Ati “Sinumva ko abakora umuziki bakumva ko ahazaza habo bakwiye kuhatekereza ku muziki gusa, umuziki waba ingenzi ariko bafite n’ibindi byinjiza ku ruhande. Nta mucuruzi ukira akoze ikintu kimwe, bityo abaririmbyi bagomba gushinga ibikorwa byishi bibinjiriza icyarimwe.”
Andy Bumuntu avuga ko nubwo Coronavirus yasubuje ibikorwa byinshi inyuma, ngo yatumye n’abantu bitekerezaho abahanzi bongera kubyutsa inganzo.
We abona ko mu myaka iri imbere umuziki nyarwanda uzagira impinduka zikomeye cyane.
Yemeza ko bitazapfa koroha ko umuziki wongera gusubira ku rwego wari uriho mu bijyanye no kwitabirwa kw’ibitaramo, kubera ubwoba icyorezo cyashyize mu bantu kigahungabanya n’ubukungu, agasanga abantu bazaba bahugiye mu kongera kuzahura ubukungu bwabo.
Gusa ku bwe abona ko bitazafata igihe kirekire, ngo nko mu mwaka utaha bizaba byasubiye mu buryo niba ntagihindutse.
Andy Bumuntu arategerira abakunzi b’umuziki we indirimbo nshya zifite ubutumwa bw’ihumure, biteganyijwe ko zizasohoka mu mpera z’uku kwezi kwa Gatanu.
Isooko: Umuseke